Thursday 7 July 2016

AMAHIRWE YO KUGARAGAZA ICYO USHOBOYE ABONEKERA MU BYANANIYE ABANDI!

1Samuel 17:17

Bukeye Yesayi abwira umungu we Dawidi ati"Gemurira bakuru bawe efa imwe y'Ingano zikaranze n'aya marobe y'Imitsima cumi, wihute  ubishyire bakuru bawe mu rugerero.

sinshaka kugutindira mu mateka cyane ya dawidi, ahubwo ndashaka kugira ngo numara gusoma ubihuze n'Ubuzima wibonamo uyu munsi maze ukaba wakwibaza uti ese gutabarwa kwanjye kuzavahe? ahari ujya wibaza uti ese aka kazi nkora gasuzuguritse, ahari nturi mubantu bahamagarwa mugihe bakeneye abantu b'Ibigango, b'abanyabwenge, n'ibindi kuko baba barebesha amaso y'Umubiri ko udashoboye.

Dawidi yari muntu ki?  Dawidi yari umuhungu w'Umuhererezi mu nzu ya se, ikindi yari afite bakuru be beza kandi b'Imbaraga. mugihe Abisiraheli barwanaga abahungu ba Yesayi ba banyambaraga nibo babanjye kugenda, Dawidi kuko yari umusore muto yasigaranye n'ababyeyi, kuko buri gihe umwana muto niwe usigara. mugihe cyo gusigara murugo rero niwe ufasha ababyeyi imirimo.

Niba nawe uri umwana muto Iwanyu wabimenya, kuko burya niwowe umenya inka n'Ibindi iyo wasigaye murugo. igihe cyaje kugera rero akajya agemurira bene se! nkuko bisanzwe abyuka nkabandi maze yerekeza aho bakuru be barwaniraga, ahasanga amakuru adasanzwe aho Goliyati yavugaga ati umugabo naze turwane natsinda turaba abacakara banyu, ayo magabo usomye yose bavuga ibyo byateye Umwami n'Ingabo ze ubwoba cyane.

Amahirwe yo kugaragaza icyo ushoboye abonekera mubyananiye abandi, Buri gihe intambwe yose utera bigusaba kwiyemeza guhangana n'Ibibazo bisa nibikurusha ubushobozi, Dawidi rero yaje kuza asanga abantu bose batinye, maze we afata umwanzuro wo kugerageza! simpamya ko Imana itari kumwe n'Ingabo za Isiraheli kuva kare hose, ahubwo abari kurugamba bose ntibari bayizeye bingana nuko dawidi ayizeye!

reka nkubwire ko Ikibazo cyagutsinze hari uwo wibwira ko atakibasha, Imana ishobora guhagarana nawe igakora ibikomeye. Dawidi yagiye agemuye ahageze ahura n'Itangazo ry'Akazi maze yiyemeza kugapiganirwa! gupiganirwa kwica igihanda n'Ikintu gikomeye. Reka nkubwire ko ufite ikintu cyaniniye abandi aho ukorera, aho wiga, aho usengera, muguhugu cyawe. igihe cyose wiyemeje kugitsinda uzagororerwa!

yewe naho yaba ari icyaha cya naniye abandi ukwiye kwiyemeza ukagitera mw'Izina rya Yesu. nikoko birakomeye ariko hamwe n'Imana ubasha gutsinda urwo rugamba. ndifuza kukubwira ko ntamuntu waguhebere gukora ibintu bisanzwe, Imana ifite intwari zanesheje, dufite abagabo n'Abagore mu bwami bw'IMANA bahora batsinda ba Goriyati, nuko mbere baba batiyambajwe, gusa iyo babonye ubutyo ntibavuga ngo reka turebe uko bigenda, biyemeza kwitanga vuba rwose maze bagakora kugira ngo amahirwe abandi ananiwe kubyaza umusaruro bo bigeragereze!

ndabifuriza kurwana n'Ibibarwanya byose mufite kwizera, yaba ibyaha, ubukene n'Ibindi, ntiwite ku majwi akubwira ko bidashoboka, kuko amajwi menshi yabwiye Dawidi, nyamara we ntiyabumviye ahubwo yumvaga uko biri kose azatahukana itsinzi, kwiyemeza kurwana na Goriyati nubwo abandi baba babinaniwe, buri muntu rero kugira ngo agire urwego agereho bimusaba guhurira ahantu na Goriyati agomba kwica kugira ngo agere kuyindi ntera!. birashoboka ko Goliyati wawe ari ubusambanyi, ubusinzi, ubujuru, amagambo n'Ibindi, maze wabwira abantu uti nyamara ndabireka bakaguseka! ariko wowe ubime amatwi ufate Umwanzu nkuwo dawidi yafashe.

Nyuma Yo gutsinda goriyati wawe, uzazamurwa muntera, uzambikwa imidali ikigeretse kuri ibyo uzahabwa ubugingo buhoraho. iyo umuntu atsinze goriyati we aba agiye kugera kurundi rwego, ukava ku kugemura ibiryo ukagera ku kuba umukuru w'Ingabo!

Pastor Gaudin
New Jerusalem Church 

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed