Friday 22 July 2016

AMASEZERANO ABIRI AKOMEYE: BAZAKURWANYA, ARIKO NTIBAZAKUBASHA!


Yeremiya 1: 19

"Bazakurwanya ariko ntibazakubasha kuko  ndi kumwe nawe kugira ngo nkurokore."ni ko Uwiteka avuga.

Muri iki gitondo nibajije kumasezerano abiri cyangwa atatu ashobora guhambwa umuntu kandi icyarimwe. Imana ntiterwa ubwoba n'Urugamba ucamo uyu munsi ko izi ko iherezo ryaryo zizarangira utsinze! igutsindishirije.

Kimwe n'undi muntu wese uhamagawe n'Imana mugihe cye ngo ahaguruke ayikorere, munzego zose, ahura n'Ingorane nyishi zizanywe n'Umuhamaro. icyo gihe nibwo abanyamagambo bahaguruka, abakurwanya bakiyongera, abagutega iminsi bakabikora , ahari nawe ubigera ukibaza uti ese ubu ibyo Imana yavuze ni ukuri!

Ndashaka ko tuganira kumasezerano azana n'Isezerano ryo gutera Imbere muburyo bwose, yaba Kubaka urugo, akazi ukora, kuyobora, ubutunzi, n'Ibindi byinshi. burya amasezerano yose agira icyitonderwa kuko hatabayemo kukubwira ibyo uzacamo ntiwazihangana.

1. Bazakurwanya:  nshobora kuvuga iki ukibwira ko byoroshye gusa iyi ni intwaro ikoreshwa na Satani nabamukorera bashaka ko wowe utagera k'umugisha w'Imana. reka nkumbwire ikintu kimwe ntabushobozi abantu bafite bwo kugusenyera ariko bagira ubushobozi bwo kukurwanya byakuviramo kwirwanya! ndashaka kuvuga ko akenshi uzasanga ushaka kugusenyera urugo ahera kuri wowe, ushaka kurwanya umuhamagaro ntahandi yaca ataguciyemo, rero ube maso witegure urugamba bazakurwanya! niba koko ushaka gutera imbere muburyo bw'Umwuka uzahura n'Intambara ariko hahirwa uwihangana akanesha.

Ntibazakubasha: Iri sezerano rya Kabiri Imana iritanga igamije guhumuriza umuntu no kumwereka ko ibyo acamo byose bizarangira afite itsinzi kandi iyo umuntu akomeje kwizera Imana akima amatwi ibimuca intege bitandukanye, Imana iragutsindishiriza! burya urugamba rwose rutsindwa na Morale, mugisirikare iyo badafite morale baratsindwa! morale ituma muririmba itsinzi mukiri mu myitozo, mukumva indirimbo z'Ubutwari muri kurugamba! 

Iwacu ni mw'Ijuru, nubwo ubona hari ibikugoye, uracyarwana n'Ibyaha kandi ugerageza kwibuza inama mbi, ndetse ubayeho wera imbuto z'umwuka wera! reka nkubwire ko ibyo ubona uyu munsi nk'Intambara Imana irazizi, ariko icyo ikubwira ni ukurushaho kuyizera no kuyemerera ikazajya igukomeza umutima muri uru rugendo. tukiri mw'Isi dufashe igihe mu ntambara ni koko abantu bahura na byinshi. ariko ndashaka kuguhamiriza ko Impamvu ubona uca mubikomeye nuko ingororano ari nyinshi! burya irushanwa ryose rikomezwa n'Ibihembo biririmo! 

Ibaze nawe amakipe ahanganye kugira buri mukinyi azahabwe imodoka, ntibihwanye nuko yahanganira ngo bazabagurire inkweto, buri gihe ubutunzi ufite bugomba guhura n'Intambara, gusa icyiza gihari nuko Yesu yadusezeranije ubutsinze nituguma muri we. uyu munsi Kuba hari ibikurwanya si uko Imana yakuretse ahubwo nuko yakugiriye icyizere cy'Uko wahaguruka ukarwanira icyo Imana yaguhaye kugeza ku mperuka.
ndakwifuriza ubutsinzi mw'Izina rya Yesu kandi urwanire mu tsinzi kuko Yesu yaranesheje! 

Imana ikube hafi mu ntambara yose waba ucamo itewe n'Isezerano, wibuke aho Yosefu yaciye, ariko ntibyamubujije kugera kucyo Imana yavuze! Imana irinda Ijambo ryayo ngo irikomze! ntutinye kandi ntukuke umutima wihangane ugeze kumperuka! kandi kumunota wa nyuma uzumva bamamaje itsinzi yawe kumugaragaro mu maso ya Satani n'abadayimoni, ndetse nabakunze kumukorera bose. Imana izatwara intsinzi kandi amaso yawe azabyibonera!

Pastor M Gaudin 
New Jerusalem church





No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed