Thursday 3 July 2014

ESE KOKO NIHAGIRA ABAZUKA BIZATUMA ABANTU BAHINDUKIRIRIRA IMANA? by M.Gaudin


Luka 16: 29 Aburahamu aramubwira ati: Bafite Mose n'abahanuzi, babumvire.'Nawe ati oya sogokuru Aburahamu, ahubwo nihagira uzuka akabasanga bazihana.' Aramubwira ati: Nibatumvira Mose n'abahanuzi, Ntibakwemera naho Umuntu Yazuka.''

Muminsi Yanone hagenda humvikana abantu batanga ubuhamya bw'uko bapfuye bakazuka, abandi bakavugako bageze ikuzimu ndetse abandi bakavuga ko bageze mw'ijuru! ibyo byongeraho abahamya ko babonekewe na Maliya nyina wa Yezu....Ariko ibyo byose wakongera ukibaza uti ese hari icyo bihindura kubabyumvise? uko biri kose Imana ifite uburyo bwinshi bwo gukora, ariko uburyo Imana yishimira kuruta Ibindi n'Ijambo ryayo!

Ibyahanuwe n'amategeko byose bisohorezwa mw'Ijambo ry'Imana, Ijambo ry'Imana rigaragaza neza ko Ibyanditswe byera byahumetswe n'Imana, bigira umumaro wo kutwigisha, kuduhugura, kuducyaha, no kuduhanira gukiranuka. kandi nibyo bisobanura Mose n'abahanuzi kuko ayo ni Amagambo Imana yanyujije mubantu bayo ngo biduhugurire ku menya no kubaha Imana bikwiye!

ESE KOKO UBONYE UMUNTU WAZUTSE NIBWO WA KWEMERA IBYO IMANA IVUGA?

Abantu benshi ntibakunda Imana ahubwo barayitinya, niyo mpamvu iyo babwiwe amakuru ateye ubwoba nko gushya no kuribwa n'inyo no kubabara bikabije bumva bahindukirira Imana! ariko Imana yo igaragaza neza ko ibyo wakora ntarukundo ari impfabusa mu maso yayo, nibwira ko urukundo ukunze Imana rutuma ukurikiza ibyo ikubwira, wubaha Ijambo ryayo muburyo bukwiye kuko urukundo ukunda Imana ruzakubera itegeko ryo kubana nayo.

Iyo ukijijwe kuko ubonye umuntu wazutse, ntuba wumviye Imana ahubwo uba utinye kuzahura nibyo wumvishe avuga, Imana ntiyaje kuducungurira kujya mw'Ijuru cyangwa kujya mu muriro yashakaga ubusabane bwacu nayo nkuko byari mu mugambi w'Imana imigani 8:31 

Mwene Data birakwiye ko urukundo Imana yakunze abari mw'isi tutarusubiza kubera ubwoba, cyangwa inkuru twumvishe mubazutse cyangwa abavuye ikuzimu n'ibindi abantu bavuga kuko Imana izi neza ko  kuzuka kw'abantu kutarusha Imbaraga Ijambo ryayo, utumviye ijambo ry'Imana ntiwakumva kubw'abazutse!

Gusa imikorere y'Imana ntihagarikwa n'imyumvire y'umuntu uwo ariwe wese kuko naho bya muburiganya cyangwa mukuri kristo aramamazwa! Abafilipi 1:1

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed