Sunday 11 May 2014

GUCA BUGUFI, UMUTIMA WIGISHWA,IMPANO YO GUKOMEZA ABANDI NIZO MBARAGA Z'UBUTUMWA BWIZA!


ACTS:18:24-26


GUCA BUGUFI, UMUTIMA WIGISHWA,IMPANO YO GUKOMEZA ABANDI NIZO MBARAGA Z'UBUTUMWA BWIZA! M.Gaudin

Hariho umuyuda witwaga apolo wavukiye muri alekizanderiya, bukeye agera muri epheso. yari umuntu w'intyoza w'umunyabwenge,kandi akaba n'umuhanga mu byanditswe. Uwo yari yarigishijwe inzira y'umwami Yesu, yagiraga umwete mwinshi mu mutima, avuga ibya Yesu kandi abyigisha neza,ariko yari azi umubatizo wa Yohana gusa.

atangira kuvugira mu masinagogi ashize amanga, maze Purisikira na Akwila bamwumvishe bamujyana iwabo, bamusobanurira Inzira y'Imana kugirango arusheho kuyimenya neza.................ibyakozwe n'intumwa: 18:24-26

hano turasangamo apolo, purisikira na akwila.

apolo nubwo yari azi byinshi yagumanye umutima wo kumenya kurushaho, ntiyigeze yumva ko byarangiye. apolo yatsindiraga abayuda muruhame ariko hari icyo yari ataramenya......batubwirako yari azi umubatizo wa yohana gusa! bene Data bavugabutumwa bato yewe n'abakuru, inzira ya Yesu buri gihe bidusaba kwemerera umwuka wera akatumenyesha ibindi tutazi kuko ibyo tuzi n'igice kugeza igihe Yesu azagarukira dukwiye kuba abigishwa mu mutima yacu.

Guca bugufi
kwemera inama
kwemera guhurwa
kuyoborwa n'umwuka w'Imana 
kugira umutima w'igishwa.

apolo atube ikitegererezo nubwo yari intyoza, azi ibyanditswe byinshi yemera kwigishwa kugirango arusheho kumenya. niwisuzuma urasanga ibyo ukeneye kumenya ari byinshi kurenza ibyo wibwira ko uzi, ariko ukingure umutima wawe maze wakire kwigishwa amabanga mashya y'ubwami.

PURISIKIRA NA AKWILA:

Itorero rikeneye abantu nka purisikira na akwila, aho baturirira kuntege nke za apolo ngo bamuce intege, ahubwo bamenya ikiza kimurimo bakamuzamura, bene Data amatorero menshi arasenyuka azira kubura abantu nka purisikira na akwila! ushobora kureba umushumba wawe, cyangwa uguhagara imbere hari icyo umurusha, birashoboka kuko abigisha sibo bazi byinshi ahubwo bakeneye kumenya byinshi. singombwa ugende usebya umushumba wawe ko hari ibyo atazi. kuko impamvu umenya ko hari ibyo atazi nuko wowe uba ubizi ahari umubereye purisikira cyangwa akwila yarushaho kumenyekanisha inzira Ya Yesu maze izina ry'Imana rigahabwa icyubahiro.

Buri muntu akwiye guhagarara mu mwanya we maze agakomeza abandi, abakiri bato bakwiye kwemera guhugurwa kugirango barusheho kumenya kandi n'abakuru bakwiye gukomeza amaboko y'abato aho kubaca intege.

itorero ry'Imana rizakomezwa n'abantu bafite imyumvire ihindutse, kandi bagasakaza hose imbuto shya ya Yesu kristo.

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed