Wednesday 19 November 2014

YESU AGUTEGETSE GUTIRA IBINTU BIRIMO UBUSA MUBATURANYI BAWE BAGUTIZA? ESE WOWE WATINYUKA KUBATIRA? M.Gaudin

2Abami 4:3 

Aramubwira ati:"Genda utire ibintu birimo ubusa mu baturanyi bawe bose, ariko ntutire bike.Maze winjire mu nzu n'abana bawe ukinge, utwotuvuta udusuke  muri ibyo bintu byose, ikintu cyose uko cyuzuye ukibike."


Sinzi ibibazo ufite ibyo aribyo, ariko icyo nibuka nuko Yesu yagize ati: mbere yo gutura ituro ryawe ukibuka ko hari mugenze wawe mufite icyo mupfa, ubanze ugende wikiranure nawe. bene data mu minsi ya none biratangaje kubona abantu basengana, baririmbana, cyangwa se banaturanye, ywe hari n'ababana munzu, ariko ugasanga buri muntu ni nyamwigendaho.

Uko biri kose twese usanga dushaka igikundiro ku Mana, ndetse ugasanga naho twirengangiza amategeko yayo turashaka kuza imbere yayo. Imana ntiyifuza abantu batazi kubana n'abagenzi  babo kuko muri mugenze wawe niho hari igitangaza cyawe. uko biri kose ushobora gusuzugura umuturanyi wawe kuko adafite amavuta ariko afite utugunguru twavuyemo amavuta!

Ndashaka kuvuga iki hano, buri gihe iyo dusaba Imana, kumpamvu zacu bwite iduha n'Ibyo tuzaha abandi, ariko iba ishaka kumenya ukuntu tubanye n'abandi. uyu munsi uburyo ubanye n'abaturanyi bawe, Imana ikubwiye kugira icyo ubatira ahari ntiwajyayo kuko uri umuhemu: hari abantu bamwe bagurizwa ntibishyure aho kwishyura agahindura amayira! nonese Imana ni gutuma aho uzajyayo? buri gihe ukwiye kwibwira mu mutima ko Imana ntikoresha ibiti cyangwa amabuye, ahubwo ikoresha uwo ushobora kubona ukamusuzugura uyu munsi, nyamara ejo ukamukenera.

Uyu mupfakazi yari afite umugabo wapfuye afite umwenda, hanyuma baza kwishyuza umugore, kuko uko biri kose igihe ufite urugo umwenda wanawusangira n'umuryango, ibyo sishaka kubitindaho, hanyuma Yegera umugaragi w'Imana Elisa ati ndengera: elisa niko kumubaza niba hari ikintu afite maze umugore amubwira ko asigaranye utuvuta, uyu mugire yahawe ikizami cyo kureba uko abanye n'abandi. kuko usanga rimwe narimwe hari abantu bapfusha abagabo cyangwa abagore guhera uwo munsi bakiyangiza.

Ndakubwiza ukuri iyo wikeka mu mutima, naho abantu baba biteguye kugutiza wowe ntiwanjya kubatiza kuko Umutima uba ugushinja ko ubanye nabo nabi, hari abantu benshi bagira ikibazo ariko agatinya gusaba uwo yimye, uyu munsi sinzi uko ubanye n'abaturanyi bawe, sinzi uko ubanye n'abo mwigana, abo musengana, ariko icyo ukwiriye kumenya nuko ibisubizo byawe byose Imana ibicisha mu bantu. uyu munsi rero ushobora kuba hari umuntu utekereza ko utasaba n'amazi, ariko Imana ishobora kuba itegereje ko Umubabarira ngo nawe ubone igisubizo cyawe. nkwibutse ko igisubizo Imana itanaga kiba gisaba ibintu binshi kuko ntikizira umuntu umwe ahubwo kizira abantu benshi.

Aya mavuta, yarokoye abana, ikiza umwenda uyu mudamu, yishyura umwenda, ndetse aranasaguka, ibaze rero abo watiye ibikoresho nabo uko bakwibaza ubahaye ibikoresho birimo ubusa? ndahamya ko uyu mudamu yabahayeho kuko bari banabanye neza. niba ugize umugisha ukwiye no gusangiza abaturanyi bawe. n'abandi mubana kuko Imana iba yagukoreye igitangaza hanyuma ugatanga ishimwe ibyo bituma abantu barushaho kwizera Imana no kuyikorera bataryarya.

Nkibarize ese hari umuntu ujya ucaho ukumva ntiwanamusuhuza? mubapagani hari igihe ujya kumva umuntu arirahiye abwiye mugenzi ngo niyorora inkoko azatunga agaca, kandi ubwo ngo ni abaturanyi, none se nawe wamenye Kristo ni ko ushaka kubaho? uyu munsi umenye ko umugisha wawe uri mubikoresho birimo ubusa mubaturanyi, ariko uko mubanye nibyo bizatuma ugira gushira amanga yo kubatira.

ikindi muri iyi nkuru, hagaragaramo kugeragezwa ngo harebwe ubwibone bwo mu mutima umuntu ashobora kugira, hari abantu bamwe, bakwibaza iki kibazo, uyu mugore yari umugire w'Umuhanuzi, ahari yari akomeye umugabo we akiriho, ariko igihe kiragera Imana imusubiza hasi kugera aho bashaka kumwaka abana kubw'Ingurane y'Umwenda. ariko guca bugufi agatira no mubakene baturanye n'ikimenyetso cyo guca bugufi. uyu munsi nawe ushobora kuba kera wari ukize hanyuma ukaba wumva ibyawe bizamenywa n'Imana gusa.ariko Imana ijya ishyira hanze abantu kuko niba utira anacuma, abantu bose babanza kumenya ko wakennye pe! Ukiga gucira bugufi abakene bifitiye amadebe yashizemo ubuto.

Uko biri kose, sinzi icyo ukuyemo ariko tukiri mw'Isi, abantu bazahora bakeneye abandi, ahari wumvise ntamuntu ukeneye ubu ariko ejo ni wowe, kuko mw'Isi niko ubuzima  bumera. icyo udafite gifitwe n'Undi ariko wibuke ko Uko mubanye bituma Imana irushaho ku kugirira neza, iciye muri we cyangwa mubyo abaturanyi batunze. ubu hateye ibipangu, usanga abantu baturanye bataziranye, ariko iki n'Igihe cyo kongera kumenya agaciro kabantu wisanze bagukikije, abo wisanzemo, aho hantu wisanze si impanuka, kuri wowe byaba impanuka ariko ku Mana ntibyayitungura!

Nongere nkubaze nti ese uwo muturanye yagutiza? cyangwa se watinyuka kujya kumutira?

Icyantangaje nuko uyu mugore yahawe itegeko ryo gutira ibintu kandi bakongeraho ngo ntutire bike! ibyinshi ntibyaboneka mubo hafi gusa ahubwo byaboneka no mubo mudahuje, hari igihe umuntu usanga afite inshuti nke kubera inyungu bahuriyeho, ariko ndakubwira ngo ukwiye kubana n'abantu bose amahoro. kugirango igihe cyo gutira nikigera nawe uzabatire kandi bazagutize.

Ibaze iyo abo bantu bose banga kumutiza, bamurega ubwambuzi, ubusinzi, uburozi n'Ibindi bibi! ayamavuta yari kuyabona? uyu munsi hari ibintu utazabona kubera ko abantu muturanye bagutangira ubuhamya, ibyo ubatira byemeza uko mubanye, uko bakuzi kuko ntawagutiza ikintu atakuziho ubunyangamugayo! 

Imana y'Umwami wacu Yesu ibahe kubonera imbabazi mu maso yayo ndetse ibahe no kubana n'abantu bose amahoro, kuko mu bantu bayo niho yahishe ibisubizo by'abandi. uwo muturanye abitse ibintu birimo ubusa byinshi kandi igihe cyo gutira ndabona cyegerereje ukwiye kubana nawe amahoro.

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed