Thursday 6 October 2016

UMWICANYI WA KERA NIWE MUVUGABUTUMWA MWIZA: UKO IMANA IKUBONA.

Image result for pastor Gaudin
Iki gitondo ndashaka kugaruka ku mugabo w'Umwicanyi ruharwa ugaragara muri bibiriya, uwo yishe benshi, kandi benshi baramutinyaga, iyo bamubonaga bibukaga abo yishe bagahindishwa umushyitsi nuko ariwe ugarutse. yishe beshi ababuza gukurikira inzira ya Yesu, yahohoteye benshi kandi benshi bakutse imitima kubwe, yise ababyeyi kuburyo imfubyi zitamwiyumvagamo, yishe abana kuburyo ababyeyi batamwiyumvagamo.

Amateka ya kera amugira mubi cyane , nkuko nawe wibutse ayawe wakumva hari abo yateye agahinda ndetse bakubona bakakwishisha, kuko uzi uko wabagiriye! uyu tucuga ni Sawuli Imana yaje guhindurira izina akaba Pawulo, uwo tuzi wabwirije benshi, wabatije benshi, wakoze imirimo itangaje kuko nubwo yari umwicanyi Imana yamurebagamo umuntu izakoresha ibikomeye nko kwandika, ibitabo byishi birusha muri bibiliya!

Uyu munsi nkufitiye inkuru nziza! iyo umuntu ari muri Kristo Yesu aba abaye icyaremwe gishya. IMANA buri gihe ntiyibuka ibyacu bya kera ahubwo iturebera ejo hazaza kuko izi neza ko ejo hacu ari heza cyane kuruta ahazaza! Imana ntiyitaye kubyo wakoze bibi igihe cyose witeguye gukora ibyo igusaba ubu! niyo mpamvu Imana atarebeye mumateka ya kera Pawulo, ngo aho ajya hose ivuge ko ari umwicanyi, uyu munsi ndashaka ko ubaho mubuzima bwiza bwo gutekereza ko Imana iguhaye amahirwe yo kubaho mubuzima bwiza ntampamvu yo kwitekerereza mubyahise! 

ndashaka kukubwira ko uyu munsi satani akomeza akongorera akwereka ibyahise, ariko ukwiye kumubwira ko udakeneye kuba muri gereza ya kera ahubwo ushaka kubaka umurwa w'Ibintu bishya, hariho amahirwe yuko umwicanyi, umusambanyi, umujura, umusinzi, n'Aabandi abantu babona bakabona batahinduka , Imana ikibafiteho umugambi mwiza kuko  Imana itaturebera mu mateka. akenshi usanga abantu kugira ngo baguhe akazi bakubaza aho wabanje gukora, gusa Imana ntibibona gutyo kuko ibyo wabanjemo ntahantu bihuriye nibyo ujyiye gukora.

ugiye kuba umuntu udasanzwe kuko ibyakera numara kubyibagirwa, uratangira kwagura inzozi, birashoboka ko wakongera ugasubira mw'Ishuri, byashoboka kongera kuba umwizerwa, wakongera gutera Imbere kuko Imana ikubonamo byishi  cyane, kandi bitarasohora nubwo wowe wireba nk'Umuntu watsinzwe, wibuka amateka mabi gusa, ndashaka kukubwira ko pawulo yari afite uruhande rwiza abantu batari bazi, kuko Imana yamuhaye uburyo bwo gukora neza, ndababwira ukuri yuko abo yakirishije ubutumwa bwiza baruta ubwishi cyane abo yishe umubiri gusa! ntimutinye uwica umubiri, ahubwo mutinye uwica ubugingo.

uyu munsi ndakumenyesha ko hakiri amahirwe menshi niba ukiriho, ahubwo ukwiye kurushah kureba ibiri imbere, Pawulo agera ahantu aravuga ati nibagira ibiri inyuma nkasingira ibiri imbere, ndasiganirwa gufata icyo Kristo yamfatiye. niba ukeneye gutera Imbere ukwiye kwibagirwa ibihe byo gutsindwa wanyuzemo, ibihe byo kuguca intege, ahubwo ukwiye kongera kwegera Imana kuburyo ikwereka ahazaza heza aho abantu bose batakubona ahubwo Imana ikubona!

Ndakwifuriza umugisha utangwa n'Imana!

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church.

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed