Monday 31 March 2014

NUMBER ONE YAGARAGAJWE KU MUGARAGARO!

U BUHINDE — Mu majyepfo y’u Buhinde, umusore w’Umunyamurenge Israel Mbonyi uririmba indirimbo zihimbaza Imana yatunguye abantu ku minsi 22 ya kuno kwezi ubwo yashiraga ku mugaragaro album ye ya mbere yise 
NUMBER 1.

Nkuko twabitangarijwe na bamwe mu bari bitabiriye iki gitaramo, byari biteganyijwe ko kigomba gutangira saa kumi n’imwe z’umugoroba kikarangira saa ine y’ijoro. Saa kumi z’umugoroba abantu bari bamaze kugera aho igitaramo cyagombaga kubera. Iki gitaramo kikaba cyaratangiriye ku gihe nkuko byari biteganyijwe ndetse kikarangirira ku masaha yari ateganyijwe. Iki gitaramo kandi cyaritabiriwe cyane ku buryo bugaragara bitewe ahanini n’ukuntu uyu muririmbyi afite indirimbo zikunzwe n’abantu batuye mu Buhinde biganjemo abanafunzi.
  
Iyi album ye ikaba igizwe n’indirimbo umunani nziza, zakoze kandi zubatse imitima y’abantu bamaze kuzitegera.
Saa kumi n’imwe zuzuye nibwo umushusharugamba (MC) Claudine, wanashimishije abantu cyane kuri uwo munsi, yari afashe microphone yakira abashinzwe kuramya Lampstand bo muri ministere yitwa Lord’s Light Fellowship, ari nayo Israel Mbonyi asanzwe asengeramo. Nyuma yaho hakiriwe abandi bahanzi baturutse mu bindi bice byo mu majyepfo y’u Buhinde. 
Habanje Ines mu ndirimbo ze zibiri, akurikirwa na Alain nawe mu ndirimbo zibiri; baza gusozerezwa na Joy, nawe mu ndirimbo zibiri. Aba n’abahanzi b’Abanyarwanda bamenyerewe mu ndirimbo zihimbaza Imana mu Buhinde.
Nyuma yaho gato havuzwe Ijambo ry’Imana na representant ucuye igihe wa Lord’s Light Fellowship bakunze kwita Bwanasifiwe. Akirangiza nibwo MC yakiriye abacuranzi bose bari bambaye neza cyane; igikorwa cyashimishije abari bitabiriye iki gitaramo bose. Nyuma humvikanye urusaku rwinshi cyane, amashi, impundu, ibintu byagaragaje cyane ko abantu bari bamwishimiye kandi bari bategerezanyije amatsiko uwo munsi.
Abantu berekanye ibishimo byinshi n’amarangamutima akomeye ubwo Israel yaririmbaga izi ndirimbo ze zibiri. Byagaragaje ko abantu bamukunda byimazeyo. Yakomeje aririmba n’izindi ndirimbo ze zizwi cyane kandi zikunzwe zirimo Number 1, ari nayo yitiriwe album.

Israel Mbonyi, umuhanzi wari utegerejwe akigera kuri stage, yaririmbye indirimbo zibiri: Yankuyeho urubanza na Ndanyuzwe. Tubibutse yuko izi ndirimbo zombi ziri kuri  iyi album. Arangije kuririmba, representant wa Lord’s Light Fellowship Mutagoma Gaudin yafunguye CD ku mugaragaro.
Iki gitaramo ahanini cyaranzwe n’amarira menshi y’ibyishimo ku bw’indirimbo nziza kandi zigizwe n’amagambo akomeye.
                                                                 uku nio CD igaragara
 
Umuyobozi wa Lord's Light Fellowship, afungura album 


 



 

 

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed