Monday 13 April 2020

YADUTUNGIYE MU MAKUBA YACU KUGIRA NGO TUZAGIRE ABO DUTUNGIRA MU MAHORO YACU.(Pastor M. Gaudin)

2 Samweli: 9:3
Umwami aramubaza ati “Harya nta wukiriho wo mu nzu ya Sawuli ngo mugirire imbabazi z'Imana?”

Ineza Yose Imana yatugiriye n'uburinzi yadushyizeho, muntambara, munzara, mubukene, mubushomeri, mubyago, mumakuba n'ibindi,  yashakaga ko mugihe nk'iki Tugira abo tubera umugisha muburyo bumwe cyangwa ubundi. 

Ibyo Imana yagutungishije mubutayu naho wibwira ko bitari bihagije nibyo byari bikenewe Cyane icyo gihe kuruta ibyo warurakiriye, kuko ntamuntu watungwa n'ibiryo ararikiriye adafite ahubwo atungwa nibyo Agaya Bimuri iruhande, Ujye ushimira Imana ibyo Ufite mugihe utegereje ibyo urarikiriye kuko Imana  niyo iha Umubibyi imbuto n'Umutsima wo kumutunga mugihe agitegereje umwero w'ibihe bizaza! 

Ibyo Imana yagutungishije byasaga nibidahagije mubihe bikomeye nibyo byagusunitse kugeza Muri iki gihe ufite ibihagije,  numara kurya ibyo wahinze ntuzibagirwe ko wigeze gutungwa na Manu cyangwa ngo wibagirwe ibikona byakuzaniraga umutsima ndetse nakakagezi wavomeragaho Muri cyagihe Karuta amariba wifukuriye mugihe cy'amahoro. Akagezi wavomeragaho mugihe cy'amakuba Karuta amariba wafukuye mugihe cy'amahoro, ntukibagizwe Imana nibihe byiza Ugezemo, ahubwo ujye Uyihimbariza ko Mubutayu yaguhaye amazi unyotewe. 

Imana yagutungiye munda ya Mama wawe, ntukayibagizwe Nuko Umaze kuvamo Umugabo w'intarumikwa,  ujye wibuka ko Hari ibihe wanyuzemo Uri Uruhinja rubeshejweho n'impuhwe z'abandi, bizakurinda guhutaza abahwanyije nawe ibigango aho kubahohotera witwaje Imbaraga ubarusha,  Uzabarengera mu makuba nk'uko nawe ukiri Uruhinja warengewe na benshi,  ushobora kuba ugeze aho, warahungishijwe Nka Yesu, ushobora kuba warahishwe nka Mose,Igihe cyawe cyo kugira Umumaro abanyantege nke,  ntikigahundukire Igihe Cyo guhutaza abo Uzirusha, no Gusuzugura abatarahirwa nkawe. 

Uwo Imana yagaburiye mu bihe by'amakuba, niwe ukwiye kugaburira abandi mugihe nk'iki, Uwo Imana yarokoye akwiye kurokora abandi,Uwo Imana yatabaye akwiye gutabara abandi, Uwo Imana yahaye Umugisha akwiye kugira abo abera umugisha, Reka nkubwire ko mugihe wari ukeneye Umutabazi, uwaguha amazi cyangwa ibyo kurya, Imana yahagurukije umuntu ku bwawe,Uyu munsi niguhagurutsa ku bw'abandi uyumvire kuko Nikenshi dusaba ngo Imana ikorere abandi ibitangaza yabuze abakwemera ko ibibakoresha! Igitaza cy'undi gihishwe mukiganza cyawe, nkuko igitangaza cyawe cyigeze guturuka mukiganza cy'abandi. 

Kwibuka Ineza y'Imana bituma tutikubita kugatuza,  ndetse bituma tutaba nka wa Mugani ngo Ukize ububwa abakubitira abandi"ahubwo twibuka mu gihe cyo gufashwa kuzifasha ko Imana yahabaye, natwe rero dukwiye guhaguruka tugakomeza abandi mubyo tumaze gukomeramo! Kuko Niko kuzirikana ko kubaho kwacu Imana yabigizemo uruhare!  
Ushobora kuba umaze kugwiza Imbaraga z'umutima, Ushobora kuba Umaze kugwiza Imbaraga z'Umubiri, ushobora kuba umaze kugwiza Imbaraga z'amafranga, ushobora kuba Umaze kugwiza Imbaraga zo gusenga, cyangwa Ikindi cyose cyafatwa nk'icyo urusha abandi! Si Igihe cyo kwikubita kugatuza ahubwo nigihe cyo Kugira abo wereka Imbabazi z'Imana, kuko nawe wazeretswe mu bihe bitandukanye! 

Imana Iguha umugisha,kugira ngo Numara gukomera Ukomeze abandi.Kuko icyo urusha abandi sicyo kubakandagiza ahubwo nicyo kubafashisha kubwo kwibuka ineza y'Imana wagiriwe! Uyu munsi ushobora kuba uvuga uti icyampa nkabona wawundi wangiriye neza kuko uwakuriye neza wese ahari Siko wamushaka ngo umubone, ariko nawe wagirira ineza utakuzi nkuko uwayikugiriye Atari akuzi!

Imbaraga zawe ujye uzikomeresha abandi mu ntege nke zabo, kugira ngo muntege nke zawe uzabone abagumeza mugihe cy'imbaraga zabo! Ihame nuko Imana idukomeza mu makuba yacu kugira ngo mu gihe cy'amahoro yacu Tuzakomeze Abari mu kaga nkako twabayemo!

Imana iguhe umugisha wo kubera abandi umugisha. 

Pastor M. Gaudin
New Jerusalem Church&Founder/Newseed

Gaudin Mission International

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed