Saturday 7 January 2023

UBWIZA BW'IMBUTO WABIBYE UBUMENYERA MW'ISARURA

Abagalatiya 6:7
[7]Ntimuyobe: Imana ntinegurizwa izuru, kuko ibyo umuntu abiba ari byo azasarura.

Uko Umwaka Uje Undi ugataha, Ni Igihe Cyo GUSARURA Cyangwa Kubiba Kuba kigeze. Hasarura Uwabibye, Kandi Icyo Umuntu yabibye nicyo asarura.

Imana Ntinegurizwa Izuru, Umuntu asarura Icyo yabibye, muri iki gihe ubona Urimo GUSARURA iki kijyanye nibyo wagiye Ubiba mubihe butandukanye? ahubwo se Urabona urimo Kubibira Ibihe bizaza mu bihe buryo?

Ukwiye kwisuzuma, Kuko Nubwo wakwishimira ko Abantu basaruye, Umenya ko Igihe cyisarura Ari cyiza iyo nawe Urimo GUSARURA. wabibye iki mu mwaka 2022? wabibye iki mu bana Bawe? wabibye iki mu muryango wawe? wabibye iki mu mufasha wawe? wabibye iki mw'itorero ryawe? wabibye iki Mugihugu cyawe? 

ibi byose rero Niba twemera ko Imana itanegurizwa Izuru Dukwiye gusuzuma Umusaruro wacu, tukawugereranya nibyo twabibye, tukareba Niba Turi mu nyungu cyangwa mu gihombo!

Ushobora Kuba warabibye ariko Utarasarura, Bitewe Nuko Imbuto wabibye zitinda Kwera! nawe ntukwiye gucibwa intege n'abasaruye kare, Ariko Kimwe Nuko Niba warabibye Imbuto Nziza ntuzaeubya Kuko Imana niyo Ibasha gukuza Imbuto zawe.



Uyu mwaka Twongere tubibe, Kugira NGO dukomeze GUSARURA, Dukomeze tubibe muri Mwuka, Mu mubiri, mu bifatika, Tubibe Kwizera, Tubibe Urukundo, tubibe gushyigikira abandi, tubibe Ineza, Ibyo byose Bizatuma Dukomeza kwiahimira Umusaruro.


Suzuma ko Ufite ibyishimo by'Isarura muri Wowe? Suzuma Niba Wishimiye Ibyo urimo GUSARURA, Kandi bisanga Utishimye Isarura Uhindure Imbuto Ubiba Kuko Imana Ntinegurizwa Izuru, Igihe Cyo GUSARURA cyawe Uzasarura Icyo wabibye.

"Niba udashimishijwe nibyo Isarura muri iki gihe, Ukwiye Guhindura Imbuto Ubiba" 

Ndakwifuriza Umugisha w'Imana muri Uyu mwaka wa 2023!



Pastor M.Gaudin

Know Jesus and Make Him Known

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed