Sunday 10 May 2020

IGIHE NIKIGERA, ICYO UFITE UZISANGA ARICYO N'UBUNDI WARUKENEYE!By Pastor M.Gaudin

IGIHE NIKIGERA, ICYO UFITE UZISANGA ARICYO N'UBUNDI WARUKENEYE!
Kuva 4:2
[2]Uwiteka aramubaza ati “Icyo ufite mu ntoki ni iki?”Aramusubiza ati “Ni inkoni.”

Imana izi ibintu byinshi,  dutunze byatugirira umumaro! Ibyo dufite muntoni cyangwa mu mitima, naho twebwe twaba tutabizi yo izi ibyo yaduhaye, niyo mpamvu igihe cyo ku kugirira neza nikigera izahera kubyo wasuzuguraga maze utangazwe nuko ikuyemo ikintu kinini.

Mose yatunze inkoni  yaciye  mw'ishyamba, ayimarana igihe atazi icyo izakora.....ariko igitangaje nuko mu nkoni Imana yakuyemo inzoka yariye izaba konikoni zose! ndakubwiza ukuri ko niyo nkoni yarambuye ku mazi agatana! 

Igihe cyo gutabarwa, Imana yisigarije ibisa n'Inkoni, n'ibindi mubuzima bwawe, gusa hahirwa abategereza Imana kuko yo yabishatse Igitondo cyawe cyahinduka nkuko sawuli yagiye agiye gushaka intama agasanga Imana yamutegeye mu nzira ngo abe umwami!!!!!! 

Icyo ufite ndetse nicyo uricyo ushobora kuba utabisobanukiwe, ariko Imana izi impamvu yakuremye, nimpamvu yakugize uko, impamvu yaguhuje nabantu, impamvu nkuru Yatumye ITANGA UMWANA WAYO. Imana ntizabura icyo iheraho ngo ikugirire neza Humura

Nubwo twibaza ibyo tubuze kenshi, dukwiye kumenya ko nibyo dusigaranye nabyo byasigajwe n'Imana kumpamvu zayo bwite kuko iyo bitaba uko yabishatse ntituba tukibukwa!

Imana yafashe Inkoni ya mose Iyikoresha ibikomeye, Reka nkubwire ngo Nuha Yesu ubuzima bwawe, Ntuzatinda kubona ko Afata ibisuzuguritse akabihindura iby'agaciro. Iyo igihe cy'Imana kigeze ihishura ibyari muri wowe. Iyo Twirebera mundorerwamo zacu biroroshye Kwigaya, kwiciraho iteka, bitewe nuko twireba ariko iyo Imana ije mubuzima bwacu ibasha kudukoresha ibikomeye. Mose wibonaga nkutazi kuvuga, inkoni yarebaga nk'igiti gisanzwe yaje kuvamo inkoni y'igitangaza.

Akanwa K'abakuvugiriza induru nibo Imana ishobora kuzakoresha bakuvugiriza Impundu, Niyo mpamvu Ukwiye kwiringira Imana kugeza Ubonye Umwuzuro w'amasezerano. Ibyo ubona niba bidasa n'umugambi w'Imana nturambirwe gutegereza Imana.

Ndakwifuriza Itsinzi iturutse mu kuboko kw'Imana kubuzima bwawe.

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church

Founder/Newseed


Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed