Saturday 1 February 2014

Inenge 8 abakozi b’ Imana bakwiye kwirinda. Pasteur Desire Habyarimana

Pastor.Habyarimana Desire
Umuntu wese ufite inenge ntakigire hafi: impumyi cyangwa uremaye ukuguru, cyangwa ufite urugingo ruruta urundi nka rwo, cyangwa uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, cyangwa ufite inyonjo cyangwa igikuri, cyangwa ufite inenge ku jisho, cyangwa urwaye ubuheri cyangwa ibikoko, cyangwa umenetse ibinyita bito” Abalewi 21:18. www.agakiza.org
Inenge 8 zituma umuntu adakora umurimo w’ Imana:
Impumyi, Uremaye ukuguru, Ubutaraye izuru, Ufite urugingo ruruta urundi nka rwo , Uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza, Ufite inyonjo cyangwa igikuri, Cyangwa ufite inenge kujisho, Cyangwa ugwaye ubuheri, Umenetse ibinyita bito.
Umuryango wa bene Aroni bose wari wemerewe kuba abatabyi, ariko na none Imana yabanzaga gutoranyamo abakwiriye kugira ngo inenge zitaba nyinshi mu murimo.
-
 N’ubu twese abakijijwe twemerewe kuba abatambyi mu bwami bw’Imana (1 Petro 2:9), ariko si abantu bose batoranywa kuba abakozi b’Imana. Hari ibyo baba bujuje, bafite ubuziranenge kuko n’ubwo dukunda Imana ubu inenge zimaze kuba nyinshi mu bantu. 
-
 Niba se Leta ivuga ngo uhabwa akazi agomba kuba yujuje ibi, Imana yo mu ijuru ni yo yapfa gutoranya abakozi itabanje gushyiraho amategeko yayo? 
-
 Niba ushaka kuba umukozi w’Imana, banza urebe niba izi nenge zikurikira utazigira. Ariko n’ubwo wazigira, iz’ubu zirakosoreka ntizimeze nk’izo mu Isezerano rya Kera.

1. Impumyi:
Dufite abantu Imana ifata nk’impumyi ku murimo wayo, batagira iyerekwa ry’ejo hazaza: ntiyakwibwiriza icyo gukora... Icyo ushaka kuzaba cyo tangira ukibe nonaha kuko uzaba wakibaye, ariko nutegereza ikindi gihe igihe kizaba kigusiga.
-
 Ubu vision y’abaririmbyi ni uniforme, ibyuma bihenda... ariko hari ikindi bidasimbura. N’ubwo ibyo byose ari byiza, chorale yaririmbye n’ingoma abarwayi bagakira, impumyi zigahumuka. Kera chorale yararirimbaga, umuntu wese utewe na dayimoni akamukubita hasi none ubu tubyina amakorasi n’abasazi bakadufasha kubyina. Si Yesu wahindutse, ahubwo hari ubuhumyi bwaduteye. Abavugabutumwa bakubwira ko bafite amasezerano yo kujya i Burayi, ariko ugasanga bataranamenya uko bera imbuto aho batuye, cyangwa ku kazi aho bakorera. Uzagera iyo ryari utarahinduka muri ibi bito?

-
 Bibiliya iravuga ngo “Kubaha Imana mukongereho ingeso nziza, ingeso nziza muzongereho kwirinda... utagira ibyo ameze nk’impumyi ireba ibiri hafi gusa, yibagiwe ko yuhagiweho ibyaha bye bya kera. Ubusanzwe haba impumyi z’ubwoko 2: Ireba kure ariko itabona ibiri hafi, hakabaho n’ibona hafi itabona kure. Hari abantu babona imigisha yo mu gakiza, ariko batarabona ibyaha bafite. Ubwo ni ubuhumyi, abandi bahora bizengurukaho bahora ari jye, nijye wukenye nijye bavuze,nijye ugowe etc ariko Yesu ni muzima muri twe sitwe kutikiriho ni Kristo ari muritwe.

-
 Ibyahishuwe 3:18b haranditswe ngo “Ungureho umuti wo gusiga ku maso, ubone guhumuka.” Yesu afite umugambi wo kuduhumura, kandi tuzaba abakozi b’Imana ariko tudafite inenge yo kutabona.

-
 Abo bantu bahumye ni bo bazana imizi ishaririye mu nzu y’Imana, kuko n’impumyi nta kindi bareba bahorana ibibazo bidashira. Chorale ishobora kubamo abanyabyaha, umuntu agatwariramo inda ntihagire ubimenya kuko benshi muri bo ari impumyi. Dusabe Imana guhumuka, kuko abo dukirana na bo Atari inyama n’amaraso, ahubwo ni imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru. Dusabe Imana amaso areba.

2. Uremaye ukuguru:
Uzi kubaho waratambitse ibirenge, wowe ukumva uri mu nzira? Ariko uwo muntu asitara ku bintu byose: ahora abona amakosa y’abandi, ntiyigera abona icyiza cyakozwe. Bisobanuye abantu bayobye mu mwuka. Bene abo basenya itorero. N’abantu badakunda ibyiza mu murimo babaho bameze batyo: bahora babona intege nke z’ abayobozi. Hakaba n’abayobe ku bw’impano, ari abahanura n’abahanurirwa. Ahora avuga amakuba cyangwa imigisha. Akenshi bavuga ibiri mu nzira usanzwemo, ariko kuko abantu batakibasha kwiyegerera Imana ngo bayibaze icyo gukora, ni yo mpamvu abayobye bayobya benshi.
-
 Hagati y’isanduku y’isezerano n’abaturage, Imana yavuze ko hajyamo mikono 2,000 kugira ngo ibabanzirize imbere. Wowe rero ubayoboye ugahora wibwira ngo bakuri inyuma, nyamara bayobye ntibakuri inyuma. Ikibikumenyesha ni uko ubona bitakigenda. Burya umenya ko hari icyabagukuye inyuma cyayobeje intama.

3. Ubutaraye izuru:
Abo ni abantu baba mu itorero batigera bamenya ibihumura n’ibinuka, bakicarana n’ibyaha bakumva birasanzwe. Abandi banukiwe bashize, ariko wowe wumva nta cyo bigutwaye. Mu rugo iwawe ushobora kuba amazuru yumva apfuye, abakozi bagakorera ibyaha iwawe cyangwa abo ubana na bo ntugire impumeko imenya ko iwawe habera ibibi. Mu murimo, mu kazi aho ukora ntubashe kumenya amanyanga ahabera. 
-
 Reka rero rimwe umuyobozi anukirwe, ahagarike utagenda neza abatagira amazuru mazima bose bahaguruke bamuburanire wumirwe kuko si bo, nta bwo banukirwa. 
-
 Iyo umuntu atinze mu mwijima agera aho akawumenyera.

4. Ufite urugingo ruruta urundi nka rwo:
Ibyo kenshi bikorwa n’abayoboye abandi: ukaba ufite abo wiyegereza kuruta abandi, ariko abantu bose barangana. Ni bwo bigera aho ugasanga umuntu ntibamwubahira Imana imurimo, ahubwo bakubaha ko akora ahantu hakomeye cyangwa atanga menshi n’ubwo yaba adakijijwe. Yesu yaravuze ngo iyo haje umukire muramubwira muti “Mwicare aha,” ariko haza umukene mukamubwira muti “Wowe icara ku birenge by’umukire.”
Petero yaravuze ati “Ni ukuri menye ko Imana itarobanura ku butoni, ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera” Ibyak. 10:34. Birashoboka ko Petero yari akijijwe, ariko ataramenya ko n’abanyamahanga na bo bakizwa.
5. Uvunitse ikirenge cyangwa ikiganza:
Uko iminsi igenda ishira ni ko abantu bagenda bavunika ibirenge bibazana mu nzu y’Imana, bakagenda bakunda ibindi kuruta kujya mu nzu y’Imana. Ariko ucanye umuriro muziko urukwi n’ubwo rwaba rwumye rute, urushyize ukwarwo ruhita ruzima. Ni na ko bimera uvuye mu bandi bene So bakijijwe neza, isi iba ikubonye.
Ijambo ry’Imana riravuga ngo “Twe kwirengagiza guteranira hamwe ..., kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo” Abaheburayo 10:25. “Bose bari mu mwanya umwe umwe bahuje umutima, ni uko umuriri ubatungura uvuye mu ijuru umeze nk’umuyaga uhuha cyane” Ibyak. 2:1-2.
Umuntu wavunitse ikiganza, abandi baritanga we ntabibashe cyangwa akabuza n’abitanga kuko yamaze kugira inenge. Uwavunitse ikiganza ntatanga kimwe mu icumi (1/10), ahubwo ahora yihana kurya icya cumi nyamara ntabashe no kubinesha ngo yihane.
-
 Yuda yaravuze ngo “Ayo mavuta musutse ku birenge bya Yesu apfuye ubusa, kuko yajyaga kugurwa impiya zikazafasha abakene.” Ariko icyabimuvugishije si uko yari akunze abakene, ahubwo ni uko yahoraga yiba buri gihe. Gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa, kandi icyo umuntu abiba ni cyo azasarura.

6. Igikuri:
Hari abantu bakijijwe, ariko badakura mu gakiza kabo kandi umuntu akura mu buryo butatu: mu bunini, mu mbaraga no mu bwenge. 
-
 Abantu bakuze mu bunini, ariko ntibakura mu buryo bw’umwuka. Ibi bigaragazwa n’uko iyo haje ibigeragezo batabirenga, ahubwo birabanesha. Burya ba Saduraka bari Abakristo bakuze, kuko babashaga kwihanganira ibintu bikomeye kandi byatumye Imana yubahwa mu isi muri icyo gihe. Ubusanzwe dukuzwa n’ijambo ry’Imana, ariko abantu bararihaze bituma batakirikunda.

7. Urwaye ubuheri:
Uwo ni umuntu utagira gahunda mu buzima bwe, ibintu byose abikora uko abyumva nk’uko umuntu yishima atabiteganyije, kandi aho ari hose apfa kuba afashwe, ntareba ngo ari mu bantu. Ariko umuntu ugira gahunda, mu mibereho ye akora ibyaha bike kuko buri kanya aba afite icyo akora. Iyo nta gahunda, ubona umwanya wo gutekereza nabi, kwiganyira, kubesha, gushyushya inkuru...
-
 Abantu baje mu murimo nta gahunda bafite bumva ko bazinjira bagasohoka uko babyumva. Umuntu aragenda akamara amezi 5 nta we uzi irengero rye, we akumva yuko azagaruka agakomereza aho yari ageze. Buri rugo rugira gahunda yarwo, kandi iyo muyumvikanyeho riba ribaye ihame. Ni cyo gituma iyo uyishe uba ucumuye.

8. Umenetse ibinyita bito:
Bisobanuye abantu batera imbuto mu gakiza k’Imana. Hanyuma kandi iyo umuntu atabyara, n’ubwo yaba umukire aate, n’ubwo yagira izina rikomeye, abantu bongeraho ngo “N’ubwo akize, ariko… N’ubwo...” kuko kutabyara ari ikibazo. Ni nk’uko bavuga ngo “N’ubwo abwiriza neza, aririmba neza, ariko nta mbuto yera.”
Yesu yaravuze ngo “Muzabamenyera ku mbuto zabo.” Kandi ibindi byose wabyigana, ariko imbuto z’agakiza udakijijwe ntiziza. Kandi nk’uko nta avoka yakwera ibitoki, ni ko utakwera imbuto udakijijwe. Abagalatiya 5:22-24 haranditswe ngo “Imbuto z’Umwuka ni urukundo, kwihangana, ibyishimo, amahoro…” Yesu atubashishe kwera imbuto zikwiriye abihannye.
Abalewi 22:29 haranditswe ngo “Nimutambira Uwiteka igitambo cy’ishimwe, mujye mugitamba uburyo butuma mwemerwa.” Abantu Imana yemeye izabakoresha iby’ubutwari kuko bemewe n’Imana. Abigishwa bamaze kwemerwa n’Imana, Yesu yarababwiye ati “Sinkibita abagaragu, ahubwo muri incuti zanjye kuko umugaragu ntamenya ibyo Shebuja akora.”
Ikindi gihe arababwira ngo “Mwebwe mwahawe kumenya amabanga yose y’ubwami, kandi hahirwa amaso areba ibyo mureba n’amatwi yumva ibyo mwumva.”
-
 Umurimo w’Imana uwukoze neza uzagororerwa, ariko uwukoze nabi uzakwicisha kuko mu Balewi 22:9 handitswe ngo “Ni cyo gituma mukwiriye kwitondera umurimo nabarindishije, utabazanira icyaha ukabicisha kuko mwawononnye. Ndi Uwiteka Uwiteka ubeza.” Amen.

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed