Monday 3 March 2014

KUKI YUDA YATANZE MATIYASI KUBARWA MU NTUMWA 12 ZA YESU? igice cya 1

Buri gihe umugambi w'Imana ugaragaza urukundo no guhendahenda abantu ngo ahari nibakunda bave mu mutego batezwe na satani wo kutumvira Imana. Imana ikoresha inzira nyishi ndetse rimwe narimwe yemera kujyana n'abantu itayobebewe ko ari babi, ahubwo ishaka ko bahinduka. ibyo bituma Imana idahutiraho guhana abakora ibyaha, ahubwo ikarindiriza abantu imbabazi zayo nyishi.

abantu twe siko duteye kuko hari aho dutandukaniye n'Imana, Imbabazi zayo zishobora gutuma Umunyabyaha yihana, ariko abantu uburakari bwabo buhiga abakoze ibyaha ngo bahanwe. ariko Imana si uko iteye.

Twibajije ikibazo kigira kiti: Kuki Yuda yatoranijwe mu ntumwa za Yesu mbere ya matiyasi? buri muntu yakwibaza yuda uko yaba yarageze mukazi ko kuba umwe mutumwa 12 za kristo kandi Kristo yari amuzi kuva mbere ko ariwe uzamugambanira? kandi wakwibaza uti matiyasi we ko yabaye umwizerwa imyaka 3 yose Imana Imushima ariko ntimuhitemo ngo abe intumwa yes agitoranya intumwa!

yuda yinjiye muntumwa za Kristo mbere, ndetse ashingwa n'Imirimo itoroshye kuko yari ashinzwe umutungo, kandi Yesu yari amuzi guhera kera kuko ntakintu Yesu atari azi.yahawe amahirwe yo koherezanywa n'izindi ntumwa kuvuga ubutumwa, yirukanye abadayimoni,akiza indwara,akora ibimenyetso n'ibitangaza byinshi mw'Izina rya Yezu wari wabatumye ariko ntibyatumye ahinduka ahubwo yakomeje umugambi mubi, kugeza aho akoreye icyaha gikomeye cyo Kugambanira UMWANA W'IMANA. 

abantu benshi bahawe amahirwe yo kugendana na Yesu, ariko ntidukwiye guhabwa ubwo buntu ngo tubukoreshe nabi, kuko ntago Yesu yabuze abizerwa yaha umurimo we, ahubwo atoranya bose ababi n'abeza kugirango abahe amahirwe yo kwihana. ahari umaze igihe mu murimo w'Imana waba uri umupastori,umuriribyi, umuhanuzi......ariko iki nicyo gihe cyo kureba ko waba udafite igitekerezo cyo gupfusha ubusa ubwo buntu.

hari ba matiyasi benshi bari inyuma yaburi mwe wese, kuko kuva kumubatizo wa yohana kugeza Yesu ageze mw'Ijuru babaye abizerwa, kandi Imana yari Ibazi ko ari abizerwa. ariko Imana itanga uko ishatse mugihe gikwiye yaguhamagara, ariko Ukwiye kwibaza uti ko YUDA yahamagawe na MATIYASI agahamagarwa,njye mu minsi yanone Umutima wanjye ubwira ukuhe kuri muri iyi nzira nkurikiyemo Kristo? 

Impamvu nyamukuru yatumye ugirirwa amahirwe yo gutunga,gukizwa kwiga, cyangwa ibindi byose byiza wagiye ubona mbere yabantu beshi uzi si uko wabarushaga gukiranuka ahubwo n'amahirwe Imana itanga ngo ahari wezwe cyane kurushaho, ndetse Imana iba ikurehereza kugira neza kwayo.
Imana ntitinza isezerano nkuko bamwe babyibwira ahubwo ishaka ko hatagira numwe urimbuka ahubwo ko bose bihana. 2peter 3:8

Mwene Data ubuntu wahawe si ubwo gupfusha ubusa ahubwo ni umwanya mwiza wo kwisuzuma maze ngo utagibwaho n'umugayo imbere y'Imana yakugoragoje ikagukuruza ineza yayo. hari benshi bahari bo gukora nk'ibyo ukora, bashobora kuba ari abizerwa kukurusha ariko uyu munsi Imana ibabikiye kugirango mugihe gikwiriye bazasimbure abakora nabi nkana. 

Impamvu imwe ntayindi uretse ko Ishaka ko abantu bose bahabwa amahirwe yo kwigishwa,kwerekwa inzira,no gusobanurirwa no guhabwa icyerekezo. Ubuntu bwo kuba aho uri ubu rero ntukwiye kubukerensa ahubwo ukwiye Guha Imana icyubahiro kuko n'IMANA izi Imitima kandi idahishwa.
impamvu:
1.Imana ishaka ko abantu bose bakizwa
2.Imana iha amahirwe abanduye ngo bahindurwe
3.Imana ntihatira umuntu gukizwa ahubwo ikwereka igikwiye ugahitamo
4.urukundo rwayo rwinshi ruguha amahirwe yo guhindukira mu muhamagaro
5.Imana nuko iziko ukiranuka atazabirekeshwa nuko atazwi...matiyasi yamaze imyaka myinshi atinubira gukurikira kristo.

usomye mu ibyakozwe n'intumwa 1:21   hagaragaza ko matiyasi Imana yeje ko yabaye umwizerwa kuva kera! nagiranga ngo nsoze nkubaza nti ese Imana yaguhamiriza ko Nawe wabaye umwizerwa aho uri, kuburyo hashatswe abo babarana n'intumwa ngo bahamye amagambo ya yesu wazamo? UBUHAMYA BW'IMANA N'ABANTU NABYO Ni ngobwa.
ndabakunda.

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed