Wednesday 29 May 2019

IBIKOMERE WATEWE N'ABO UKUNDA YESU AZABIKOMORA NUKOMEZA KUBAKUNDA! By Pastor M.Gaudin

IBIKOMERE WATEWE N'ABO UKUNDA YESU AZABIKOMORA NUKOMEZA KUBAKUNDA! By Pastor M.Gaudin

#2Corinthian 12:15
Ku bwanjye nanezezwa cyane no gutanga ibyanjye ndetse no kwitanga rwose nitangira ubugingo bwanyu,nubwo uko ndushaho kubakunda ari ko urukundo mwankundaga rurushaho kugabanuka#

Inshuro nyishi dukomeretswa nabo dukunda, ariko bigasa naho batabiha agaciro, Dukomeretswa nuko ibyo dukorera abandi bo batabidukorera, uzasanga abantu bavuga bati runaka namugiriye neza ariko we nyiyabyitayeho, Ibi rero bigatera imitima ya bamwe kuzinukwa kugira urukundo, ariko reka mvuge ko ntidukunda abadukunda gusa, kuko natwe tudakundwa nabo dukunda gusa.

Imana yadukunze cyane, ikaduha umwana wayo si uko twayikundaga, rekera guha abo wibwira ko bagomba kuzakwitura, ahubwo wemerere Imana kuzitura ibikorwa byose byiza uyikorera Ugaragaza urukundo mubo yaremye!

Ntukwiye gucibwa Intege nuko abo urushaho gukunda bo urukundo rwabo kuri wowe rugenda rugabanuka. Iyo ugize abo ukunda kubwa kristo uri muri wowe uhembwa nuwagutumye kumukundira abantu. Yesu ntiyadutumye gukunda abantu kugira ngo nabo badukunde! Ahubwo yadutumye gukunda abantu mw'Izina rye.

Niyo Mpamvu abo wakunze ukabitangira Utazahembwa nabo, ahubwo Uzahembwa nuwo wagutumye kubikora mukimbo cye!
Yesu nubwo yaje Kwitangira abantu, ngo yaje mube ntibamwemera, ntiyigeze ategereza urukundo kubo yakunze ahubwo yategereje ibihembo kuwo yumviye.

Niyo mpamvu kubera igikorwa cyo kwitanga agakunda abo Imana yamutumyeho byatumye Imana imuha izina risumba ayandi. Nawe Niba Urukundo, kwitanga witangira abantu batabibona si igitangaza ukwiye kumenya ko Uwagutumye aruta abo yagutumyeho, hanyuma kumwumvira nicyo kizaguhesha ibihembo.

Ingororano zawe ntuzazisanga mubo wagiriye neza ahubwo ziri mubiganza by'uwagutumye kubagirira neza.

Ntukwiye Guhagarikwa umutima nabatabona ineza wabagiriye, ntukwiye guhagarikwa nuko batagukomeye amashyi, ahubwo ukwiye gukora umurimo w'Uwagutumye hakiri kumanywa, abantu babishima batabishima uzahembwa nuwagutumye! 


Pastor M.Gaudin
www.newseed4jesus.blogspot.in

Ndabakunda!

Gaudin Mission International

1 comment:

God bless you for Reading, May you be blessed