Tuesday 4 March 2014

IZINA RIMWE'' ALBUM SHYA YO KURAMYA IMANA NO KUYIHIMBAZA By The Lampstand

Mu majyepfo y'igihugu cy'ubuhinde, aho hakunze kubera ibiterane mpuzamahanga biba byateguwe n'imiryango y'ivugabutumwa y'abanyenshuri baturuka mubihu bya africa cyane cyane u Rwanda, abo banyeshuri biga muri Kaminuza ya ANNAMALAI UNIVERSITY, bakaba bamaze kugeza hanze umuzingo w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana. aho uyu muzingo witiriwe ''IZINA RIMWE'' dusanga mu gitabo cy'ibyakozwe n'intumwa 4:11-12.
uyu muzingo ukaba umaze amezi agera muri atanu utegerejwe, ubu ukaba wageze hanze ngo abakunda kuramya no guhimbaza Imana bafashwe muburyo bwo kubikora bakoresheje indilimbo kuko na zaburi ya 92:2 hagira hati Nibyiza gushima uwiteka no kuririmbira izina rye.
uyu muzingo ugizwe n'indirimbo icumi zakorewe mu buhinde, zikozwe na ''The lampstand worship team'' Ikorera muri Lord's Light Fellowship. bikaba biteganyijwe ko iyi album izatangwa ku mugaragaro kandi kubuntu kuri uyu wa gatandatu ubwo hazaba hizihizwa isabukuru y'imyaka 4 minisiteri y'ivugabutumwa LLF imaze ikorera mugihugu cy'ubuhinde.
hakaba hategurwa n'amashushu yizi ndirimbo bitangazwa ko azaba yageze hanze munsi iri imbere
mu buryo bwo gusakaza ubutumwa bwiza. iyi album kandi ushobora kuyisanga kuri blog ya LLF http://llfworld.blogspot.in/  reba hano video y'indirimbo ''ibyo ntuze''http://www.youtube.com/watch?v=nBCLDODjono

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed