Saturday 10 May 2014

NI IKI UFITE? IMANA IZI UMUMARO W'IBYO UFITE NUBWO WOWE UJYA USHIDIKANYA UMUMARO WABYO!

ICYO UFITE MU NTOKI NIKI? Kuva 4:1-4
Imana izi ibintu byinshi, dutunze byatugirira umumaro! naho twebwe twaba tutabizi yo izi ibyo yaduhaye, niyo mpamvu igihe cyo ku kugirira neza nikigera izahera kubyo wasuzuguraga maze utangazwe nuko ikuyemo ikintu kinini.
mose yatunze inkoni yaciye mw'ishyamba, ayimarana igihe atazi icyo izakora.....ariko igitangaje nuko mu nkoni Imana yakuyemo inzoka yariye izaba konikoni zose! ndakubwiza ukuri ko niyo nkoni yarambuye ku mazi agatana!
igihe cyo gutabarwa, Imana yisigarije ibisa n'Inkoni, n'ibindi mubuzima bwawe, gusa hahirwa abategereza Imana kuko yo yabishatse Igitondo cyawe cyahinduka nkuko sawuli yagiye agiye gushaka intama agasanga Imana yamutegeye mu nzira ngo abe umwami!!!!!!
icyo ufite ndetse nicyo uricyo ushobora kuba utabisobanukiwe, ariko Imana izi impamvu yakuremye, nimpamvu yakugize uko, impamvu yaguhuje nabantu, impamvu nkuru Yatumye ITANGA UMWANA WAYO. Imana ntizabura icyo iheraho ngo ikugirire neza Humura
nubwo twibaza ibyo tubuze kenshi, dukwiye kumenya ko nibyo dusigaranye nabyo byasigajwe n'Imana kumpamvu zayo bwite kuko iyo bitaba uko yabishatse ntituba tukibukwa!
ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed