Thursday 31 July 2014

UBA WARAPFUYE, WONGEREWE IGIHE CYO KURIRIRA UBUGINGO BWAWE NO KUBUBITSA YESU! BY M.Gaudin


Abacamanza: 11:36

"Aramubwira ati  Data ubwo wahigiye imbere y'Uwiteka mpigura nk'uko wahize, kuko Uwiteka yaguhoje ababisha bawe b'Abamoni." Nyuma uwo mukobwa abwira se ati: Unyemerere icyo ngusaba: Ube undetse amezi abiri Ngende Manukkane mu misozi nabagenzi banjye, Ndirire ubukumi bwanjye." Se aramusubiza ati "Genda."

Uruhushya uhawe rwo Kurama, rwo kubaho Iminsi yanone urateganya kurukoresha iki? abantu benshi nubwo tugenda ariko Twese duhuriye ku kintu gisa naho ari kimwe, twese uruhushya dufite mw'isi ni urwo kuririra ubungingo bwacu kugirango Imana izabwakire ari buzima!

ubu urebye abo mungana bamaze gupfa ni benshi, kandi nabo bari bafite Imishinga myinshi bibwiraga gukora! bamwe bateganyaga kwiga, kubaka ingo,kubaka amazu, n'ibindi ariko byose nubwo babiteganyaga byahuye ko uruhusa bari bafite rwashize maze igihe cyo kuva mw'isi kibagereraho!

Mwene Data umukobwa wa Yefuta akubere urugero kuko ntituri abacu ngo twigenge, ahari Imana igukeneye uyu munsi cyangwa ejo naho yaguha imyaka 10,50,100 yose yakabaye uyikoresha cyane cyane mu kuririra ubukumi n'ubusore bwawe,(UBUGINGO BWAWE) si igihe cyo kwiyicisha ibiyobyabwenge! 

uyu mukobwa ahari yari gufata ibyemezo bibi nk'ibyo tujya dufata mubuzima, mugihe tubona twahawe umwanya wo kwitegurira Imana! ahari yari kwanga ababyeyi be, cyangwa agatuka Imana! ariko we yahisemo kwemera ko Se amutambaho igitambo. ibi rero bikwiye kuguha isomo ry'uko igihe uzagendera ntuba ukizi, kuko nubwo yahawe amezi abiri ntibyakuyeho ko igihe kigera agatambwa. 

nawe ushobora kuba wibwira uti sindwaye, ndakomeye ariko mukobwa wa Yefuta ntiyari arwaye, yewe habe n'igicurane, bitwereka ko abapfa si abakora accident, abarebye n'abarwaye indwara zikomeye ahubwo buri muntu wambaye umubiri ni umukandida w'urupfu kuko igihe utazi cyangwa uzi kizagera uve mw'Isi.

uwaba umunyambwenge rero yakwita kw'ihererezo rye!  ndakwinginze niba utarakira Yesu Kristo nk'Umwami n'umukiza, umwemerere kuko ntariindi zina twahawe dukirizwamo keretse we kuko ijambo ry'Imana ribwira ko Ubwo Yazutse abapfiriye muri we bazazuka! kandi urupfu rwa kabiri ntacyo ruzabatwara kuko Azababera itsinzi.

IGIHE DUFITE TUGIKORESHE NEZA, Kuko twese dusa n'abahwe amezi abiri nkaya mukobwa wa yefuta! ntiwirare rero ahubwo uhore uzirikana guhamagarwa kwawe kugeza igihe Yesu azazira.

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed