Monday 15 September 2014

IMANA MWASEZERANYE AKARAMATA,UMUTUNGO MUHAHANO KO NTANUWO UGIRA, CYANGWA KONTARO Y'IGIHE RUNAKA? M.Gaudin

Zaburi 91:14

"Kuko Yankunze akarama ni cyo nzamukiriza,Nzamushyira hejuru kuko yamenye Izina ryanjye.Azanyambaza najye mwitabe, Nzabana nawe mu makuba no mubyago,Nzamukiza muhe icyubahiro, Nzamuha uburame,Kandi nzamwereka agakiza kanje."

Benshi mubakundana, bakiyemeza no kubana, bagira Indahiro barahira maze bagahitamo kubana mu byiza no mubibi, mu gihe cya cyera n'icyubu abiyemeza kubana, bahitamo indahiro barahira ndetse nabyita ko ari ISEZERANO BASEZERANA. bamwe basezerana AKARAMATA,abandi bagahana IGIHE maze ngo barambirana ejo BAGATANA. 

Umukobwa umwe w'umutunzi, yari afite ubutunzi bwishi cyane kuko yavukiye ibwami kandi avuka ari umukobwa, nubwo atari gusimbura se, ariko umusore yajyaga gusha yari kuba Umwami, maze mw'Irahira kugirango babane nuwo yakunze, yamusabye ikintu kimwe ati rwose mugabo mwiza, urabizi ko ntakintu kindi nkushakaho usibye urukundo, maze ndakwinginze ubwire urukundo unkunda, maze umusore kubera ubukene yari afite abitekerezaho yibaza mu mutima maze ati nzagukunda akaramata! umukobwa biramunezeza cyane kuko yumvaga aricyo gisubizo yifuza kuko ntakindi yari akeneye uretse umuntu uzamukunda urukundo rw'ukuri nkuko nawe yashakaga uwo akunda byukuri.

Igihe cyaje kugera rero umukobwa asezerana n'umugabo we, maze umugabo amaze guhabwa inzu, imodoka, n'ibindi bintu byo gutuma asubirana agaciro nk'umuntu ushatse ibwami, yibaza ko birangiye maze atangira kuzajya yitwara uko ashaka! ubwo niko gutagaguza urukundo maze amafaranga ayanyanyagiza muri rubanda bakuranye, ataretse no guca inyuma uwo bashakanye!

umusore yaje kwigira Inama ati ariko se ubu nahorana nuyu mugore gusa, maze ashaka undi murusisiro aba agize umugore wa kabiri, kandi rwose yari yarakoze isezerano ryo kubana n'umugorewe akaramata kandi ko atazigera amubangikanya n'undi. Igihe kigeze aribaza ati ariko se ko maze gutunga, mfite byose, uwatandukana nuyu mugore? nuko afata icyemezo cyo gutana n'umugore we wamukunze ntacyo amuciye kugirago abane nabamushakaho indamu!

umugabo niko kwaka gatanya, maze umugore we aringinga ariko umugabo aranga, maze umugore batana afite agahinda Kenshi kuko abuze umuntu yari yaremereye gukunda akaramata!

Uku niko Imana ijya ibura abantu bayisezeranije ko bazayikunda akaramata, nukuri Imana ntacyo yaguca ngo igukunde, ahubwo yifuza ko uyiha umutima wawe gusa maze ukemera kuyikunda AKARAMATA mukazabana ibihe byose, yo yaravuze iti no Murupfu tuzabana, Ndakwinginze ngo urebe urukundo ukunda Imana? niba utarayikundiye ibyo itunze, ngo ahari numara kubigeraho uzayireka? ndababwiza ukuri ko Imana idufitiye byinshi kuko Hariho no kuzimana na Kristo.

Uyu mugabo rero amaze gutandukana n'umugore umugore we yamuhaye urwandiko rwerekanaga ko Umugabo we aba afite uburenganzira nk'Ubw'Umwami, maze  umugabo ashaka kugarukira umugore ariko kuko yari yamubabaje cyane ntibyaba bigishobotse, maze abaho arya bwa butunzi ariko nabwo buza gushira, nuko mw'isi bigenda, ariko Imana yo ijya itubabarira ikatubwira iti nimungarikire nzabababarira Yesaya 1:16-18

Buri gihe Imana yo Urwo yadukunze ni Akaramata ariko twe ntitwihanganira kurukomezamo, ariko uyu munsi ndakwinginze ngo wisuzume maze uyegere uyisabe Imbabazi maze uyikunde urwo igusaba!

Niba ukunda Imana akaramata dore icyo iguteganyiriza: 


  1. Izagukiza mu byago no mumakuba yawe. Zaburi ya 20
  2. izagushyira hejuru y'amahanga. 
  3. Uzayambaza ikwitabe.
  4. Izabana nawe ibihe byose.
  5. Izagukiza kandi iguhe icyubahiro
  6. Izaguha kurama
  7. Izakwereka agakiza kayo.
Nshuti yajye ndanezerewe ku kumenyesha ko Imana yiteguye kugukorera ibyo byose igihe cyose uyihaye umutima wawe, ntakinti igusaba uretse kuyikunda maze ikanjya igukiza, ndabizi neza ko Imana itazabura kukurwanirira ariko wowe umutima wawe uwuyihe.

Igihe niki ko ubaho utaryarya Imana, utayishakaho inyungu, kuko yo ntazo igishakaho ahubwo yifuza ko uyikunda akaramata! akaramata si ibikorwa ahubwo n'ukuyiha igihe cyawe cyose, maze ukayemerera kubana n'umutima wawe! 

Sinabura kukubwira ko niba uyikunda urukundo rutari urwo, wahombye, kuko ahari uzabona ibindi, ariko nawe wazaba nka wamusore wabwiwe ko yari afite ububasha nk'Umwami kuko yari yarashatse umukobwa w'Umwami. niyo mpamvu kwibutsa ko naho warya ugahaga, ukambara ukaberwa , bidakwiye gusimbura umunezero wo kuzimana ingoma na Kristo. 

Ndabakunda! twandikire kuri E-mail : newseed4jesus@gmail.com



No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed