Thursday 7 March 2019

NI IRIHE TEGEKO UBONA RYAGUHANA ? Pastor Gaudin


NI IRIHE TEGEKO UBONA RYAGUHANA ? Pastor Gaudin

1Timoteyo 1:9

Kandi tuzi ko amategeko amategeko atashyiriweho umukiranutsi,keretse abagome n'ibigande,n'abatubaha Imana,n'abanyabyaha,n'abatari abera, n'abatita ku by'Imana, n'abakubita ba se na ba nyina,n'abicanyi,n 'abasambanyi n'abagabo bendana,n'abanyaga abantu bakabagura,n'ababeshyi,n'abarahira ibinyoma,N'ibindi byose bidahura n'inyigisho nzima,zihuje n'ubutumwa bwiza bw'ubwiza bw'Imana ihimbazwa,ubwo nahawe.

Mu bigo by'amashuri haba abantu babyutsa abanyeshuri, bakabibutsa ko amasaha yo kurya ageze, bakabibutsa amasaha yo gukina, ayo kuryama no gusubira mu masomo. Si aho gusa ahantu henshi mubihugu hajyaho amategeko arengera abantu cyngwa ibintu kuberako bamwe mubo tigendana, duturanye bigoye ko bagenda nkuko bikwiriye kuko baba batarahinduka.

Ubuzima bwo kwakira Yesu akakubera umwami n'umukiza bugukura kugukoreshwa ibintu nuko ubitegetswe n'amategeko ukabikoreshwa n'umutima ukunze, Nubwo ibihugu bigerageza guca urumogi bagashyiraho n'amategeko akomeye yo guhana abarunywa utangazwa no kubona abantu batarurekeshwa nuko bafuzwe kuko no mu magereza habamo abarucuruza. Ariko iyo wahuye na Yesu neza arugukuraho bidasabye ko Polisi igufata.

Kumenya Imana no kwakira Imbabazi za Yesu by'ukuri nibyo bidukura mu byaha, no gutinya amategeko. Ninde utatinya itegeko ? Ni umuntu wese itegeko ritagiraho ububasha! Ninde itegeko ritagiraho ububasha? Ni umuntu Wumvira Imana kurusha amategeko.

Ntamuntu wumvira Imana wakubita se cyangwa nyina, Uwo itegeko rihana abakubisw ba se ntiryamufata,ntamuntu wumvira Imana wakwica mugenzi we, uwo itegeko rihana abicanyi ntirizamufata, ntamuntu wakiriye Yesu neza ngo asambane, Uwo amategeko ahana abasambanyi ntamufata.....

Reka nkubwire ko uko umuntu akunda Imana kubahiriza amategeko bimworohera, kuko Yesu yagize ati ni munkunda muzubaha amategeko yanjye, amategeko ye ni urukundo, ntiwakundana na Yesu ngo Uhemukire abo akunda! Ubuzima bwacu bubaturwa ku mategeko kuberako twemeye kuba Imbata z'Imana by'ukuri. Reka nkwibarize wowe kuva wakwakira Yesu wumva ari iki irihe tegeko ugifitiye ubwoba? 

Niba hari Itegeko ufitiye ubwoba,Uhora wikanga ko muzacakirana, ukwiye kwisuzuma mbere yuko muhura naryo, Ufitiye ubwoba itegeko rihana abasambanyi? Irihana abajura? Irihana abicanyi? Irihana abakubita base? Niba ujya ukora bene ibyo wihishe ndashaka kikubwira ko hari amategeko abihana, nubwo ayibihugu atabihana, Imana izaguhana kuko wanze kumvira iguhamagarira kuba umucyo wikundira Umwijima.

Ukwiye kwisuzuma wakumva hari itegeko ugifitiye ubwoba, ukabwira Yesu uti mwami nkuhaye ubuzima bwanjye bwose, Kwihana bizatuma agushoboza no gukiranuka, bizagushoboza gutera Intambwe, mugakiza turakura, kandi iyo dukuze tugera kurigero rwo kutanga icyaha gusa ahubwo tuba bamwe bafatanyije na Kristo kukirwanya nk'abari kurugamba rumwe.

Ubuntu bw'Imana nibwo bwadukuye mu mwijima, murumogi, mubusambanyi, mubujura, no mubusinzi kuko twemeye Yesu.

Pawulo yagize ndashimira Yesu Umwami wacu wambashishije,yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa,akangabira umurimo we,nubwo Nabanje kuba umutukanyi n'urenganya,n'umunyarugomo.ARIKO Narababariwe kuko nabikoze mubujiji ntarizera.(1Tim1:12-13)

Nyuma yaho Pawulo yaretse kurenganya, ibikorwa by'urugomo byose ahindukaufatanyije na Kristo. Amategeko ahana abanyarugomo yose ntiyaba akimufiteho ububasha kuko ibyo yakoranye ubujiji byose yarabibabariwe kuko yizeye umwami Yesu.

Nawe niba hari ibyo wakoranaga ubujiji sigaho Izere Imana ishobora kuguha ubuzima buhindutse kandi buhindura n'abandi.

Ndabakunda!


Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed