Thursday 12 January 2023

WASIZWE AYAHE MAVUTA UMAZE KWIZERA YESU(GUKIRANUKA)


Abaheburayo 1:9

[9]Kuko wakunze gukiranuka ukanga ubugome,Ni cyo cyatumye Imana, ari yo Mana yawe,Igusīga amavuta yo kwishima,Ikakurutisha bagenzi bawe.”

Inyungu yo gukiranuka ntimenywa n'abo muturanye Imenywa n'Umutima Wuzuye amahoro n'Ibyishimo! Gukunda Gukiranuka bihesha Ubikunda Amavuta y'Uburyo bwinshi ariko Reka mvuge Ubu bubiri dusanga muri iri Jambo.

AMAVUTA YO KWISHIMA.

Umuririmbyi Umwe yarahishuriwe, Ati: nawe nibakubaza NGO Kuki Ufite amahoro, bakakubaza bati Kuki Ufite Ibyishimo Ujye ubabwira UTI Ni Yesu wangiriye neza.

Kwishima ni Amavuta(anointing) Ntibiterwa n'Ubutunzi cyangwa Nuko Abantu baramutse, Amavuta yo Kwishima ahabwa Ukunda Gukiranuka mbere yo Kumurutisha bagenzi be. Hari Igihe Umuntu aba Ari Muto abakuze bakaza Kumugisha Inama Yuko bakwishima, Hari Igihe Uba Udatunze abatunzi bakaza kugushaho Umuti, Kuko Yesu wakunze, Ugakunda Gukiranuka biguhesha Amavuta yo Kwishima.

Kwishima Utarabyara, Kwishima Utaratunga Amafranga menshi, Kwishima Utarakira Indwara, Kwishima bitaratungana Yewe nibyo Usaba Imana itarabisubiza, Ni Amavuta Imana iguha.Muri iki gihe dukeneye Ayo mavuta niyo mpamvu Dukwiye Gukunda Gukiranuka.

AMAVUTA YO KUKURUTISHA BAGENZI BAWE.

Ntushobora Kuba Uwumumaro udafite icyo Urusha abandi,Kuko Umuntu Afashisha abandi Icyo afite Kandi bo babuze. Iyo Yesu aduhaye amahoro niyo Duha Isi, Iyo Aduhaye Ubwenge nibwo dufashisha abandi, Iyo Aduhaye Umwuka Wera niwe Udufasha Gufasha abandi.

Uyu munsi Gukiranuka birakuzanira Ubwenge Uhinduke Uwifuzwa, Uhinduke Uwizerwa muri benshi, Uhinduke Uwumumaro mugihe Gisa Niki. Umuntu wese Wahindukiye ndetse agahinduka asigarana indangagaciro zitakiboneka muri benshi, akagira amahoro, Akagira ibyishimo, Akagira Urukundo, N'Ibindi byose Isi idafitiye igisubizo. 

Nukunda Gukiranuka Bizatuma Imana Igusiga Amavuta y'Ibyishimo, Ndetse Ikurutishe bagenzi BAWE. Mu Kazi Uzabaruta Kuko Uzabarusha Imico myiza, Uzagira Urugo rwiza, Uzagira amahoro, n'Ubutunzi buyaherekeza. Uzahinduka Uwo Kwifuzwa.


Imana Igusige Amavuta y'Ibyishimo Ndetse Ikurutishe bagenzi BAWE.

Know Jesus and Make Him Known

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed