Saturday 1 February 2014

ESE UFATA UTE IJAMBO RY'IMANA DUSANGA MURI BIBILIYA?


by M.Gaudin
Ese ufata ute ijambo ry'Imana dusanga muri bibiliya?


2timoteyo: 3:16



Bene Data ubu hateye amagambo agira ati ''nyereka aho byanditse muri bibiliya'' cyangwa ati ''no muri bibiliya birimo''.

wowe si nzi uruhande uhagazemo mu minsi ya none muri izo mpande ebyiri! aho bamwe baba bashaka kuvuga bati niba bitanditse muri bibiliya naho byaba ari bibi twabikora, abandi bati musome bibiriya irabyemera!

abantu beshi bibwira ko bibiliya iriho nk'igitabo cya reference nyamara birenze ibyo kuko ntiyashyiriweho gutanga INFORMATION ahubwo yashyiriweho kuzana TRANSFORMATION mu muntu.

NB: niba ibyo usoma bibiliya cyangwa ushakamo bitaguhindura ngo urusheho kubaha Imana, ntacyo byaba bikumariye kuko na satani azi amagambo ari muri icyo gitabo......aho yabwiye yesu ati: niba uri umwana w'Imana........handitswe ngo''.........Yesu nawe ntiyigeze amubaza ati byanditsehe? ahubwo nawe yamubwiye ATI handitswe ngo:........soma matayo 4:3-10 Aha sishaka gutinda kubyo bavuganye kuko byose biri muri bibiliya ahubwo uburyo umwe abifata nka information(satani) Yesu akabifata muburyo bwa Transformation (Yesu) bene data niba hariho ijambo rigushyigikira mu ntege nke ntukwiye kuryemera naho ryaba rizanywe na malayika...uko biri kose umutima wawe ntiwawubeshya niwisuzuma uzasanga ukwiye kubaha Imana kuruta kujya Impaka nayo ngo hari ibyo yanditse n'ibyo itavuzeho.

ibintu ukwiye kwibaza ku cyanditswe usomerwa cyangwa usoma kugirango wemere icyo kimaze kuri wowe:

ukwiye kuzajya wibaza ibi bibazo:

Ese iki cyanditswe kiranyigisha koko?
Ese iki cyanditswe kinyemeza ibyaha byanjye?
Ese iki cyanditswe kirantunganya
Ese iki cyanditswe kimpanira gukiranuka?

ese nyuma yo kumenya ,gusoma iki cyanditswe nzera izihe mbuto?

Bene Data mwirinde buri muntu ntashake muri bibiliya ibyahura n'irari rye ahubwo ashakishe kubaha Imana. kuko abantu beshi muri iyi minsi bazikururira abigisha bahuje n'irari ryabo. 2tim 4:3-4

WOWE UKUNDA KUMVA IJAMBO RIMEZE RITE MURI IYI MINSI? AHO SI IRIGUSHYIGIKIRA MUBYO URIMO?

Ubu abantu barashaka ibyanditswe bibashyigikira mu kunywa inzoga!
ubu abantu barashaka ibyanditswe bibashyigikira mugukora divorse!
ubu abantu barashaka ibyanditswe bibashyigikira mu butinganyi!
ubu abantu barashaka ibyanditswe bibshyikira mubusambanyi........

wowe waba ushaka iki? Niba icyanditswe ushakisha kidahugurira ubugingo bwawe kubaha Imana, wisuzume.

uhura n'umuntu aka kubaza ati ese ibi nabyo n'icyaha? ukibaza uti kuki atakubajije ati ese ibi n'ingeso nziza? buri muntu wese amenya ukuri ko mu mutima hanyuma agashaka iki mushyigikira mugukora nabi cyangwa neza.

1timoteyo 6:3 ''nihagira uwigisha ukundi ntiyemere amagambo mazima y'Umwami wacu Yesu Kristo,n'ibyigisho bihura no kubaha Imana........'' NTIMUZAMWEMERE.

NDABAKUNDA.

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed