Saturday 5 July 2014

KWIBUKA KO WAREMWE BITERA IMBARAGA ZO GUTEGEREZA IMANA! IMANA IGUFITEHO UMUGAMBI.

YEREMIYA 1:5 

''Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko kandi nakwejeje utaravuka, ngushyiriraho kuba umuhanuzi uhanurira Amahanga''.

Hari ubwo umuntu yicara akibaza umugambi Imana imufiteho, ndetse agashaka no kuwumenya, ariko muri byose nuko Imana ubwayo ariyo yavuze ko ikuzi mbere yuko ikurema. Ibi yabibwiye yeremiya nubwo yashidikanyije ntibyakuyeho ko Imana Imukoresha ibikomeye.

Ibyo wanyuzemo urabizi kundusha, iyo ibikomeye biba byica ntiwari gusigara kuko uzi ibyo wahuye nabyo, yewe niyo intambara, amarozi,n'ibindi biba aribyo byica ntuba ukiriho. ahubwo umuntu wese atabaruka iyo Imana ishyize iherezo kucyo yamuzaniye mw'Isi y'abazima.

Ahari hari gihe wibwira uti ubuzima buragoranye , yewe simbayeho nk'abandi ariko wibaze ko abapfa bakiri abana baticwa nuko batabyariwe mubitaro kuko n'ababyariwe mubitaro muzi byaba bikomeye haracyagaragara abapfirayo. ndagira ngo wizere Imana yakuzanye mw'Isi ifite Umugambi munini kuri wowe kuko niba yarakumenye mbere yo kukurema izi nanyuma hawe, nyuma yo kubaho, ntukwiriye rero kwiheba ahubwo ukwiriye guhora uyihanze amaso.

Ibyananiye abantu bishobokera Imana, kuko Imana yakuzanye mw'isi igufiteho umugambi munini, niyo ibasha kukurinda, kugukomeza no kuguha ibikenewe niyo byaba bidahagije ariko bikenewe kugirango utegereze icyo Imana yagushyiriye kw'isi. Hariho abafata ibyemezo byo kwiyahura kandi n'ubundi igihe cyawe cyo gupfa nikigera naho waba uryamye, urya, cyangwa utarwaye uzasezera isi ugende kuko niba Imana yarakumenye kera nukuvuga ko kera wariho kandi wari ufite aho wabaga ,nanyuma yaho ifite ahandi izakujyana kandi muri byose nuko ifite imbaraga zo kurema!

Kwibaza iby'ejo nubwo bigaragara ko umuntu yiyemeje kutabireka Imana yo ihora Imubwira iti ntukiganyire iby'ejo, kuko Imnaa niyo izi ejo hawe, kandi buri munsi ufite ibyawo byaba umubabaro cyangwa umunezero.

Mwene Data uko biri kose hariho umugambi w'Imana mubuzima bwawe, iki si igihe cyo kubura ibyiringiro ahubwo n'igihe cyo kumenya ko Imana yakuremeye umugambi wayo kandi iwukomeyeho kuko niyo mpamvu ukiriho, ibyo byonyine binyemeza ko Imana ikigufitiye umugambi kuko iyo bitaba ibyo ntuba ugitera akuka, ikindi kandi Imana ibasha no kuzura abampfuye naho wampfa wazurirwa gukora icyo Imana yakuzaniye kw'isi.

Imana yacu n'Imana ibeshaho, n'Imana ishobora kuzura umuntu ariko icyo yamushyiriyeho kigakorwa, ntutinye rero , uko byaba bimeze kose hariho ikizere cyo gukomerezwa gukora Umugambi w'Imana. komera kandi utegereze Imana ibyo bizagukomeza kandi bizakubera imbaraga zo gutegereza Igihe cy'Imana. 

Buri gihe nujya wibuka ko waremwe n'Imana bijye bikwibutsa ko Ariyo iguhagaritse mw'isi y'abazima, niyo izasohoza umugambi wawe kw'isi kandi niyo  igifiteho ububasha bwose, ntukagire ubwoba ubwo aribwo bwose ahubwo wowe uhore uyubaha nayo Iziyubahisha muri wowe.

Ndabakunda!


No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed