Thursday 21 July 2016

UKURI GUHORA KWIRENGAGIZWA, AMAKURU NYAYO KUMPERUKA Y'ISI : Pastor Gaudin

Ibyakozwe n'Intumwa 1:7
Arabasubiza ati"Si ibyanyu kumenya iby'Iminsi n'ibihe Data yagennye, ni Ubutware bwe wenyine.

Iyo umuntu avuze imperuka, abantu benshi batangira kwibaza umunsi utarabaho aho abantu bavuga bati uzaba ari umunsi wuzuyemo ibyago, gusenyuka kwa mazu maremare ndetse no gutakaza ubuzima kubatuye isi, aho bitazaba bikiryoshye kwicara hafi y'Amazi cyangwa kujya muri parike kureba inyamanswa!

icyo gihe abantu kibatera ubwoba cyane kuburyo iyo habonetse uvuga umunsi w'Imperuka ndetse habaho nabadatinya kugaragaza amatariki n'iminsi ndetse n'amasaha bizabera nyamara ugasanga ibyo bavuze bitabaye! nonese kukba abantu bahanura imperuka ntibe nibyo biyikuraho? Oya ! ahubwubwo bitwereka neza ukuntu uwo munsi uhora wikangwa n'amahanga!

Ntiwikangwa nabatazi Imana gusa ahubwo wikangwa nababa munsengero buri munsi! si igitangaza ariko kuba umuntu uba murusengero yakwibaza ukuntu uwo munsi uzaba umeze ahubwo byaba igitangaza aramutseatabyitayeyo! Kubera iki Yesu yabwiye intumwa ze ko batagomba kwibaza igihe uwo munsi uzazira!

Yagize ati uwo munsi ntamuntu uwuzi keretse data! kandi ati si ibyanyu kubimenya, ibyacu nukumenya ko umunsi w'Imperuka urahari kandi igikuru si umunsi w'Imperuka igikuru ni ikizakorwa kuri uwo munsi! uwo munsi hazabaho kurangira kw'isi n'abayituye muburyo rusange, ariko rero hari benshi uwo munsi uzagera bo bararangije urugendo rwabo kw'isi. ndakubwiza ukuri ko Yesu natinda kugaruka wowe uzamusanganira kuko azagutumaho! 

mwibaze ko uwo munsi ba Pawulo, Petero, nabandi bawutegereje, nyamara ntibigeze bavuga ngo bahanze amaso amatariki runaka ahubwo buri gihe bakoraga nkabajya gucirwa urubanza! hari igihe cy'Urubanza, aho buri wese azamurikira imbere y'Imana ibyo yakoze maze agahabwa ingororano zimukwiriye. mwene Data ndagukangurira kutita ku munsi gusa ahubwo ukita kucyo uzasobanurira umwami Imana!

Uyu munsi ndagukangurira kwakira Kristo neza, umwuka wawe ugahamanya n'Uw'Imana ko uri umwana w'Imana, ndakwinginze ngo utekereze cyane kubana n'Imana neza ugihumeka kandi urusheho kwitegura kugendana nayo ibihe byose. hanyuma umunsi w'Imperuka nugusanga, ijambo ry'Imana rimbwira ko tuzahindurwa tugasa nawe, nyamara abanyabyaha nabakunda kubeshya bakabikora bazaba hanze y'Urugo rw'Isumba byose. uyu munsi uracyafite amahirwe yo gukizwa, kuburira bandi, kurushaho kwitegurira kuzinjira muri rwa rurembo rwiza rw'Imana yacu.

Ndagusabira amahoro, ni koko kubaho bikubere inyungu kandi no gupfa bikubere iyindi , kuko hahirwa abaramira mu mwami, ndetse nabapfira muri we, ndakwifuriza kurushaho kumenya Imana no kuyikorera ukiri muzima , kuko Hariho imperuka ya buri mwe! nubwo burya abantu bose bapfira icyarimwe, buri muntu aba afite urupfu apfuye kugiti cye! kandi buri muntu azahagarara imbere y'Intebe y'Imana ngo atsindishirizwe nuko yizeye Yesu cyangwa nuko yamwihakanye! 

Imana ikugirire neza!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed