Tuesday 5 March 2019

IBINTU BINE BY'INGENZI BISABWA ABAGABO BUBAHA IMANA KOKO! Pastor Gaudin

IBINTU BINE BY'INGENZI BISABWA ABAGABO BUBAHA IMANA KOKO!

1Timoteyo 2:8
Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera,badafite umujinya kandi batagira Impaka.

1.GUSENGA: Abagabo benshi gusenga babiharira abagore n'abana, uzasanga batinda kumva ibintu muri rusange, ni gake kugira ngo umugabo yihutire kumva ibintu byo gusenga nk'umugore we! Urugo rugira umugisha ruba rurimo umugabo usenga kuko burya Satani iyo akubise umutwe intama ziratatana. Umugabo iyo asenga abo murugo rwe baba bafite umutekano rwose.

2.AMABOKO YERA: Muri byinshi abagabo bakora bashakisha ubuzima, habamo no gukora ibyangwa n'Imana, abagabo kurwana biraborohera, ni gake twumva umugore ukubita umugabo we ariko abagabo benshi amaboko yabo yanduzwa nibyo bayakoresha. Amaboko akora ibyaha ntiwayamanikira Imana. Imirimo y'amaboko yacu izahabwa umugisha kubera dufite amaboko yera!

3.KWIRINDA UMUJINYA: Umujinya w'abagabo nawo ugira ingaruka nyinshi, igihe cyose Satani yurira mu mujinya tugira, nubwo nabandi bagira umujinya kuko uturuka muri kamere mbi y'icyaha, abagabo dusabwe kwirinda umujinya mu ngo zacu, mubo tubana nahandi. Umujinya wabagabo uvamo intambara idashira. Burya Umudamu ufite umujinya aravuga ariko umugabk ufite umujinya arakora, kandi ibyo akora bikanduza amaboko ye.

4.KWIRINDA IMPAKA: Bajya bavuga ngo amafuti y'umugabk nibwo buryo bwe, kwemera ikosa bigora abagabo benshi aribyo biteza n'Impaka, yaba murugo nahandi. Burya hari n'impaka za ngo turwane. Abagabo rero dusabwa kwirinda muri ibi bintu nubwo hari nibindi twasabwa ari ibi uramutse ubikoze wakubahisha Imana nawe ubwawe, urugo rwawe nabazagukomokaho.

Imana ibahe umugisha mubyo mukora byose uyu munsi. 

Pastor Gaudin.
www.newseed4jesus.blogspot.in

Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed