Monday 24 November 2014

URUHARE RW'ABUBAHA IMANA, MU KUBAKA IGIHUGU....URUGERO DUHABWA NA NEHEMIYA. M.Gaudin



Nehememiya 2:17

Mperako ndababwira nti" Ntimureba ko tumeze nabi, ko i Yelusalemu habaye amatongo n'amarembo yaho akaba yarahiye? Nimuze twubake inkike y'I Yerusalemu tutagumya kuba igitutsi."

Yesu ntiyasabiye intumwa ze kuvanwa mw'isi ahubwo yabasabiye kuyirindirwamo, uyu munsi nawe hari impamvu utarapfa, ni ukugirango utunganye ibidatunganye. 

werekane kandi Ukore imirimo myiza yatuma abantu bahimbaza Imana. Matayo 5:16



Imana yaremye abantu benshi kandi batandukanye, ibyo buri muntu wese arabizi neza. si ibyo gusa ahubwo yaduhaye no kuvukira mubihugu bitandukanye. nta sezerano riruta guhabwabwa igihugu no kuguhindura ubwoko bukomeye ribaho mw'isi.

Isezerano rya mbere rikomeye twahawe nukuzajya kuba muri y'Amazu Kristo yatubwiye.Yohana 14:2, ibyo imitima yacu ibitegerezanya amatsiko, kandi niyo mpamvu dutacogora kumwizera kuko ubwo yabivuze azanabisohoza kugira ngo Data wo mw'Ijuru yubahirishe Umwana we.

Isezerano rikomeye ryabayeho rigahabwa Sogokuruza aburahamu, ryari isezerano ryo kuzamuha igihugu ndetse n'Urubyaro, uyu munsi umuntu ukiri mw'Isi yakwishimira kubona afite igihugu akomokamo. Yakwifuza kubona urubyaro rwaho akomoka rugwiriye rukangana n'Umusenyi wo kunyanja! nukuri Imana niyo yatumye uvukira mu babyeyi b'abanyarwanda  cyangwa abandi..!

Uyu munsi ushobora kuba usenga Imana ngo ize igutware mw'Ijuru, ariko nayo ikaba itegereje ko ubanza kugirira umumaro  abantu mwahawe igihugu Kimwe. Uyu munsi ndashaka kukubaza nti ese ujya utekereza kugihugu cyawe. waba ukirimo cyangwa uri hanze. ese iyo wumvishe amakuru y'abana batiga, abicwa n'Inzara, ubukene, n'ibindi wumva ubabaye cyangwa kuko wibereye munzu z'abakomeye uterera agati mu ryinyo?

Nehemiya yabaga ibwami, kandi yari ameze neza, ntiyari yishwe n'Inzara cyangwa ngo agire icyo abura nk'uko nawe ushobora kuba umeze, ariko kuko atabaga mugihugu cye aza kubaza amakuru y'I Yerusalemu, maze bamuha amakuru atari meza bati inkike zaho zarahiye, umurwa warasenyutse! Nehemiya niko kugira agahinda kenshi ko mu mutima maze ikintu cya mbere yakoze arasenga Nehemiya 1:4

Nyuma yo gusenga,Imana yamuciriye inzira ajya kureba uko bimeze iwabo, maze yiyemeza kongera kubaka ahasenyutse. Abantu benshi bashobora kumva ibintu bagasenga ariko ntibagire indi ntambwe batera! hari uwo wabwira uti mu Rwanda abana ntibiga, akavuga ati nzabisengera! nyamara ntabe yagenda ngo arebe icyo yafasha ngo abana bige n'Ibindi. Igihugu ni umugabane umuntu yahawe akiri mw'isi. uyu munsi buri muntu afite igihugu ndetse habaho no kwerekana urukundo ukunze igihugu ni ukugihangayikira! utabitewe n'uko bagutoreye guhagararira inzego za leta, ahubwo ubitwe n'Ishyaka ry'Uko uri umukozi wubaha Kristo. maze ukicisha bugufi ugasenga! igihugu ntikizakizwa n'abatazi Imana ahubwo kizahemburwa ku bwawe uzi Imana kandi witeguye gukora ibyiza byose ngo igihugu cyawe kireke kuba igitutsi.

ESE IGIHUGU KIBA IGITUTSI RYARI? Igihe cyose abandi bahugiye mukubaka ibihugu byabo naho wowe ukajya guhaha ntutahe, ibaze kwitwa umunyarwanda wambere ukize muri america ariko ugasanga iwanyu hari abantu badashoboye no kurihira abana ishuri, cyangwa kubagaburira! buri gihe abantu baravuga bati nubwo akize ariko akomoka ahantu bakennye! sinzi uko ubyumva, ntamuntu ukubahira ko wasuhukiye mu gihugu cye! uko biri kose uba uri umwimukira! niyo mpamvu abenshi banahohoterwa kuko uba utari iwanyu.

Ariko njyewe nawe turamutse twemereye Imana dushobora kuzana impinduka nziza, mubihugu byacu, ndahamya ko buri munyarwanda, cyangwa umurundi witwa ko ari umukozi w'Imana akwiye kuba ariwe ufite umutwaro w'Igihugu, uko ugisengera Imana iguha n'Uburyo bwo kugira icyo ukora kandi kiza! ariko niba abitwa ko bazi Imana aribo bahinduka ba ntibindeba iherezo ryacu ntiriba ari ryiza!tuba duhisemo gukomeza kuba igitutsi.

Uyu munsi dukwiye kuba aritwe ba mbere bo kwerekana urumuri mubihugu byacu, aha mbibutse ko Yesu yagize ati muri umucyo w'isi, ndakubaza nti ese koko uri umucyo w'isi utabanjirije no mugihugu cyawe, abantu bubaha Imana bakwiye kubera abandi urugero mugukunda ibihugu byabo, ndahamya ko nyuma Yo gukorera Kristo dukwiye kwitangira gukorera Ibihugu byacu. kuko Imana ntiyakuzanye mw'Isi ngo ube ikibazo ahubwo yakuzanye ngo ube igisubizo.

Nehemiya yashoboraga kuvuga ati ese ko ntawashyizeho ngo mbe umuyobozi, abayobozi bajye babikora! ariko buri gihe umutwaro(passion)ufite niwo ugutera gukora mugihe kigukwiye no mukitagukwiye. uyu munsi ukwiye kuba urumuri, 
Matayo 5:14

Muri umucyo w'Isi.umudugudu wubatswe ku mpinga y'Umusozi ntubasha kwihisha. ntawukongeza itabaza ngo aritwikirize intonga,ahubwo arishyira kugitereko cyaryo rikamurikira abari munzu bose. abe ariko umucyo wanyu ubonekera imbere y'abantu, kugira ngo babone imirimo yanyu myiza bahereko bahimbaze so wo mw'Ijuru.

Ndahamya ko iki gikorwa cy'Ubutwari Nehemiya yakoze cyatumye abantu benshi bagarukira Imana, uyu munsi nawe ushobora kuba hari icyo wakorera Igihugu cyawe maze abantu bakagarukira Imana, ushobora kuba utari umuyobozi ariko ufite umutwaro, ntutegereje uzaza kukubwira ko umuturanyi wawe yaburaye ngo ubone kumuha icyo kurya! ushobora kudahera ku kintu kinini ariko ukagira ishyaka ry'Ubwoko bwawe ndetse n'igihugu cyawe.

ndahamya ko Imana yifuza kubona abantu bayubaha bahindura ibintu, muburyo bw'Imikorere, kugira ngo babere abandi urugero. ushobora kugira ishyaka ry'Urubyiruko rw'Iwanyu, ushobora kugira ishyaka ry'abana, abagore n'ahandi kuko igihugu gifite amarembo menshi kandi yose akenewe gusanwa no kubaka! uhere aho Imana ikuyobora maze ufatanye nanjye kubaka igihugu. ndahamya abazabona Imirimo yacu myiza bazaherako bahimbaze Imana. 

Hariho abantu bishimira kugaya, no kumva ko kugira ngo bagire icyo bakora bagomba gukuraho bamwe, uyu munsi ndagirango wibuke ko nehemiya amaze kubaka inkike, yahaye abandi umurimo arigendera, nawe singombwa ko baguha intara ngo uyiyobore, cyangwa bakugire umudepite ahubwo ushobora gukora ibyiza naho waba nta mwanya usa nuwo utekereza wabona! icyangombwa si umwanya uhabwa, ahubwo icyangombwa ni umutwaro ufitiye igihugu.

Yesu agira ati nuko ushaka kuba mukuru abe umugaragu w'abandi, uyu munsi ntukwiye kwibwira ko ibyiza uzakora bisaba ko uriya muntu avaho ukanjyaho, uyu munsi ushobora gufasha mu burezi utari minisitiri w'Uburezi, ushobora gufasha mubuvuzi utari minisitiri w'ubuvuzi, ushobora gufasha urubyiruko kwigirira ikizere utari minisitiri w'Urubyiruko, ariko biragusaba kumenya neza ko Amarembo yasenyutse kandi ushaka ko iwanyu hongera kubakwa!

Uyu munsi turashima Imana ko nyuma ya Genocide yabaye mu Rwanda, hahagurutse ba Nehemiya, uyu munsi abantu bariyunze, uyu munsi igihugu kiragendwa, uyu munsi igihugu ntikikiri igitutsi, muyandi mahanga ari haracyari byinshi byo gukora. buri munyagihugu ahugiye muguteza imbere inkomoko Ye, niyo mpamvu nawe ukwiye kuba uhugiye mu Gukorera Kristo no Gukorera Igihugu. impamvu imana yagushyize kw'Isi nukugira ngo utunganye ibidatunganye. mugandukire abatware batwara nk'Uko ijambo ry'Imana rivuga. Abaroma:13:1-5. 

Mwnage ikibi mukore ibyiza, mushikame mukwizera kuko nta muntu ukora neza utazabihemberwa n'Umwami yaba Imbata cyangwa uw'Umudendezo. inkike zasenyutse ziri imbere yawe, ukwiye kugira icyo ukora, aho kugaya abandi. erekana uruhare rwawe.

Niba koko uvuga ko wakijijwe, ukaba waruhagiwe n'amaraso ya Kristo , ukwiye kuba impumuro nziza ya Kristo, ukwiye kumenya ko Imana yifuza ko uba umucyo mw'Isi, umusemburo w'Ibyiza, ukaba ufite itandukaniro n'abatazi Imana. kandi Imana izaguhembera ko wayikoreye.

Ese uyu munsi hari imirimo waba ukora yatuma abantu bahimbaza Imana ku bwawe? ndahamya ko ukwiye kwisuzuma, Uyu mnsi Imana irifuza kugukoresha nka Nehemiya, ariko biragusaba kuba ufitiye umutwaro igihugu Imana yaguhaye. ndahamya ko izagukoresha kandi izahahindura inshimwe.
Dukomeze gusengera igihugu cyancyu ngo Imana ikomeze kuduha kuba mu mahoro 1 timoteyo 2:1
2 ingoma 7:14

Ndabakunda!





No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed