Tuesday 25 November 2014

IBYO UMUNTU AREBA YABIVUGA, ARIKO NTIYAHAMYA IBYO ATITEGEREJE! UJYA WITEGEREZA IMANA? M.Gaudin




Zaburi 48:13-15

Muzenguruke Siyoni muwugote,Mubare ibihome byawo. Mwitegereze cyane inkike zawo, Mutekereze inyumba zaho, Kugirango muzabitekerereze ab'igihe kizaza,.kuko Iyi Mana ari Imana yacu iteka ryose, Ni yo izatuyobora kugeza ku rupfu.

Abantu beshi bafite amaso, bigaragara ko banareba kuko iyo hari icyo babonye bashobora no kukivuga, ariko iyo bigeze kukwitegereza usanga abanshi bahinduka impumyi, ndetse ugasanga ibyo bavuga ntibabihamya!

Uyu munsi ushobora kuba ureba ibitangaza byakozwe n'Imana, kuko Imana tuyibonera mukugira neza kwayo kwa buri munsi, yewe iyo uhuye n'abantu ushobora kubivuga, ariko byagera mukubihamiriza abantu ukabura icyo uvuga!

Kuvuga ikintu biroroshye ntibisaba imbaraga cyangwa kuba ukizi neza, niyo mpamvu abantu benshi bavuga ibintu badahagazeho batabasha kubihamya! uyu munsi ndashaka kukwibutsa ko Uko ubona ibintu utabyitegereje ubisobanura nabi! kandi iyo wihaye gusobanura ikintu utitegereje bituma wizera ibitari byo!

Uyu munsi ndashaka ku kwibutsa ko kureba no kwitegereza bitandukanye, Imana irifuza abantu bitegereza kurenza abarebesha amaso gusa. niba usoma ijambo iryo jambo uribonamo iki? niba ubonye igitangaza ubonyemo iki? Kwitegereza bizana Kwizera Imana kuzuye, naho kureba birangirira mu kuvuga!

Uyu munsi abantu benshi bizera ko Imana iriho kuko bakubitanye nayo mubyo yakoze, ugasanga abantu bavuga ko Imana iriho. ariko abayitegereza baba bafite umwihariko kuko bayimenya kugiti cyabo, ugasanga bafite impamvu zo guhamya batabitewe gusa nuko babibonye ahubwo yuko ba byitegereje! ndashaka kukubwirako ko mubuzima abantu batarushanwa kureba ahubwo barushana kwitegereza! uyu munsi ushobora kuba ureba ahantu ariko kuko utitegereza ntusobanukirwe.

Buri gihe Kureba bitera guhubuka, ariko kwitegereza bitera gushishoza no guhitamo igikwiye, udashingiye kubyo ubona ahubwo ushingiye kubyo witegereje! Ndahamya ko abantu benshi bareba Imana ariko ugasanga ntibayitegereza! aribyo ahanini bibaviramo no kuzayivaho kuko buri gihe iyo umuntu yitegereje abona ibyo abandi batabona!

kwitegereza bishobora kugutera kubona icyaha igihe abandi batakibona, bishobora gutuma ubona imbaraga igihe abandi batazibona, bishobora gutuma umenya umugambi w'Imana no mu makuba naho abandi baba babona bikomeye! ariko uyu munsi ukwiye kwitegereza! ndahamya ko uyu munsi ukwiye gusaba iMpano yo kwitegereza!

Uyu munsi abantu bitegereza nibo bonyine bashobora kubona icyo bazabwira ab'Ibigihe kizaza! uyu munsi umuntu witegereza yereka abandi ikintu batabonye, ariko utitegereza avuga ibyo ahuye nabyo. uyu munsi ndakwinginze ngo witegereze Imana, kandi urusheho kwitegereza ibyo Imana ikora. buri gihe iyo abantu iyo abantu barebesha amaso gusa ntibabasha kwizera Imana , ariko abitegereje rwose babasha guhamya no kurushaho kwizera!

Ndahamya kugeza ubu hari abantu bakireba Yesu, nk'Uko za ntumwa zamubonaga, bamwe baracyamubona nk'umuhanuzi, abandi baramubona nka yohana, eliya n'UBUNDI BURYO Bwinshi ariko abitegereza baramubona nka Kristo Umwana w'Imana isumba byose. baramubona nk'Umwami n'umukiza w'Ubugingo bwabo.

iyo wamwitegereje rero ukura iki: ukuramo kumugira uwawe bwite, Kristo ntaba akiri uwo kuvugwa aba uwo guhamiriza bose kuko uba uzi neza icyo avuze kubugingo bwawe. 

Uyu munsi niba uri umubyeyi niwitegereza uzabona uko urera abana bubaha Imana, niba uri umukobwa uzabona uko wubaka urugo ruzima, niba uri umugabo uzabona uko wakwizera Imana, ndahamya ko uko twitegereza Imana irushaho kutwiyereka mubundi bwiza, Imana ntihinduka ahubwo uko tuyitegereza tugenda tubona ibyo tutari twabonye.

Imana si hariya umaze kubona, ukomeze uyitumbire urabona n'Ibindi, uyitegereze urabona n'ibindi, ubuzima bw'Umuntu buhindurwa no kwitegereza Imana si ukuyibona gusa. Yesaya 42:18-20

Niturushaho kwitegereza tuzakirira aho abandi batabona ubuzima, ubwami bw'Imana ni ubw'abantu bitegereza, bakabona icyo abandi batabona......bamwe bagurisha umurima urimo ubutunzi ngo bashake uwundi....uwitegereza agura ibyo abandi batabona...matayo 13: 44. byose bisaba Kwitegereza ukareba. kubona ahantu hatera ntibivuze ko nta mu maro hafite ahubwo witegereje wasangamo ubutunzi budasanzwe.

Ibyo ucamo ntubirebe gusa ahubwo ubyitegereze ndahamya ko uri bubonemo ishimwe!

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed