Thursday 3 July 2014

IBIBAZO BIKUNZE KWIBAZWA N'URUBYIRUKO RUSHAKA GUKURIKIRA INZIRA YA YESU, WOWE WIBAZA IBIKI?


1.Ese Imana ni ubutatu? Imana Data, Imana mwana, Imana Mwuka wera. 

Iki kibazo usanga gikunda kusobanurwa ngo ni amayobera matagatifu, gusa bisa naho abantu baba bahejejwe murujijo kuko ntago Imana yigeze yifuza ko abantu baba murujijo.

kugirango wumve ubutatu bw'Imana ukwiye kuba uri umuntu wabasha gusobanukirwa nuko Imana ariyo mugenga wa byose, ikindi ko ifite ububasha bwose bwo gukora,no gutuma ibyo utazi biba kuko ari Imana.

Imana Data: Mariko 1:11
Imana Mwana Mariko 1:9-10
Imana Mwuka Mariko 1:10

usomye neza wumvamo imikorere y'Imana muri iki gihe kuko niko yabishakaga, nigeze kuganira n'umuntu arambwira ati mwe abarokore mwemerako Imana yabyaye Yesu? Nda mubwira nibyo Yesu Ni Umwana w'Imana! ati ese birashoboka ko Imana ibyara ? numvise ntakindi cyo kumusubiza uretse kumubaza ikindi kibazo najye nti: Imana yabashije kuturema ibyaye yaba ntaburengazira ibifitiye? 

Bene Data dukwiye gusobanukirwa n'ububasha, ubushobozi bw'Imana mu mikorere yayo.

2.Ese Kubatizwa ndi umwana Imana irabyemera? 

sinibwira kubatiza abana ari itegeko cyangwa amabwiriza yavuye ku Mana. ariko Ijambo ry'Imana rimbwira ko Yesu yagize ati Mugende mubwirize abaremwe bose ubutumwa bwiza, abemera mubabatize!

Imana ntifite ikibazo cy'abantu bake ngo ibe ifashe abana bazakure kuko niyo yabaremye, ariko yifuza buri muntu Yemera Kristo atabihaswe ahubwo umutima Umwemeje, akabihamirisha ikimenyetso cyo kubatizwa. niba rero warabatijwe uri umwana, ndibaza nti ese wigeze uhabwa umwanya wo gukora ibi: ABAROMA 10:9-10

nibyiza kumenya neza udashidikanya ko wabaye umwan w'Imana koko, kuko niba utazi igihe wemereye Yesu nturi mubamwemeye ndetse ntiwigeze ubyatuza akanwa.

Hariho intambara uko umubatizo atari umwe mu bitwa aba Krsito, Gusa mu bakristo umubatizo numwe kandi urasa, ni Umubatizo w'amazi meshi, si igikombe bagusukaho! hari na za theologiya zigishako bashobora kubatirisha umucanga ngo iyo amazi yabuze! ariko ibyo ni ubuyobe, kuko UMWUKA,AMAZI N'AMARASO. N'ibyo bitatu bizwi n'Ijambo ry'Imana. 1YOHAN 5:8 Mwirinde inyigisho zo gusibanganya ibyo twizera!

bavugabutumwa, ntago Yesu yigeze abatuma kubatiza, ahubwo yabatumye kubwiriza, hanyuma kubatiza bikwiye gukorwa uko Yesu yabivuze, aho kwihimbira inyigisho zituma n'agakiza gahinyurwa. nutabona amazi ntawe uzaguseka ko utabatije, ariko nubona amazi ntuzabure kubikora 
ibyakozwe n'intumwa 8:36

3. Ese inzoga ni icyaha?

Iki ni ikibazo abantu benshi bibaza cyane abakrsto, aho usanga bamwe babishingiraho babona abayoboke kuko batababuza kunywa inzoga! ariko kunywa cyangwa kurya iyo Imana itangiye kubivugaho, ireba ingaruka bitera niyo mpamvu hatabaho UMUSINZI nta Nzoga.

Ubusinzi n'icyaha kandi Imana yanga urunuka, sinibaza ko ababaza ko Inzoga cyangwa itabi ari bibi bazi icyo kuba insengero z'Imana bivuga? ariko niba koko nawe wajyaga ubyibaza uze Gusoma hano YESAYA 5:11-18-20-22,  ibi nkubwira si Ukugirango nkucire urubanza ahubwo ni ukugirango urebe ukuntu ukeneye Yesu ngo akubohore. Kuko nta musinzi uzaragwa ubwami bw'Imana.

4.Ese gukundana n'abantu batandukanye n'Icyaha?  

Mugihe cya none usanga abantu benshi bakora amasezerano n'abagenzi babo, tuvuge ko mwirinze ubusambanyi, ariko se wibwira ko marriage ari ugusambana? oya kuko iyo biba ibyo indaya ziba zubatse ingo nziza.

Imana iziko dukeneye abagabo n'abagore, ariko ikibazo ikubaza buri gihe n'iki: uzakomeza isezerano wagiranye nuwo wabwiye y'amagambo?

niba uri umusore ukaba umaze gukundana n'abakobwa barenze umwe ufite ibintu biteye bitya

-ubuhehesi
-ubusambanyi
-irari
-kwifuza
-Kutanyurwa

Birashoboka ko wakunda umugore wo mubusore bwawe ntuzigere umuriganya rwose. ariko ibyo byose bituruka ku kuba wemereye Yesu ngo akubereye urugero rwo Gukiranuka. Umaze gutandukana n'abangahe? ese Umaze kuryamana n'abangahe? ubwo se wumva iryo sezerano wararikomeje?
Malaki 3:15-16

5.Ese Umuntu ahitamo uwo bazashaka bate ate?  

Ubu abantu beshi bategereje abahanuzi, cyangwa inzozi, ngo bibabibwire abo bazashakana, ingo zirasenyuka buri munsi kubera ubuhanuzi n'imitima yararikiriye ubuhanuzi. ariko ntakintu na Kimwe Imana izasimbuza URUKUNDO hagati y'abashakana kuko nicyo Ihana agaciro. niba urugo Rwanyu rutubakiye k'urukundo rw'Imana , ndagirango nklumenyeshe ko mwubatse k'umusenyi kuko Imana irabizi ko ibindi byose bishobora gushira, Keretse urukundo.

Icyubahiro cyirashira
Amafranga arashira
Umubyibuho cyangwa kunanuka birahinduka
guhanura, kuvuga indimi n'ibindi birashira......

Bene Data musenga niba ntarukundo rukurimo kwirirwa ushaka umugore ngo nuko Imana yavuze, bizakuviramo kujya ugira uti NI umugore wampaye Mana! cyangwa uti muhanuzi, bene Data ubuhamya bw'abantu bahanuriwe abagore bazashaka si ihame kuri bose, ariko Urukundo ni ihame kubahanuriwe no kubatarahanuriwe. 

Uwo muzashakana ukwiye kuba Umukunda, kuko niba urukundo rw'Imana ruei muri wowe ruzareshya undi ufite urwo rukundo muri we. 1abakorinto 13:1-8

NB: ibyo nkubwiye aha ntibikuraho ijwi ry'Imana, ariko mugerageze ubuhanuzi bwose ko bwaturutse ku Mana kuko na Satani ajya yigira malayika w'umucyo. ikintu cyose kidahura n'inyigisho yo kubaha Imana ntimukacyemere.

urugero: umuhanuzi akubwiye ati uzace inyuma umugabo cyangwa umugor wawe nibwo Imana izaguha urubyaro! ibi ukwiye kubanza kumenya icyo Imana ivuga ku guca inyuma umugabo wawe kuko Satani azi ijambo ry'imana kandi ajya aricurikira kuyobya abantu.

Ushobora kuba hari ikibazo ushaka kutubaza cyangwa inyunganizi: 
email : chfhgaudin@gmail.com
newseed4jesus@gmail.com







No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed