Tuesday 10 January 2023

IBINTU 3 BITUMA UMUNTU AVUGWA NEZA ndetse AGAKUNDWA!

Pastor Gaudin MUTAGOMA


Imigani 22:1
[1]Kuvugwa neza biruta ubutunzi bwinshi,No gukundwa kuruta ifeza n'izahabu.

1. Kubaha Abantu.

Kubaha ni Ikintu gikomeye kizana Umugisha, Haba Umwana wubaha Umubyeyi, Haba Umukozi wubaha Umukoresha, Cyangwa Umugore Wubaha Umugabo... Igihe Cyose Ubayeho mu buzima butubaha Abantu, Ubuzima busuzugura Umuhisi n'Umugenzi ntago Uzaba Ushaka kuvugwa neza.

Kubaha Si Ikintu Umuntu akora Yigura Kubantu, Ahubwo ni Umutima wemera ko Umuntu wese akwiye guhabwa agaciro Yaba muto cyangwa mukuru. Sibyiza kubahira Abantu Inyungu ubashakamo, Jya wubaha nuwo Utazi bizagufasha mugihe gikwiriye.


Kugira Ubumenyi:

Nibyo Koko Kubaha Uwiteka nibwo bwenge Kandi kuva mubyaha Niko kujijuka, Ukwiye Kuba Ufite Ubumenyi Runaka Haba mu Mwuka, mu bisanzwe, Burya Abantu ntibadukunda Cyane ariko bakunda Umumaro Tubafitiye Kurushaho. niyo mpamvu Ukwiye Kuba Uri Umuntu ufitiye abandi akamaro.

Burya Nubwo abafana bakunda ba Rutahizamu, Ntibabakundira Ikindi Uretse Gutsinda Ibitego, Ushaka Gukundwa akirengagiza Icyo Akundirwa aba abuze ubwenge. Ukundirwa iki? Kuko Abantu bashobora kugukunda ariko bakagusimbuza Ufite icyo bagukundiraga, Yesu Wenyine niwe Udukunda naho Icyo yadukundiraga Cyashira ariko Abantu Si Uko. Niba bagukundira Gukina Umupira, Kuririmba, Kubwiriza, Ingeso nziza N'Ibindi...nubireka Urukundo rw'abantu uzarubura.

Igikundiro cy'Imana.

Hari Ibintu bimwe Ushobora Kuba Ukora neza, Warize, urubaha, Uri mwiza, ariko Ukabona Ufite Icyangiro, muzabyumva Hari Indirimbo igira iti Ndahinga bikaribwa ninyoni. Kuvugwa neza Nubwo wubaha, Gukundwa Nubwo ugirira neza benshi, ntibyizana. Hagomba Imbaraga z'Imana zituma Ukundwa, Ijambo ry'Imana riduhamiriza ko iyo Umuntu Abanye neza n'Imana iguha no Kwiyunga n'abanzi Bawe.

Ntakintu cyatuma Umwanzi wawe mwiyunga cyangwa akugirire neza Keretse Ukuboko kw'Imana. Nubwo Hari Ibyo Ukora Uyu munsi wowe Usoma ibi Umenye ko Imana Izaguha kuvugwa neza, naho WAKORA Uruhare rwawe, Ntuzibagirwe Uruhare rw'Imana Kubuzima bwawe.

Inyungu yo Kuvugwa neza no Gukundwa Nuko Aho hahishemo Ubutunzi ndetse n'Icyubahiro, Ifeza na Zahabu byose bihishe muri Ibyo bintu aribyo Kuvugwa neza no Gukundwa.

Imana iguhe Umugisha Wo Kuvugwa neza ndetse no Gukundwa.


Know Jesus and Make Him Known

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed