Monday 13 April 2020

NI WOWE UZOMORA ABAGUKOMEREKEJE! (Pastor M. Gaudin)

Itangiriro: 50:20

Ku bwanyu mwari mushatse kungirira nabi, ariko Imana yo yashakaga kubizanisha ibyiza, kugira ngo isohoze ibi biriho none, ikize abantu benshi urupfu.

Ni kenshi abantu baca mubibazo, mu ntambara cyangwa Imanza bashowemo n'abandi, ni kenshi mubuzima, Ubugambanyi kubeshyerwa no guhimbirwa ibyagucisha umutwe bikorwa n'abantu batandukanye, batakwifuriza ibyiza cyangwa bagufitiye ishyari ryibyo wagezeho cyangwa bakakuziza yewe niyererwa cyangwa inzozi zitarasohora! 

Ibi byose byabaye Kuri Yosefu ubwo yangagwa nabenese, bakamugirira Ishyari kubera inzozi yagiraga maze nawe akazibarotorera numutima mwiza atazi ko bamugirira ishyari yewe no kubintu bitaraba,  ibi byose byamuviriyemo kugurishwa nk'umucakara mugihugu cya egiputa!

Ibi byose nubwo byabaye ntibyabujije umugambi w'Imana gusohora, nubwo Bari baziko azapfa ntiyapfuye, umugambi w'Imana waje gusohora kuko Imana ntibeshya. Yobu yagize ati:Nziyuko ushobora byose, kandi ntakibasha kurogoya umugambi wawe Yobu 42:2.

Intambara zose dawidi yanyuzemo ntibyamubujije kuba Umwami,  Imibabaro no gufungwa ntibyabujije Yosefu kuba ukomeye Muri Egiputa,  Ibirego bya Satani ntibyabujije yobu kugororerwa ibiruseho, Imyaka aburahamu yamaze ari ingumba ntibyamubujije kuzaba sekuruza wabizera, nubwoko bwa Isiraheli,  Amagambo ya Penina ntiyabujije Hana kugira Abana. 

Imana idukiza muri ayo makuba yose kugira ngo Nimara kutwomora, twomore abadukomerekeje! Niwowe Yosefu Muri iki gihe no mugihe kizaza! Usubije Amaso inyuma wasanga Imana yarahabaye, kuburyo Imigambi mibi y'Umwanzi itasohoye. 

Ikindi nakubwira niba haribyo unyuramo ubu umenye ko Imana izasohoza icyo yakuvuzeho,  waca mubikomeye, wakomeretswa nabantu, umenyeko igihe kizagera,  Ibyo unyuramo bigukomeretsa nibyo bizagufasha komora no kugirira neza Benshi. Komeza Wizere Imana itajya ineshwa.

Uwagambaniye Yesu yari aziko birangiye,  abamushanyaguriye Bari baziko Imana yamuretse,  abamubambye Bo bati Niba ari Umwana w'Imana niyikure kumusaraba,  abamushyize mugituro, nubwo bakirindishije abasirikare ntibyamubujije kuzuka,Inkuru yamamara hose Yuko Yazutse!  Natwe turi abagabo bo guhamya Ineza twabonye kuko Yazutse!

Kuri iyi Pasika, Imana izure ibyawe, ntiyemere ko Abamaze Kuguciraho iteka ry'Imigambi mibi baririmba intsinzi. Satan,Abadayimoni,Isi bimenyeko Yesu wawe atakiri mumva! "Hari indirimbo igira iti: Niwowe mugaba dufite,Dukubitire Satani" 

Mbifurije Pasika Nziza! 

Pastor M. Gaudin
New Jerusalem Church


Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed