Monday 14 July 2014

IGIHE ABAKUNZI B'IMANA BABONA ABIBONE ARIBO BANYAMAHIRWE NDETSE ABANYABYAHA BAKOMEZWA! By M.Gaudin

Malaki: 3:13 

Amagambo mwamvuze yari akomeye, ni ko uwiteka avuga, nyamara murabaza muti Twakuvuze iki? Mwavuze ko gukorera Imana ari Nta mumaro, kandi muti'' Byatumariye iki ubwo twitonderanga amategeko yayo, tukagendera imbere y'Uwiteka Nyiringabo twambaye ibyo kwiirabura?Noneho abibone  nibo Twita abanyamahirwe, ni koko abakora ibyaha barakomezwa ndetse bagerageza Imana bagakizwa''

Buri gihe abantu iyo bakorera Imana, baba basa n'abandi bose, mubigaragarira amaso baba bahuje ubuzima bwa buri munsi, bakenera bimwe kuko Imana igira iti" nzi ko ibyo abanyabyaha bakenera namwe nibyo mukenera( needs) usanga twese dukenera kurya,kwambara, gutura mu mazu meza, gugendera mu mamodoka, kwigisha abana mu mashuri meza.........ariko hari igihe kigera abantu b'Imana bakibaza ibibazo nk'ibi! ndetse bakaba babivuga biherereye cyangwa bari kumwe n'abandi! ibi rero Imana kuko ifite ugutwi ko kumva abagaragu bayo bayivuga amagambo atandukanye yaba ayo kuyishima cyangwa kuyigaya, n'Imana ijya yumva aho bayiganira ariko igahumuriza Imitima yibaza bene ibi bibazo kuko n;Imana izi ihererezo ry'abayikorera n'abatayikorera, abayumvira n'abatayumvira kandi n'Imana idahutiraho guhana ahubwo ishaka ko bose bakizwa 1timoteyo 2:3

igihe cyose abakozi b'Imana bagize uburibwe batewe n'ibibazo byaba iby'ubukene cyangwa ibindi usanga ibibazo bibaza bisa naho hari ikintu bashinja Imana, kuko bamwe bagira bati twasize ibyacu, abacu turagukurikira, yewe usanga Imana ntamuntu ijya ihamagara adashoboye gukora kuko gukorera Imana nabyo ubwabyo bikomeye ndetse kurenza gukorera abantu. abantu iyo ubakoreye baraguhemba, ariko gukora Imana n'i ugukorera abantu ukazahembwa n'Imana. iabaze rero nawe kuba ukorera abantu badashima, bitotomba, batanyurwa n'ibyo wabakorereye rimwe narimwe ugasanga nibo banakubwirako wabuze ibyo ukora kuko ukorera Imana gusa. wowe mukozi w'Imana wabaye uwo gushungerwa no gutukwa kubera ko ukorera Imana usanga rimwe narimwe wibaza uti ese Mana kubera Iki aba bansuzugura, aba bandusha ubutunzi n'iboindi,,,,,kugeza aho utangira kureba Abibone uti nibo banyamahirwe, n'abanyabyaha uti nibo hahiriwe!

Ariko uriho usoma Iyi nkuru ndabizi ko ahari nawe wanjyaga wumva ari ko bimeze, ndetse wumvaga Imana igihamagaye utakwemera cyangwa se ukumva ntanubwo wabyifuza nubwo Kubyifuza ari ikintu kiza. kuko ijambo ry'IMANA rigira riti uwifuje gukorera Imana aba yifuje ikintu kiza, gusa Imibereho y'abakorera Imana ugasanga abantu bayitiranya no kubaho  nabi n'ibindi, ibyo aribyo bituma abantu bakwibaza ko abibone aribo banyamahirwe! 

ntihakwiye kuba igereranya hagati y;abakozi b'Imana n'undi wese, yewe wumva warahamagawe n'Imana ufite itandukaniro n'Isi kuburyo mutanjya mw'igereranywa rimwe. wowe uri u w'Imana bwite.

ndashaka kukwereka iherezo ry'abakorera Imana n'abatayikorera, aha Imana igira iti: Bazaba abanjye umunsi nzakoreraho, bazaba amatungo yanjye bwite, malaki 3:16-18 ''NZABABABARIRA NKUKO UMUNTU ABABARIRA UMWANA WE UMUKORERA''

Bene Data mukorera Umwami mutaryarya nubwo bimeze bityo mwifitiye isezerano ry'Imbabazi kuko Imana ariyo ibasha kubabarira abana bayo. ntamuntu uriho wabona ikiguzi cy'Imbabazi. ijambo ry'Imana rigira riti bose baracumuye ntibashyikira ubwiza bw'Imana, ariko igihe Imana izatanga imbabazi nibwo abantu bazamenya itandukaniro hagati y'abakiranutsi n'abanyabyaha, hagati y'abakorera Imana n'abatayikorera.

Ntidukwiye kugera abakozi b'Imana kubyo batunze cyangwa ubukire n'ibindi ahubwo dukwiye kwibaza imbabazi bazagirirwa n'umwami Imana igihe azaba aje gukoreraho! zaburi 89:29-38

Ndakwifuriza kuzabona Imbabazi ze ibihe byose nkazimwe yasezeranije Dawidi n'urubyaro rwe kandi n'Ibindi byose azi ko ubikeneye azabiguhera ubuntu kuko niwe ufite isi n'ijuru mubiganza bye. subiramo imbaraga umutegeze wihanganye. kuko abava mu masezerano nta mpamvu nibo bazakorwa n'isoni gusa.

Imbazi zibe kuri mwese mukorera umwami Yesu mutaryarya.

Ndabakunda.

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed