Friday 2 May 2014

''SINKUREKURA UTAMPAYE UMUGISHA'' INTEGO Y'ABAKUNDA IMANA.

uwo mugabo aramubwira ati: ndekura kuko umuseke utambitse. Aramusubiza ati'' SINKUREKURA UTAMPAYE UMUGISHA.''
Iyo usomye inkuru za ya yakobo usanga yarakoreye Labani imyaka 14, ndetse yaje gucyura abagore babiri kandi yashakaga umwe, nyuma abona n'amatungo menshi kuburyo yavuye kwa Labani bigaragara ko umugisha w'amatungo n'abagore n'abana n'inshoreke ze.

Nawe wibaze mugihe cya none utunze abagore babiri ndetse n'inshoreke ze zombi, n'abana be n'amatungo, muri iki gihe wakwita uwo muntu umunyamugisha. ndetse wamureba wakwifuza kumera nkawe, ariko yakobo we yibonaga ko ntamugisha afite.

Umugisha wakwibaza ngo n'iki? n'ibyo bintu byose yari atunze ariko ukongeraho amahoro yo mu mutima. Imana umugisha itanga ntiyongeraho umubabaro.

muri iyi minsi ibyo abantu bita umugisha usanga aribyo bibatera Impagarara cyane, bamwe bagakurizamo kurwara Imitima n'izindi ndwara zitandukanye.

yakobo rero ati: sinkurekura utampaye umugisha. malayika aramusubiza ati: Witwa nde? aramusubiza ati nitwa yakobo.

aramusubiza ati ntucyitwa yakobo ukundi, ahubwo uzitwa ''ISIRAYELI''  iyi minsi ushobora kuba ufite ubutunzi,amashuri,ibintu byinshi bitanduka cyangwa utanabifite, ibyo nabyo bijya biboneka ariko ukwiye kwegera Imana ikaguhindurira Izina. Imana ntiri kure yaburi wese ahari wayibona ukababakabye. muri iyi minsi witwa irihe zina? ahari waba witwa amazina nk' UMURIGANYA, UMUSAMBANYI,UMUJURA,UMWAMBUZI Nandi menshi ariko Imana ishobora kuguha izina rishya! uwo niwo mugisha urenze ikindi cyose wasaba Imana.

ndabakunda

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed