Thursday 20 November 2014

IYO UHANIRWA IBYAHA WAKOZE NTIWARI KUBA UKIBUKWA....NTUKONGERE GUKORA ICYAHA UKUNDI UTAZABONA ISHYANO RIRUTA IRYA MBERE...M.Gaudin

Yohana 5:14

Hanyuma y'Ibyo Yesu amubona murusengero aramubwira ati: :"Dore ubaye muzima, ntukongere gukora icyaha utazabona ishyano riruta irya mbere."

Ahari Imana yagukuye :

-Mu buraya
-mu businzi
-mu bujura
mu bwambuzi
mukutumvira
no mubindi bibi nawe ubwawe uzi! ikwicazanya n'abandi ubu nawe wahindutse icyaremwe gishya kuko uri muri Kristo. ntukibarizwa mukabari, no murumogi, Yewe ufite amaho, hari abo yakijije sida, igituntu, n'izindi rwara nyinshi, Yesu yakoze byinshi ngo ubabarirwe, ariko nawe hari byinshi ugisabwa ni kwita kugakiza wahawe ngo udatembanwa ukabivamo. abaheburayo 2:1

Uyu munsi ndashaka kuvugana nawe, wababariwe ibyaha, wowe uzi ko Yesu yagugucunguye kandi akagukiza ibyago byawe. Ndahamya neza ko niba warakijijwe wakijijwe kubw'ubuntu ntacyo utanze, ubuntu bwa Kristo bwatumye agukiza kandi burakurokora.

Uyu munsi hariho inyigisho nyishi udakwiye guha amatwi, ibyaha byawe byarangije kubabarirwa hanyuma ugasanga ubayeho mubuzima bw'Ibyaha biruta ibyo wakoraga mbere. unyumve neza kuko niba koko Imana yaragukijije uzi icyo wari urwaye, simpamya ko niba umuntu akize indwara yakwifuza kongera kuyirwara! ahubwo rwose yahora asaba Imana ngo imurinde kongera guhura n'ibyo byago.

Buri gihe abantu iyo bagiye kwigisha ku buntu cyangwa (grace) bafata ibyanditswe bimwe bagasimbuka ibindi ariko dukwiye kuba maso tukumva icyo Yesu avuga nyuma yo kutwakira kub'wubuntu, adutegeka kutongera kugenda nk'Uko kera twagendaga, yohana:8 hagaragaza umugore wafashwe asmbana, hanyuma bakamuzana...bamugeza Imbere ya Yesu, bakamubaza bati amategeko ya mose avuga ko ufashwe asambana aterwa amabuye! ibyo koko byari byo ariko Yesu yari azi amategeko kurusha abo bafarisayo, Yesu yagombaga gukemura ibibazo byinshi byari aho icya 1.yagombaga kongera kwerekana ko abacamanza badakwiye guca urwa Kibera
2.Kwerekana ko ariwe ukiranuka
3 Gushyiraho urufatiro rwo gukiranuka kurenza amategeko

aha ushobora kwibaza uti ese koko abafarisayo bari mu kuri? Oya kuko amategeko avuga ko umugabo n'Umugore bafashwe basambanabose bakwiye kwicwa! hanyuma bo bazana umugore gusa, Yesu yagombaga gukemura ikibazo gikomeye cy'abacamanza baca imanza zibera agashyira urufatiro rw'Imanza nzima. gutegeka kwa kabiri 22:22. Yesu ntiyigeze yihanganira uburyarya bw'abigisha mategeko ndetse n'abafarisayo. yagombaga gushyiraho urufatiro ruzima rero.

Ikindi abwira abo bose ati ngaho udafite icyaha muri mwe abanze amutere ibuye, habura numwe bose baromboka baragenda, hanyuma yubura amaso abaza uwo mugore ati ntamuntu uguciriyeho iteka? umugore ati "ntawe," maze Yesu aramubwira ati najye sinkuciriyeho iteka genda ntukongere gukora icyaha.yohana 8:11

Imana y'Imbabazi ihora iri hamwe natwe, akenshi usanga itubabarira ariko abantu benshi bahabwa imbabazi hanyuma ugasanga , basubiye inyuma muri byabindi bahozemo. none se mugenzi wanjye agakiza k'Imana ugafata ute? ndahamya ko Yesu hari byinshi yakubabariye, nawe wakwibuka, ahari byari kuba byaraguhejeje kuburiri, cyangwa byaraguresheje amabuye, ariko ubu warababariwe, kandi waruhagiwe n'amaraso y'umucunguzi wacu Yesu. Igihe n'icy'iki ngo uhe agaciro Imbabazi wagiriwe ariko cyane cyane wirinde utazabona ibyago biruta ibya mbere.

umuririmbyi umwe araririmba ari mu mwuka ati: n'Igitangaza n'igitanga....kuko nahawe agakiza k'ubuntu.....n'igitangaza n'igitanga jye munyabyaha nahawe agakiza! uyu munsi wowe najye turaririmba agakiza twaherewe ubuntu ariko ni ahacu ngo tukarinde, ndetse duhore twiyambaza Umwami.

nonese wakwibaza uti birashoboka ko nabaho ntacumura? igisubizo ni Yego mugihe cyose umutima wawe uciye bugufi ugasaba Imana imbabazi, kandi ukihanira kureka, 1yohana 2:1 uko biri kose Yesu niwe murengeze wacu. kandi ibyaha dukora ajya atubabarira iyo tumuhungiyeho n'Imitima iciye bugufi.

Uyu munsi waba uri umusambanyi, umujura,n'ibindi byinshi bikurega ariko waca bugufi ukakira kubabarirwa, hanyuma ukabana n'Imana amahoro. kuko ntakintu kiza nko kubaho wumva Imana mubanye amahoro. ikikubwira ko mubanye amahoro n'Imana nuko uba wumva Amaraso ya Yesu yaraguhesheje kubaho amahoro. abaroma 5:1

Ndakwinginze rero mu rukundo rwa Yesu ngo wongere uzirikane agakiza wahawe, maze udatembanwa ukabivamo, ukazarimbuka kubera ko wasubiye inyuma. ariko pawulo arandika ati twebwe ntidufite gusubira inyuma ngo  abaheburayo 10:39

Mukomeze ubushizi bw'amanga,kandi mukomeze guhamya ibyiringiro no gushimira Umwami Yesu Imbabazi agirira abantu be! ubuntu bwe bugumwe kuri mwe kandi muhagarare mu mirimo myiza twaremewe muri we. 

Ndabakunda!


No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed