Thursday 28 July 2016

HUMURA IBYANANIYE ABA PASITORI, ABA BISHOP, ABA APOTLE, N'ABANDI YESU ARABISHOBOYE.

Usomye inkuru ziri mu butumwa bwiza bwa Matayo igice cya 17:14, herekana umugabo waje afite Umwna urwaye igicuri, wari ufite abadayimoni bamukubitaga hasi, maze ngo amuzanira abigishwa ba Yesu ntibabasha kumukiza! gusa ntiyacitse intege ahubwo Yateye intambwe Yegera Yesu ubwe maze amubwira uko byagenze! ati namuzaniye abigishwa bawe birabananira.

Birashoboka ko nawe hari igihe wagiye kureba umukozi w'Imana runaka , bakubwiye wagerayo ukamureba ariko ugasanga cya kibazo cyawe kiracyahari kandi ahari nawe yaragisengeye ariko biranga. Nimvuga ibi ntihagire untera ibuye sinshaka gupfobya abakozi b'Imana bahamagawe, Uwo wasengeye agakira ashobora kuzana undi wamusengera ntakire, nonese ibyo bizatume Imana yitwa inyatege nke? oya ntibikabeho. 

Abaheburayo 5:1-2
Umutambyi mukuru wese Iyo atoranijwe mu bantu, ashyirirwaho gukora ibyerekeye Imana ku bw'abantu kugira ngo ature amaturo, atange n'Ibitambo by'Ibyaha, Kandi abasha kwihanganira abatagira ubwenge n'abayobye , kuko nawe agoswe n'Intege nke.


Ntawakwirengagiza umumaro w'Abakozi b'Imana, abashumba, abavugabutumwa, abahanuzi, abigisha n'intumwa. abo bose bariho kubw'Umurimo w'Imana kugira ngo itorero rya Kristo rikomeze gukurira mu Rukundo kandi rirusheho kurindwa kuko nibo bari bera maso nk'abazaribazwa. Abaheburayo 13:17

Imana ntihamagara abashoboye ahubwo burya uwo Ihamagaye iramushoboza. Rwose hari indwara zirukanwa Imana ikoresheje abakozi bayo, ariko hari n'Izindi ishobora kugukiza usa nuwarambiwe gusenga, yo ubwayo ikakwibwirira ko igukijije. Kuba Imana itoranya abayikorera ntibikuraho ubushobozi bwayo kugira ngo ahari bamwe batazahinduka Imana zabamwe. ahari nawe ushobora kuba uzi abantu basengeye abantu bakazuka ariko yasengera undi ntanakire indwara, ibyo bishatse kuvuga iki?

1. Hari imirimo Ikorwa n'Imana, niba waranyuze mubantu batandukanye bizera wifuza ko wagirirwa neza binyuze muri bo iki ni igihe cyawe cyo kongera kureba Imana. Ibyananiye abana b'abantu ku Mana birashoboka.

2. Imirimo yahawe abo Imana yatoranyije Ntikuraho ko Imana ikiri Imana, abantu bakaba abantu. rimwe narimwe ukwizera kw'abantu kuba guke. usomye neza Ukwizera kwa se w'Umwana kwari guke, ndetse n'Ukwabigishwa kwari guke. ibaze nawe icyajyaga kuvamo cyari iki?

Ndashaka kukumenyesha ko kuba, umushumba yarakumbwiye ko bidashoboka, ukwiye kwegera Imana nayo ikakubwira ko bidashoboka. Rwose ntawiyima umwima ahari. ongera uvuge nka dawidi uti nduburira amaso yanjye kumisozi....Gutabarwa kwajye kuva kuwiteka.

Nibyiza kumenya ko Imana igikoresha abakozi bayo, ariko ni nabyiza kumenya ko nayo igikora umurimo wayo ndetse ari nayo ifite ijambo rya nyuma kuri wowe. Nibyiza kubaha ubuyobozi Imana yaguhaye, nibyiza guca munzira ugomba kubanza gucamo, ariko iyo ibintu bikomeje kwanga, Imana nayo wibuke ko igihari kugira ngo igire icyo Igukorera!

Uyu munsi ushobora kuba wibaza icyo wakora nyuma yo kujya mubyumba, kumisozi, kureba abahanuzi batandukanye, abanyamavuta nabandi, ibyo byose byaranze ndagukangurira kongera kwegera Imana, hari abantu bamwe Imana yitegereza ikabona ko nibasubizwa binyuze mubakozi bayo, batazamenya ko ariyo yabikoze, hanyuma igafunga imiryango, ugasanga ikiganza cyazuye umuntu kinaniwe kugukiza indwara. kugeza igihe wowe uzayishakana umwete wose.

Ibaze umuntu udakunda guterana, udakunda inzu y'Imana, uwo iyo akorewe igitangaza binyuze mu muntu ntamenya gutandunya Imana n'abantu.  rimwe narimwe rero Imana ikaba yareka gukoresha abakozi bayo ibyo waje ubitezeho kuko nubwo bahawe ububasha, ariko ntibyemewe ko batekereza nkabasimbura Umwami wabo.

Ndakumenyeshako, Imana Itanga umugisha wayo, igikoresha abakozi bayo ibitangaza, ariko si aho gusa, kuko Imana ubwayo ishoboye no kwikorera, ukwiye kuyizera kuri iyi nshuro, igihe kwa muganga byanze, mubyumba by'amasengesho, Imana iracyahari. wowe uzaze nkuko Hana yagiye i shilo akahasanga Eli, nyamara nubwo eli atamenye neza ikibabaje Hana, Imana yo yarakimenye. kandi iramusubiza. 1samuel 1:9

Ukwiye kwibuka ko icyo abakozi b'Imana bafite bagitanga mw'Izina rya Yesu, iyo Yesu ahibereye birushaho kuba akarusho. nibyiza gusengerwa, nibyiza kurambikwaho ibiganza, ariko cyane cyane nibyiza kumenya ko ibyananiye abantu Yesu aba agifite ijambo rya nyuma, niwe utajya uhindagurika kandi niwe mutambyi utameze nk'abandi. hari ibyo abatambyi b'abantu bakora, ariko ibibananiye ntibivuga ngo Imana nayo yananiwe! ndakwifuriza kumaramaza mukwizera Imana uyu munsi.


Pastor Mutagoma Gaudin
New Jerusalem Church- Kicukiro Kagarama.







No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed