Saturday 25 April 2020

UBWOKO 4 BW'ABUMVA IJAMBO By Dr Fidel MASENGO

UBWOKO 4 BW'ABUMVA IJAMBO
————————————
Nifashishije icyanditswe kiri muri Matayo 13:18 aho Yesu yasobanuye umugani w'umubibyi.

Icanshimishije ni ukuntu Yesu yagaragaje ko ababwirwa bose atariko bumva, ko abumva bose atariko baba bumvise koko, ko 'abumvise bose bataba basobanukiwe.
Ndetse ko n'abasobanukiwe bose Ijambo ritabaha kwera imbuto (kubahindura).

✅ Umutima ugereranywa n’ubutaka bwo ku nzira (ku muhanda). Nta bubiko uwo mutima ugira bw'ijambo. Ni indangare. Iyo riwugezemo ntiritindamo! Wumva ijambo ritambuka! Ba numva rihita! Utekereza ko yari mu materaniro ariko wamubaza ibyavuzwe ati twafashijwe. Mwafashijwe n'iki? Ati uno munsi hari umunezero! Ati higishijwe iki ntabwo mbyibuka neza. Akubwije ukuri yavuga ko ntacyo yumvise! Bahaba badahari!

✅  Umutima umeze nk’ubutaka bw'urutare/ akara. Wakira ijambo unezerewe (nawe arafashwa/ rikora ku marangamutima). Akiva aho yaryumviye ararivuga, akaritangaho ubuhamya. Bene aba bantu iyo muhuye bavuye mu materaniro bakubuza amahoro bagusubiriramo. Ariko bafite ikibazo cy'imizi. Babwiriza ku cyaha akumva aribyo ariko yahava akabura imbaraga zo kukireka. Bafata ingamba ninshi zo gukora ibyo ijambo rivuga (Noneho nzanjya ntanga 1/10, ndareka inzoga, ndagabanya amagambo mvuga, sinzongera kujya ndakara,...ariko hashyira iminsi 3 cg icyumweru ugasanga yasubiyemo mu buzima bwa mbere y'Ijambo! Ni ku kara. Nta butaka bw'Ijambo! Ntahamye! Ntiyakomera adashinze imizi!

✅ Umutima umeze nk’ubutaka bwamezeho amahwa. Ijambo riwugeramo. Rishinga imizi, rikamera. Araryumva kandi yagize amahirwe yo guhabwa inyigisho z'urufatiro ariko ikibazo cye ni "environment" akoreramo. Ijambo  ritangira gushora imizi, nyiri kuryumva agaterwa n'ibibazo bimutera guhuga,  amaganya yo muri ubu buzima! Mbese ribura uburyo ryisanzura. Aba bantu turabatunze mu matorero. Bazi neza ukuri kw'ijambo ariko ntibemera ko kubahindura. Baravanga! 

✅ Umutima ugereranywa n’ubutaka butunganye. Ugereranywa n'ubutaka buteguwe neza, bufumbiye kandi bubagariwe. Uyu mutima wahinduwe n'ijambo. Urumva kandi ugashyira mu bikorwa. Imbuto y'Ijambo yose iwugezemo irawuhindura, kandi impinduka igaragarira wese. Uku niko kwera imbuto: urukundo, ubugwaneza, ingeso nziza, kwihangana...

Nyuma yo kumva iyi mitima wisanze he? Isuzume numara usabe ko Imana ihindura umutima wawe.

Mugire umunsi mwiza mwese! 

©️📩Devotion shared by Dr. Fidèle MASENGO, Foursquare Gospel Church Kimironko



Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed