Wednesday 13 July 2016

NINDE MUBYEYI URERERA EJO HAZAZA HEZA?

Muri iyi si ntakintu gishya munsi y'Ijuru. ibyakere byahozeho nkuko bibiliya ivuga, ariko usanga abantu benshi bariho iyo badatoje isi yabato kubaha ibyo bubahaga, no kugenda uko bagendaga birashoboka ko mu minsi iri imbere ibyo wubahaga abana bazaba batakibyubaha! kubera iki?

Impamvu nini ituma abubu birengagiza ibyo bigishwa ni iyihe? nuko ababigisha bavuga ibyo badakora! icyo wigishije umwana akura agenda nkawe! uyu munsi wakwibaza umwana ukuriye mw'Itorero se yararwanaga n'abagenzi be, we namara kuba umuyobozi w'Itorero bizagenda bite? ibaze wowe mushumba urugero uha umukristo ni uruhe? 

Ibaze wowe mubyeyi urugero uha abana ni uruhe? ese koko niba umubyeyi ari umusinzi ntibigoye gusaba umwana kuzaba umuntu muzima? uyu munsi ndashaka kukubaza wowe ufite inshingano yo kwigisha abandi cyane cyane abakiri bato, ubona byoroshye ko bagenda nkuko ugenda? ese wowe mubyeyi niba udaha agaciro ibyo ukora ubona abo ubyaye uzabasigira uwuhe murage?

ibintu bimwe byo gutekerezwaho:

1.Igihe cyose kubaka cyangwa se gushaka bizaba bihabwa agaciro nababirimo, bizakomeza kuba umuco wo kubahwa mubazavuka! uyu munsi ubanye ute n'Umugabo wawe cyangwa umugore? ese ubona abana mwabyaye bakwifuza kuzashaka nkuko washatse? wakwifuriza umukobwa wawe kuzabana n'Umugabo we nk'Uko wabanye na se? wakwifuriza umuhungu wawe kuzabana n'Umugore we nk'Uko wabanaga na Nyina? ibyo ni bimwe mubintu byo gutekereza mubyo dushaka kuraga abazadukomokaho!

2. Kuri wowe muyobozi w'Itorero runaka, wakwifuriza Umwana wawe kuzabana n'Imana nkuko wabanye nayo? wahitiramo umwana wawe kuzabana n'abandi nkuko ubanye nabo ubu? wahitiramo umwana wawe kuzagira intambara nkizo urwana ubu? uyu munsi wa none ukwiye kuba hari urugero utanga kuburyo abakureberaho bakwifuza gukomeza gukorera Imana! ese ubona ukora umurimo w'Ubwitange koko? cyangwa n'Inyungu ? nonese wakwifuriza umwana wawe kuzabaho mubuzima nk'Ubwo urimo uyu munsi?

Nikoko urakangurira abantu kuza mw'Itorero ryawe, ariko ndashaka kukubaza iki kibazo? uramutse uzi ibyo uzi mwitorero ryawe wakwifuza kuribamo? ibaze niba wakwifuriza abo ukunda kurangwa imigambi ufite mumutima! 

3. Abayobozi munzego zitandukanye, uwifuza amahoro ayategura kare akibifitiye ububasha, udashaka kurenganywa ntarenganya, ushaka ibyiza abiba ibyiza uyu munsi! uyu munsi wanone urwego rwose waba urimo ukwiye kugira imbuto nziza ubiba byatuma abakiri bato barushaho kwifuza gukora ibyiza kurushaho kuko waba warerekane ibyiza abandi bakwigiraho!

buri gihe igiti cyose cyera imbuto z'Ubwoko bwacyo! ese ubona ibyo ukora abantu bazasoroma iki? abana bawe, abo uyoboye n'abandi uyu munsi tekereza kuri ejo hazaza! maze wibaze uti ese nyuma yanjye abantu bazarushaho kuba beza cyangwa bazarushaho kuba babi!

abantu bose babi muri iki gihe ni ingaruka yabandi babaye babi ntihagire igikosorwa! hera uyu munsi kugira ngo urage isi ibyiza ndetse n'Umuryango wawe! uyu munsi hariho benshi barwana na Karande cyangwa Imivumo yo miryango! uramenye utasigira abawe umuvumo cyangwa karande!

ndabakunda!


No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed