Friday 24 April 2020

UBWOKO BUTATU BW'ABANTU BABA MUNSENGERO BATAZAZINJIRA MU BWAMI BW'IMANA. Pastor M. Gaudin

Yuda 1:11
[11]Bazabona ishyano kuko bagendeye mu nzira ya Kayini, bagahomboka birukanka batirinda, bakiroha mu cyaha cya Balāmu bohejwe n'ibiguzi, bakarimbukira mu bugome bwa Kōra.

Si rimwe si kabiri Imana iburira abantu kureka Ibyaha, kuko ntacyiza cyibyaha uretse kurimbuza ubungingo bwababyihebeye,  Uwiyegurira gukora nabi ntibimurinda nubwo yarara Ahiga abo yica nawe, azamera nk'igiti kigwa nawakigeze intorezo! Uwicisha abandi inkota nawe azayicishwa,  Muri make reka mvuge ko dukwiye Kwirinda Ibyaha kuko ntibibasha kurengera ababikora uretse kurimbuza ubugingo bwabo!

1.Abagendera Mu Nzira ya Kayini: Aba ni abantu bahiga ubugingo bwabagenzi babo, babaziza ubusa,Ishyari....Ni abantu bashimishwa no kumena amaraso Gusa,bica umuhisi numugenzi,  kuko ntibaziza abandi ibyo batunze, kuko aba rwose bica umukene umukire,  umusore numusaza,  aba ni abantu bihebera Uburozi, cyangwa kumena Amaraso, aba nubwo baziko batazaragwa ubwami bw'Imana bashobora no kuba munsengero bajijisha! 

2.Abantu biroha mucyaha cya Balamu: Balamu yari azwi nkumuntu wakwatura ikintu kikaba, ariko yakoreshwaga nibiguzi, akavuma abantu niyo mpamvu Yamutumyeho ngo amuvumire ubwoko bw'Imana, aba Bantu ubasanga ari abanyempano ariko bazikoresha bahemukira abantu Kurusha abo bagirira neza,kuko Imitima yabo iba Ishaka ubutunzi bahora biteguye guhemuka nubwo baba baziko ibyo bakora ataribyo,  balamu nubwo Imana yamubuzaga kuvuma ariko  we nicyo cyari cyamuzanye, Ndetse mubyahishuwe berekana ko Balamu ariwe watumye ubwoko bw'Imana bugwa mucyaha cyubusambanyi! Aba banyempano nibo bakwirakwiza imyuka mibi mumatorero bikazanira itirero kugawa, kuko aho gukoresha impano munyungu z'umurimo bakoresha ubwo bubasha munyungu zabo cyangwa kurinda ibyabo, akenshi ntibatandukanywa nabarozi kuko nubwo baba batica bagira ururimi rwatura Umuvumo Kubatariho urubanza cyangwa abo batiyumvamo aho kwatura Umugisha, reka ariko nkumare impungenge,  Igihe cyose umugisha cyangwa umuvumo bakwatuyeho,  bizagira ingaruka bitewe nuko ubanye n'Imana kuko umuvumo wubusa utumuka nk'umuyaga. 

Nubwo babizi ko batazaragwa ubwami bw'Imana babayeho munyungu zabo, abo rero bakoresha amarangamutima yabo mugukoresha Impano z'Imana kandi bariho benshi,  nawe,ushobora kuba Uheruka guhura Nabo.

3.Abantu bagira Ubugome nkubwa Kora: Mugihe abisirihali Bari mubutayu Kora nabagenzi be bigimetse kuri Mose, Aba Bantu bameze batya baba mumatorero bateza intambara baba barwanira icyubahiro ngo bashaka kuyibora,  bashaka ama title, cyangwa ibindi, bigomeka bidafite impamvu babiterwa nubugome, aba basenya amatorero, bahimba ibinyima, bateranya abavandimwe cyangwa umugore numugabo,  bahorana amakimbirane kubijyanye n'ubuyobozi bwatoranyijwe n'Imana! 

Aba ntibatinya Gushaka Uwabimika kubw'apotre kubu bishop, ubu Pastor naho baba batanze amafranga aho gutiranywa n'umwuka w'Imana bo ubwabo barwanira gutoranywa, kuburyo iyo Utabikoze nkuko babishaka baragumuka.  Ahari nawe urabazi bashinze amatorero nazaministere babitewe nuwo mwuka Wa Kora. 

Ibi byaha byose birakorwa kandi ikibabaje bikorerwa Ahera, Niyo  mpamvu Uzumva Abashumba cyangwa abiyita a b a Kris to,  bashijwa Ubwicanyi, Uburozi,Cyangwa Kwigomeka!  

Reka nkubwire ko Imana igenzura Imitima ariyo Imenya neza abantu nibyo bakorera mu murimo, Izi neza ibyo ukora nuko ubikora ndetse n'impamvu ubikora.  Imenya ibihishwe ndetse nibyo abantu batamenya kuko ibikorwa byose bibi bikorerwa mw'ibanga cyangwa mu mayeri akomeye.  Niyo mpamvu Imana izaca imanza,  kuko abantu Ntitwabasha guca Imanza zitabera,  kubera ko ntituba dufite amaso areba mu mitima nk'Imana. 


Imana Izi abarozi muturanye nubwo wowe utabazi,  Imana Izi abashumba biyimitse nubwo wowe utabazi,  Imana Izi amagambo bakwaturaho utambutse nyamara bagusuhuje baseka, Niyo mpamvu ukwiye kurushaho kuyiringira. 


Ibi byose mbabwiye nukugira ngo abizera Imana byukuri mushire amanga kuko Gushira Amanga kwanyu ni ikimenyetso cyo kurimbuka kwababandi biyitirira Izina ry'Imana, Nikoko ngo bashobora no kwisanisha nabamalayika b'umucyo nyamara ari inkozi z'ibibi. 

Kwihana Niko kuzana agakiza,  Guhemuka ntibizarengera Umuhemu Mugihe cyo gusumirwa n'amaboko y'Imana. 

Torero ry'Imana,  mukumbi mugari w'Imana,  tugeze mubihe bigoye ariko bishoboka ko twakwezwa kurushaho kuko utejejwe atazabona Imana. mwibuke ko abavuga ngo mwami mwami,twakoraga ibitangaza nibindi mwizina ryawe azababwira ko atigeze abamenya, kuko bakoresha Brand ya Yesu  munyungu zabo bwite!!!


Imana ibahe umugisha

Pastor M. Gaudin
New Jerusalem Church/Founder,Newseed.

Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed