Tuesday 11 October 2016

Urugendo rw’Umukristo: Eliya na Elisa(Igice cya 2)

Desire Habyarimana's Profile Photo
2. Urugendo barukomereje i Beteli:

Beteli bisobanura mu nzu y’Imana. Muribuka Yakobo ahunze Esau, Imana ikamwiyereka yiseguye ibuye ? Akangutse yasize amavuta ibuye, arangije ararishinga yita aho hantu i Beteli aravuga ngo nungarukana amahoro, ukampa ibyo kurya n’ibyo kwambara nzahakubakira inzu (Itangiriro 28:18-22). Aho ngaho ni ho Yesu yaje kuvukira.

Nyuma yo gukebwa noneho wageze mu nzu y’Imana, uri Amukristo mwiza. Imana ishimwe. Mu nzu y’Imana nagira ngo nkumenyeshe ko habera ibyiza utabona ahandi : hari imigisha yose Imana itanga kuko Salomo umunsi ataha inzu y’Imana yabwiye Imana ngo ngwino winjire muri iyi nzu ikubere ubuturo (1 Abami 8 : 22-53). Igituma abapfakazi, impfubyi bagera mu nzu y’Imana bakanezererwa Imana ni uko inzu y’Imana ari uburuhukiro bw’abantu bayo. Iyo uyijemo ufite ibikugoye, wizera kuruhuka.

Ikibazo rero ni abaje mu nzu y’Imana batarakebwa, bagasanga turashima ko Imana yaduhaye imigisha na bo bagasaba imigisha batarakebwa. Ni cyo kibazo gituma haba uruvange mu nzu y’Imana, kandi muribuka ko Abisirayeli bahaguruka mw’ Egiputa bahagarukanye n’ikivange cy’abanyamahanga, ni bo babakururiye akaga mu nzira bamwe ntibagera mu gihugu cy’amasezerano (Kuva 12 : 38).
Kuko abo bantu rero basabye imigisha batarakizwa ngo bige kubana n’imigisha, iyo babonye imigisha bashakaga bahita basubira inyuma cyangwa iyo migisha baboneye mu nzu y’Imana ikabatera ubwibone. Wambaza ngo kuki Imana ibaha imigisha kandi batarakizwa?

Yego nyine irayibaha kuko ubuntu bwayo bwuzuye isi yose, ivubira imvura ababi n’abeza, no mu mirima y’abarozi na ho ikagwamo, n’uwahinze itabi n’urumogi na ho ikagwamo kuko ubuntu bw’Imana ni bwinshi cyane kandi urukundo ikunda umuntu ni rwinshi, iba imutegereje ngo yenda azakizwa. Kandi umuntu afite uburenganinzira bwose, ashobora gukizwa cyangwa akinangira umutima. Ariko kuko Imana ari umutunzi w’imbabazi, yifuza ko bose bakizwa bakamenya ukuri.

Kandi gusenga ugasubizwa ntibivuga ko uri kumwe n’Imana, ahubwo uhore wisuzuma ko wakebwe mu mutima. Muribuka ko Yakobo yagiye yibye umugisha wa mukuru we (izina Yakobo risobanura umuriganya), ariko mu myaka 20 yamaze kwa sebukwe intama zaragwiriye, abona imigisha myinshi irimo abana n’abagore, ariko icyaha yacyihaniye mu nzira ataha (Itangiriro 32:22-32). Ni ko bimera, ushobora kugira imigisha y’i Beteli ariko utarakebwa.

Ahubwo nubona ibyawe bigenda neza, uhore wisuzuma ubaza Imana uti «Ko uri kumpa umugisha mu bugingo bwanjye ni hazima ? Ubu impanda ivuze nayumva ? » Bizatuma ukomeza kubana n’Imana akaramata, mubane nk’umubyeyi n’umwana. Kandi muzi ko Bibiliya ivuga ku bantu bahawe umugisha n’Imana, ikavuga ngo « Nimumara kurya mugahaga, mukubaka amazu mukayabamo, muzirinde ntimuzibagirwe Uwiteka Imana yanyu» (Guteg. 8:11-19).

Mbifurije kuryoherwa n’imigisha yo mu nzu y’Imana, kandi impamvu abantu benshi batagikunda kuza mu nzu y’Imana ni uko batazi ibyiza bihari. Ariko nta wabarenganya kuko ijambo ry’Imana rivuga ngo «Aho ubutunzi bw’umuntu buri n’umutima we ni ho uba.» Uzi ko Abakristo benshi baza mu rusengero ku Cyumweru, ariko kandi n’ubwo waba utaje mu rusengero uribuka ko wowe ubwawe nawe uri urusengero.

Mbese iyo ugenda uba uri mu mwuka wo kubaha Imana, cyangwa uyubaha iyo uje mu rusengero ? Ikindi gihe upfa ibyo wivugiye upfa uko wifashe ? Ariko niba Yesu atihanganiye abacururizaga mu rusengero kandi yari inyubako yubatswe n’abantu, n’abacururiza mu rwo yiyubakiye ubwe ntazabihanganira. Menya uwo uriwe n’agaciro kawe, Imana izaguha imigisha yose itangira mu rusengero. Amen. Pastor Desire@agakiza.org

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed