Monday 9 January 2023

IBINTU 5 BYEREKA IMPINDUKA NYAYO IZANA NO KWAKIRA YESU.

IBINTU 5 BYEREKA IMPINDUKA NYAYO IZANA NO KWAKIRA YESU.

Abaroma 12:2

[2]Kandi ntimwishushanye n'ab'iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya, kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.


1. KWISHUSHANYA BIRASHIRA

Idini ritoza KWISHUSHANYA,  Kwiyerekana Uko Utari,Kutemera intege nke zawe bizatuma Ugumana ingeso. Ariko Umuntu WAKIRIYE Yesu nk'Umwami n'Umukiza Arekeraho KWISHUSHANYA akemera Guhindura Imibereho, Ahari Icyaha akacyihana kugira NGO Ubuzima bwe bugire Umunezero. KWISHUSHANYA bitera amahoro Macye mu mutima w'Uwishushanya.

1.GUHINDUKA RWOSE.

Iyo Yesu wamwakiriye neza, ntibigusaba gusobanurira Abantu ko wahindutse Kuko Impinduka ubwazo zirivugira. Ingeso zirahinduka, Igihe cyose Umuntu Utazi Yesu yigereranya nawe mu Mico no mu myifatire Uba utarahinduka rwose. Abantu Beshi barahinduka ariko Umurokore wa nyawe niwe Uhinduka Rwose. Uwari Umusinzi akitwa Umunyamasengesho, Uwari Umusambanyi, Umutukanyi, Agahinduka Isi Ikabimenya.

3.KUGIRA UMUTIMA MUSHYA

Umutima mushya ni Umutima Ubabarira, Umutima Utabika Inzika n'Inzigo, Umutima Utangana, Umutima Utabika Inabi, Umutima Wuzuye Imbabazi n'Ubuntu, Uyu ni Umutima ahabwa Akababarira abamubabaje, Akomora abamukomerekeje, Akagaburira Umwanzi we, Hari Umutima Utiganwa utungwa n'Umuntu Yesu amaze Kugeramo. niwa mutima wa Sitefano waterwaga amabuye akavuga ATI Mana Ubabarire Kuko Batazi icyo Bakora.

4. KUMENYA IBYO IMANA ISHAKA

Umuntu wese WAKIRIYE Yesu Kristo nk'Umwami n'Umukiza, nawe atangira Kumenya Ubushake bw'Imana,Kubantu bayo, Ku murimo wayo, Kurugo rwawe, Mubana Bawe, Igihe cyose Uhindukiye ntugire Ubushake bwo Kumenya Ibyo Imana Ishaka Ukomeza Kuba Ahantu hashya Ufite Imitekerereze ya KERA.

Bisa no Kwimukana Ibishaje munzu Shya, Ibintu bibura Isura. Kumenya Ubushake Bw'Imana, Kumenya Ibyemewe mu Mana, Kumenya ibihabwa agaciro mu Mana, Kumenya Ibishimwa, Ibyo byose bizanwa Nuko Umuntu Yemeye Guhindukira Ariko Cyane Cyane akanemera Guhinduka.

5.KUGENDERA MU BUTWARE.

Umuntu wahindukiye agahinduka, Biroroha Kuvuga Ubutumwa, Biroroha guhamya, Biragoye Gusaba Umuntu ukinywa Inzoga kubwiriza Abantu Kuzireka, biragoye Gusaba Umuntu Kuburira Abantu Kureka Ubusambanyi, Akibikora, Ikintu cyose Utaranesha Ntushobora Kugihangara. Uyu munsi Nuhinduka Uragira N'Imbaraga zo Guhindura abandi.

mu muryango wawe, Mu baturanyi, abo mwiganye, Iyo Utarahinduka ntubasha kugira Ububasha bwo kubahindura. iyo Ukishushanya n'Isi ntibishoboka ko Isi yashaka KWISHUSHANYA nawe. Ikintu cyose Ushaka kwisanisha nacyo Nuko Uba ucyemera. Ibaze Isi iramutse Ishaka Kwisanisha n'Abizera, Aho kugira NGO Abizera bashake kwisanisha n'Isi.


IMANA IDUHE IMBARAGA ZO GUHINDUKA KUGIRA NGO TUBONE GUHINDURA ABANDI.








Know Jesus and Make Him Known

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed