Abantu bafashe urugendo mubutayuberekeza aho babwiwe ko bazakura
ibyiza, ariko banyuze munzira iba mubutayu.hanyuma urugendo rubababana
rurerure, hanyuma igihe cyaje kugera amazi arabashirana,ibiryo
n'imyambaro iracika yewe ndetse n'abantu bamwe bananirwa kugenda
bahitamo gusubira inyuma kuko barebaga imbere bakabona ni kure ndetse
bagakeka ko aho bavuye ariho hafi....abanyabwoba basubira inyuma,
nabandi batangira kuvuga bati twumvise ibihuha pe ibi bintu batubwiye
sibyo ahubwo bendaga ngo tuzapfire mubutayu.....hanyuma urugendo uko
rukomeza kugorana harimo umuryango umwe bihanganye ariko bamwe bo muruwo
muryango nabo bacika intege basubira inyuma, kuko aho baganaga nubwo
ntaburyo bwo kubihutisha cyangwa kubafasha murugendo byari bihari
munzira iganayo, uwashakaga gusubira iyo avuye habonekaga inkunga
nyishi, ndetse hari n'ubufasha cyane....hanyuma umugabo n'umwana we
barakomeza bagenda barebye cyane, umwana ashyikaho abaza se ati Data ko
dusigaye twenyine hano hantu kandi twari twarazanye n'abandi aho twebwe
tuzashyika iyo tugiye amahoro?
umugabo abwira umwana we ati mwana wanjye
twese twabwiwe iby'icyo gihugu, hanyuma turahaguruka turaza, iyo tutaba
dushaka icyo gihugu ntitwari kuba twarahagurutse, ariko naho twapfa
twapfira murugendo rugana yo aho gupfira mugusubira iyo
twavuye>>> baje kugera ahantu bagenda bagwa hanyuma begeye
imbere gato basanga bageze ahantu hari irimbi....rigaragazwa n'umusaraba
munini, ndetse n'indi mito iri kubituro......! umwana araturika ararira
abwira se ati: data biragarara ko hano ntampuntu uharenga kuko ariho
n'abandi bahabwe, umwana aricara ati ubu ntaho kujya hahari kuko aha
niho hanyuma kuko bakubitaga amaso hakurya bakabona n'irimbi rinini,
umubyeyi abwiira umwana ati mwana wanjye dukwiye kunezerwa kuko aha
hantu hari abantu! umwana areba se ati papa wataye ubwenge ko ugiye
gupfa usige? umubyeyi ati mwana wanjye aba bantu bahabye hano bahabwa
n'ishuti zabo! nukuvugako hano hafi hatuye abantu kandi baraba
batugezeho mukanya ahubwo twihutire kugana Imbere!
bakivuga ibyo haza abantu baje gusura aho bahabye umusaza washaje
arangije ibyo Imana yategetse bababonye bati: murakaza neza! iwacu ni
amahoro abantu baho basaza neza, ntibicwa ni indwara, kandi ntanzara
ihaba......gusa beshi mubaza inaha babuzwa nuko urugendo ruhagera ari
rurerure, bituma imitima yabo isubira inyuma..nuko bafata umwana na se
babshyira mu mamodoka babatwara aho bageneye abantu ngo baruhuke hanyuma
bazahabwe ibyiza babwiwe...!niko nurugendo rwo gukizwa rumera, ibuka
abo mwahagurukanye bakabivamo! ababonye ibiteye ubwoba bagasubira
inyuma, abageze mugikombe cy'urupfu bagatuka Imana, abandi beshi batutse
abakomeza urugendo bati murakora iby'ubupfapfa cyane rwose! mwene Data
reba aho wavuye maze wibuke ko mw'isi uri umushyitsi n'umwiimukira maze
ukomeze utumbire YESU WENYINE! niwe uzaguha imbaraga, we kureba uko
abandi bareba ahubwo urebeshe kwizera, mw'irimbi havamo gutabarwa kuko
''uhamba uwe aba aba akunda abazima'' nawe tegereza wihanganye Yesu
araje kuguha icyo yagufatiye! ntukike intege nubwo uhura n'abaguca
intege tumbira YESU GUSA! Ibyahishuwe 2:7, 2:17, 2:26, 3:12 ,3:21
No comments:
Post a Comment
God bless you for Reading, May you be blessed