Friday 29 March 2019

IMANA IGUHE YONATANI IMBERE YA SAWULI By Pastor M.Gaudin

IMANA IGUHE YONATANI IMBERE YA SAWULI

1Samuel 18:1 
Nuko Dawidi amaze kuvugana na Sawuli,Umutima wa Yonatani uherako uba agati gakubiranye n'uwadawidi, kandi Yonatani akamukunda nk'uko yikunda.

Ni kenshi umuntu abaho yitegereza abanzi bamurebera kure, amaso ye akayarenza abakunzi be bamuzengurutse. Uzengurutswe n'abagukunda ntukwiye gutinya amaso yabakurebera kure. Ubuzima ntitunanizwa nuko tudafite abadukunda, ahubwo tunanizwa nuko abatwanga badutera ibikomere byo kutizera ko hari uwadukunda!

Ni kenshi umuntu agira Umwanzi umwe ariko nabandi benshi bakabigenderamo, ugasanga umuntu aravuga ngo sha uri muntu wampemukiye najye mbonye umwana we nahemuka, ariko Bene uwo mutima uterwa no kutamenya ko mubakwanga benshi Imana iguhamo abagukunda by'ukuri.

Ibaze Sawuli urwango yanze Dawidi, agerageza kumwica kenshi, ariko Yari afite umuhungu witwa Yonatani akunda dawidi. Bibiliya itubwira ko yakunze dawidi nkuko yikunda. Ibi ni Imana ibikora, kuko nubwo wakwangwa, warengana, watotezwa, iyo wizeye Imana igutegurira ameza.

Ndakwifuriza kwitegereza muri benshi bakugose, kumenyamo abo Imana yaguhaye ngo bagukunde! Iyi si yuzuye urwango tuyishobozwa no kuyigendamo dufite abadukunda. Kandi rero nkubwire ko naho imiryango, abavandimwe n'ishuti bakureka Yesu we ntazakureka! 

Mubuzima Dawidi wese agira abantu babiri, harimo Sawuli uhora aguhiga, hakabamo na Yonatani uhora ashaka ko wabaho, watera Imbere, waba Umwami, akwifuriza ibyiza pe. IMANA IGUHE YONATANI.

Ndashaka kukubwira ko ingabo ziturwanirira ziruta iziturwanya, Kandi aho kubona abadayimo ukwiye kureba abamalayika! Maze ugatuza umutima. Nubwo wakwagwa n'abantu bose Imana ikigukunze, uruhande rw'Imana ni majori


Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed