Tuesday 2 September 2014

ESE KOKO IMANA YEMERA IMBYINO MUNZU YAYO? DRAMA TEAM, AMARABA N'IBINDI? BY M.Gaudin


ZABURI 149:3-4

Bamushimishe Izina rye IMBYINO, bamuririmbishirize ishimwe, batambira ishako, batengerera Inanga.4 Kuko Uwiteka anezerererwa abantu be, Azaririmbishisha abanyamubabaro Agakiza.

Mu Minsi yanone usanga abantu bapfa ibitambo bitambwa kandi ataribo bitambirwa, ndetse ugasanga hari aho bamwe bakora umurimo w'Imana basuzuguwe ngo bo ntibakizwa, kuko babyina Drama n'izindi mbyino zibyinirwa Umwami Imana.

Ariko uyu munsi nagirango Mwese abakunda Imana koko niba mutaryarya, mwagakwiye kubabazwa n'ibitambo bitambwa n'abandi kandi bitambirwa Imana. Impamvu iminsi yanone abantu twumva twahitamo Ibitambo abantu batamba niyihe? usanga akenshi biterwa nuko usanga icyubahiro cy'Imana abantu bashaka kucyigabana nayo! buri gihe niba wibwira ko kuririmba, kuvuga ubutumwa, biruta gukomera amashyi Imana no kuyicinyira umudiho, nuko muri wowe wamaze gushyira ibintu bigushimisha murusengero! maze ushaka ko bazanjya bakuririmbira aho kuririmbira Imana!

Igitambo ababyinnyi batamba kigenewe Imana niyo mpamvu nanone, yaba ababyinnyi cyangwa ababireba mukwiye kuba maso ngo ahari ibitambo mutanga mukifuza kubyirira! Hoseya 8:13. Bene Data birakwiye ko yaba ibitambo dutanga cyangwa tureba abandi batamba ntibikwiye kuba bishingiye kubyo dushaka ahubwo bikwiye kuba bishingiye kuba byemewe n'Imana yacu! kandi ijambo rirambwira ngo" Nukora ibyiza uzemerwa. si igihe rero cyo kwibwira ko kubyinira Imana ari bibi ahubwo ni igihe cyo kumenya ko umutima Ubikorana Yesu ariwe uwurondora.

Nubwo hariho abantu bakumva amahame y'amadini ntakwinyeganyeza, ntibivuze ngo abinyeganyeza nabo babihindure intego, Oya ahubwo umuntu wese akore Ikintu cyose nkugikorera Imana atari ukwishimisha! kandi si ukubyina Gusa kuko Ijambo ry'Imana rimbwira ko naho natanga ibyanjye byose, yewe najye nkitamba ngo amaraso yanjye amishwe kugicaniro nta Rukundo ntacyo biba bimaze.

Kubyinira Imana, no kuyitambira nibyiza, ariko nanone kuyikorera N'imitima itunganye biba byiza kurushaho. mwibuke ko Kamere Yose uyicurangiye Ibasha kubyina ariko nanone kubyina bikwiye gushingira ku kumenya Imana. sinagucira urubanza ahubwo nakubwira nti Isuzume, maze ujye ubyinira Imana nayo izibuka Ineza yayo kandi izatuma ugira Umunezero w'agakiza.

Nawe wajyaga wumva kubyinira Imana bitakubamo, ukwiye kumenya ko Imana niba atari cyo iguhamagarira si ukuvuga ko ntabandi yahamagariye kuyihimbaza muri ubwo buryo. wirinde rero kwibwira ko Impano yawe iruta izindi cyangwa kwibwira ko ibitambo byawe aribyo byemewe Imbere y'Imana. uyu munsi ni byiza gutamba, kubyina, kuririmba, gutura amaturo n'ibindi byinshi ariko cyane cyane kubikorana umutima kuko uwiteka icyo yifuza cyane si ibitambo ahubwo yifuza Imitima yacu. Zaburi 52: 19

Imana ukorera rero izaguhemba naho ibyo utamba abantu baba batabyumva sibo ubitambira, ntugacike intege ahubwo wisuzume mumurimo ukora kuko nibwo uzagira icyo wirata kubwawe atari kubwa mugenzi wawe kuko buri muntu azikorera uwe mutwaro ndetse azambikwa ikamba rye ubwe.abagalatiya 6:4

Ndabakunda! 
ushaka kutwandikira email ni :newseed4jesus@gmail.com

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed