Thursday 21 July 2016

KIMWE MU BINTU BY'AGACIRO UMUNTU YATUNGA GIFITE UMUMARO NGIKI!

Image result for Talking other people
Abantu bafite ibintu byinshi baharanira mu buzima birimo nko kumeneyekana, gutunga byinshi, icyubahiro, kubaka amazina mu buryo butandukanye n’ibindi kandi byose byiza.

Iyo umuntu ashaka umukozi mu kigo cye cyangwa ahandi hantu bimusaba kumumenya. Agomba kuba yarubatse izina ariko mu buryo bwiza.

Si kenshi iyo umuntu agiye kuba ahantu abanza gutekereza inkuru azahasiga igihe azaba ahavuye. Gusa iyo birangiye igihe cye kirangiye hari ubwo yibuka ibyo atakoze byari bikwiye n’ibyo yakoze bitari bikwiye.

Iyo ushaka kumenya umuntu utamuzi urabaza bakakubwira uko bamuzi. Amakuru avugwa ku muntu afitanye isano n’uko bamufata, uko yitwara, uko avuga n’ibyo avuga, uko yambara, n’ibindi byinshi.
Mu bintu bitajya bigaruka mu buzima harimo igihe n’ijambo. Ibi byombi iyo bigucitse ntibigaruka kandi byose biragaruka bikagirana isano n’uko uzavugwa. Isura usigiye abantu niyo ibatera kubona icyo bakuvugaho.

Salomo nk’umuntu w’umuhanga yitegereje isi n’ibiyirimo, areba ibintu bifite agaciro kurenza ibindi, ibyo abantu baharanira byose, arangije afata umwanzuro, yemeza ko kuvugwa neza ari ikintu gihenze cyane.

Salomo yaravuze ubwe ati ‘’biruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi.’’
Kuvugwa neza biruta amavuta atamye y’igiciro cyinshi,…. Imigani 7:1

Bibaho ko umuntu ashobora no kukuvuga ibitari byo, wenda yakuvuga neza kandi atari ko kuri, ariko mu buzima bwose ku isi nta cyiza nko kuvugwa neza. Iyo bigeze ku mukristo noneho biba ibindi bindi.
Nubwo abantu baharanira byinshi mu isi ariko kuvugwa neza ni iby’igiciro cyinshi. Hari ighe winjira mu kigo runaka aho umukristo akorana n’abandi wababaza uti mundebere runaka w’umurokore bakaguseka, wagera muri karitsiye (Quartier) runaka ukabaza umukozi w’Imana ukabona abantu barumiwe bakakubwira ibitandukanye.

Iki gihe kirababaza kuko bishobora no gutuma wumva umutu akubwira ati ‘’aho gukizwa nka runaka nabireka’’. Ibi akenshi biterwa n’izina yubatse mu mitima yabo n’ibyo yagiye akora bikabatera kukuvuga nabi.

Umusore ashobora kujya kurambagiza umukobwa yagira uwo abaza akamubwira ati ‘’twara uzaba utubwira, azagutwikira mu nzu, uriya muryango ntibavugirwamo’’, n’ibindi byinshi bidakwiye kuvugwa k’umuntu wahindutse icyaremwe gishya muri Kristo Yesu.
Imana ijye idufasha guharanira kuvugwa neza kuko byo ubwabyo bivuga ubutumwa. Birababaza mu buzima iyo ubwiye umuntu udakijijwe ngo akizwe akajya aguha ingero z’abarokore badafite icyo bamurusha.

Amakuru y’umuntu arivugira agatuma imbaga y’abantu babona ko hari icyo abarusha kuko afite Yesu. Imana itwambike imbaraga tubeho dufite inkuru nziza n’amateka meza.

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed