Thursday 14 July 2016

DORE IMPAMVU ZITUMA ABANTU BAGANA IMANA KUVA ISI YAREMWA!

Zaburi 65:3

Niwowe wumva ibyo usabwa, abantu bose bazajya aho uri.

Nsoma aya magambo yanyibukije inkuru z'Umugabo bita Elukana, umugabo wa Hana. ukuntu yajyaga ajya i shilo gutamba ibitambo buri gihe ndetse yabaga ari kumwe nabagore be bombi. umugore we bitaga Hana ntarubyaro yari yarabonye maze, igihe kimwe nawe yiyemeza kwijyana!

Iyo usomye mugitabo cya samweli berekana ukuntu Elukana ariwe wajyanaga abagore be ndetse n'Imigabane yo gutamba niwe wayibahaga! igihe kimwe Hana yigira Inama yo kwijyana i Shilo, ahari igicaniro cy'Uwiteka. nuko agezeyo kuko yari yagiyeyo mubihe bidasanzwe kandi byerekana ko yagiye atarahura n'Umutambyi we atangira gusenga.

Bibiriya yerekana ko umutabyi yabonye Hana hashize umwanya kuburyo yasengaga ijwi ntirisohoke, kubera agahinda no kumara umwanya abwira Imana ye! ibyo byatumye Eli umutambyi ubwe yitiranya Hana n'abagore b'abasinzi kazi kuburyo yamubwiye ati uzagezahe isindwe ryawe! nuko abantu bateye bashobora kukwitiranya igihe cyose ukiri mubibazo, ariko uhumure uko abantu bakubona siko Imana ikubona.

Icyemezo cyo Gusanga Imana nicyo cyemezo gikomeye umuntu yafata, aho kuganyira abantu cyangwa guhora uganya! igihe cyose ibibazo byawe uhisemo kubyereka Imana, udahisemo kwibwira ko abantu bamwe aribo ba nyirabayazana, Imana iragusubiza. Usomye neza berekana ukuntu agahinda kari karishe Hana kubera kutabyara kandi aturanye na mukeba we Penina! 

iyo uhora ureba abafite ibyo bakurusha, ugahora wita ukuntu bagusuzuguye, ugahora witaye ku mubabaro wawe, ntushobora kwibuka ko Imana ariyo Yonyine isubiza ibyo isabwa! Soma aya magambo naje gusanga niba Imana ari yonyine isubiza ibyo isabwa sinkwiye kubabazwa na Oya z'abantu kuko zo ni ibisanzwe.

Imana niyo yonyine isubizwa ibyo isabwa, waba Urimo kuyisaba iki muri iyi minsi? ese ikifuzo cyawe cyari cyaguhagurutsa aho utuye ukajya gusenga? wari wiyemeza kubaho mubuzima utareba abantu ukareba Imana? Imana niyo yonyine isubiza ibyo isabwa! ndaguhwiturira kwerekeza ahantu hasa n'I ishilo maze ugende bucece utagize uwo ubwira nkuko Hana yabikoze, urebe ngo Imana iragusubiza.

Mana koko menye ko ari wowe usubiza ibyo usabwa, ndakwinginze ngo abantu bose basoma ubu butumwa basubizwemo imbaraga, kandi bongere bamenye ko ibyo abantu babahakaniye ari wowe wenyine usubizwa ibyo usabwa! ndakwinginze ngo cya kibazo wabwiye abaganga ntibagire icyo bakumarira, bimwe wahamagaje umuryango ntugire icyo ukumarira, yewe n'abashumba bawe bagufata nk'Umusazi cyangwa Umusinzi, ndakwinginze uhange amaso Imana maze urebe ko itakuzanira agakiza! 

Niba wizeye, ufate akanya keza k'igiciro, maze werekeze umutima wawe kucyo usaba Imana, maze Imana kuko ariyo yumva ibyo isabwa, izagusubirisha ineza yayo nyinshi. kandi ndahamya ko ubuzima bwawe buzahinduka kuko wahisemo kwizera Imana! Ijambo ryayo rizakurutira andi magambo Yose abantu bimbwira kandi uzarushaho kubona ukuboko kw'Imana mubihe byose usigaje kuri iy'isi.

niba utarakira Yesu uyu munsi , ndagushikariza kumwakira kuko niwe wenyine usubiza ibyo asabwa abandi bose bazaguhakanira, bazakubwira ko batanabishoboye ariko muri we Byose Birashoboka! ndakwifuriza umugisha w'Imana mubyo ukora byose, Imana yumve gusenga kwawe muri byose kuko ariyo Mana yumva ibyo isabwa Yonyine!

Pastor M.Gaudin
New Jerusalem Church
pstgaudin@gmail.com

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed