Friday 15 July 2016

GUTINDA KW'IMBUTO MU BUTAKA NTIBISOBANUYE GUHERAHO KWAYO!

Imbuto yose itewe mubutaka ifata iminsi yo gukurira mubutaka, ahantu hatarebwa n'Abantu, rimwe narimwe ushobora kwibaza uti ese koko irimo gukura? ariko wabyibaza utabyibaza iba irimo gukura, gukeza igihe izazamukira mubutaka abantu bagatangira kuyibona!

ibintu dushobora Kwigira ku mbuto:

imbuto ikurira aho itewe: Cyera tukuri abana hari igihe twashakaga gutera nk'igiti cya avoka, maze kuko twari abana aho watabye imbuto ugahora uyitabururura ngo urebe ko yakuze, bimwe mubintu bitinza imbuto ni uguhora utabururwa reka byite gutyo, abakristo benshi nibagira ahantu bashinga ikirenge yumve ko yahakurira! guhora umuntu ahingurwa hamwe agashingwa ahandi ntibishobora gutuma akura. 

Uyu munsi hari ibyiringiro ko ushobora gukomerera aho uteye nubwo usa numaze igihe uri mubutaka, ariko imbuto niyo iri mubutaka iba ikura! wisuzugura uwo murimo muto , witekereza uti njyewe nta mpano nkiya runaka mfite, ibyo ufite ukomeze wibere mubutaka igihe cyawe nikigera abantu bose bazakubona uhingutse, ndetse rimwe na rimwe ukura abantu bataziko wakuze! reka nkubwire ngo igihe cyawe cyo gukurira mubutaka kirenda kurangira ubundi ukamurikurikira abantu bose.

Imbuto Ikurura abayibonye: Kuva igihe naboneye sindabona imbuto zisanga inyoni, ahubwo inyoni zisanga imbuto, nawe ukwiye kwita kucyo ufite ubona abantu bashobora kugusoromaho aho kwirirwa uzenguruka amatorero ushakisha aho wemerwa, reka nkubwire ko abantu bakwemeye Imana itakwemeye uba urushywa n'Ubusa! ariko ni wera imbuto nziza abantu bose bazaza gusoroma kuri izo mbuto. ni igihe cyawe cyo kwita kucyo ufite icyo kizakubahisha, kizatuma benshi baza bagana aho uri gusarura uburyohe bw'Ibyo ufite.

Imbuto Iryoha Yeze neza: nta kintu cyibiha nko kura urubuto runaka ruteze neza, ibaze nk'amapera, muri iyi minsi abantu benshi ararota agatangira gushaka gushinga itorero, undi akerekwa akava muryo yabarizwagamo, ariko nibyiza kumenya ko Imana ubwayo itaduhamagarira gukora umurimo gusa ahubwo iduhamagarira no kuwukora neza! Mwibuke ko nubwo Yesu yabanye n'Intumwa igihe kinini yazitoje gukora ibitangaza, ariko yagize igihe ababwira ko bagomba kumara igihe bategereje umufasha! burya mugihe cyose utegereje urashishoza, wiga uko bikorwa, umenya imbogamizi ndetse wiga kubaha! biragoye ko umuntu utazi kubaha yazubahwa! icyo ubibye nicyo usarura.

Imbuto Yeze irihungura: igihe cyose imbuto iyo Yeze neza irihungura, aho ivuye ntihasigara amakakama, niko n'Igihe cyose umuhamagaro uri mu muntu umaze gukura rwose, bene uwo iyo asezeye abashumba bamuhesha umugisha bakamukorera ibirorii byo gushyigikira umuhamagaro kuko aba ageze igihe cyo kurushaho kwagura ubwami no gukwiza hose uburyohe! bene uwo abantu bose bazamugana bazasanga aryoshye, kuko imbuto ze zamaze kwera neza!

Ndakwifuriza kurushaho kwera imbuto kugeza igihe abantu bose bazakureba bagahimbaza Imana, nubwo wibwira ko wibagiranye Imana ntiyibagirwa abayo, ahubwo irabakuza naho yabakuriza mubutaka, ariko iyo igihe kigeze irabagaragaza bagahagrara bemye bakamamaza ineza kandi bakera imbuto ndetse nyinshi! cfr(bible).

Ndabakunda!

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed