Monday 3 November 2014

ESE WOWE HARI ISHIMWE CYANGWA ICYUBAHIRO WARI WAHABWA KU BYO UKORA CYANGWA WAKOZE, MU GIHE CY'IMANA URIBUKWA? M.Gaudin



Esiteri:6:1-3

Iryo joro Umwami abura ibitotsi, ni ko gutegeka ko bazana igitabo cy'Uburabwenge bagisomera umwami, basanga byaranditswe yuko Morodekayi ari we wareze abagabi babiri bo mu nkone z'Umwami zarindaga irembo, Bigitani na Tereshi, yuko bashakaga kwica umwami Ahasuwerusi.

Umwami arabaza ati"Mbese Morodekayi uwo hari ishimwe cyangwa icyubahiro yahawe bamwitura ibyo?"

Nongeye kugusuhuza wowe ukundwa n'Imana ariyo mpamvu yanshyizeho ngo kwandikire aya magambo aruhura umutima, nizera ko atari impanuka kuba usomye iyi nkuru ndabizi neza ko wowe ushobora kumva ari impanuka ariko Imana ifite umugambi kuri buri kimwe. 


Buri gihe umuntu wese ashobora gukora neza ariko siko buri gihe abona ibihembo cyangwa ishimwe n'icyubahiro bikwiriye ku bw'Icyo ukora. abeshi bakora Imirimo itandukanye ariko ntibayibukirwa ako kanya. ahari uyu munsi ufite umurimo akoreye Imana ubona wari ukwiriye ibihembo ariko ntiwahebwa nk'uko wabyumvaga igihe wawukoraga. uyu munsi ndashaka ku kubwira ko igihe cy'Imana cyo guhemba iyo kigeze uhebwa kandi ibikwiye ibyo wakoze naho muri iki gihe usa n'Umuntu wibagiranye rwose.

Moridekayi yabayeho mubuzima bwo kurinda irembo, yabayeho nk'Umuzamu w'ibwami, yari acishijwe bugufi ugereranije n'akandi kazi gakorererwa ibwami ariko icyo yakoraga yari yitaye ku kazi umwami yamushinze ndetse akabikorana umutima Ukunze, ibi byatumaga abasha kumenya amakuru yose yagirira nabi umwami, Igihe kimwe rero rero abagabo Bigitani na Tereshi, bajya inama yo kuzica umwami, Morodekayi atahura umugambi wabo nawe ashaka uko yaburira umwami!

murabizi ko namwe hari igihe inkuru ivuzwe itabaye habanza kubaho iperereza, ubwo morodekayi muri icyo gihe hari abavugaga bati uyu mugabo n'Umunyamagambo gusa, kuko igihe cyose utahembewe icyo wakoze abantu bagufata nk'Umuntu uta umwanya, cyangwa wataye umwanya wawe, rimwe nari mwe nawe byagutera umutima mubi wo kumva ko abantu badakwiye ineza! kuko bibaho iyo umuntu ategereje guhembwa n'abantu bagatinda acika intege zo kuba umwizerwa agatangira kwishakira ibihembo mu nzira mbi kugeza ubwe nawe agambaniye uwo yashakaga kuburira!

Morodekayi ntacyo yabonye nk'Ishimwe yewe nta n'Umuntu wabimwubahiye ko yaburiye umwami, ariko Imana yo yibukaga iyo mirimo myiza, ijambo ry'Imana rirambwira ngo dukorere ba data buja tutabakorera nk'abakorera abantu ahubwo nk'abakorera Imana, kuko Imana izahembera Umuntu wese umurimo mwiza akora! Abefeso 6:8 

haje kubaho umugambi mubi wo kwica abayuda kubera ko Hamani yari yabagambaniye, ndetse n'Umwami yemeza iryo tegeko, ariko kuko igihe cy'Imana cyo guhemba cyari kigeze Umwami abura ibitotsi. ntiwakwibaza ko iryo joro aribwo yari asomye icyo gitabo gusa ahubwo yajyaga agisoma ariko page ya morodekayi atarayigeraho. ariko iryo joro yagombaga gusoma ibyo atarasoma, hanyuma agera kuri page ya Morodekayi! Uyu munsi Imana ntuzi ahantu igeze isoma ariko icyo nzi cyo nuko irimo gusoma, nuko ijya abaza iti ese uyu muntu hari ishimwe yabonye cyangwa icyubahiro? kubera ibyo akora! 

Ndakubwiza ukuri Imana izi igihe dukenye icyubahiro! abayuda bari basuzuguwe kurwego rwo gushaka kubica bose mubihugu byose ahasuwerusi yari ayoboye, bashyiraho itariki maze barabitangaza, bategereza umunsi ngo bipfire kuko ntibari kurwana ahubwo bari kwicwa! ariko Imana mu gihe cyayo ibona ko bakenye icyubahiro maze ibuza amahoro Umwami niko kubaza ikibazo nkicyo nanditse hejuru ati: Ese hari ishimwe cyangwa icyubahiro Morodekayi yahawe yiturwa ibyo yakoze?

Niko kubaza abo murugo ati ni nde uri aho? namwe musome ibyakurikiyeho! ntibyatwaye Iminsi ahubwo kuko byagombaga kwihutirwa byakozwe mugitondo!! Imana yacu ishimwe. Sinzi wasanga nawe igihe ugezemo ubona gikomeye ariko aho niho Imana igiye kukwibukira maze ubone ko Imana idakiranirwa, ndashima Yesu ko Atibagirwa imirimo myiza yose dukora! umuntu yigeze kumbaza ati ese ibyo wandika hari icyo ibikuramo? ndamubaza nti urashaka ko mbikuramo iki? arambwira ati tugeze mw'Isi y'Inyungu, nukuri numvise koko ntacyo mbikuramo ariko nanone ndibaza nti : Imana ko itibagirwa imirimo myiza iyi yayibagirwa? uyu munsi hari abantu bakora akazi gasa nako ukora ariko bahebwa ibintu byoinshi, kuko hariho umuntu utanga inkuru gusa agahembwa , ndakubwiza ukuri ko Imana nijya kumpemba izampemba abantu batangare kuko yo idahutiraho izi igihe ibyo izampemba yaba ishimwe cyangwa icyubahiro bizangirira Umumaro! 

Ishimwe ry'Imana rimeze nka compte bloque, Imana yacu iyo dukoze iratuzigamira kuko izi igihe dukwiye kuzakenera icyo cyubahiro, mwibaze iyo Morodekayi baba baramuhebye, ese ubwoko bwe bwari kuba bugikize? byose Imana ifite Impmvu yabyo, niba dutinze kubona inyungu ni kubw'Inyungu zacu kuko Amafaranga abitse arunguka ! 

Uyu munsi rero ntiwibaze ko Imana yatinze, ku kwibuka, ahubwo nuko izi igihe ukeneye icyubahiro n'ishimwe ry'Ibyo ukora. Ndahamya ko hari abamaze kubona ishimwe n'icyubahiro cy'Ibyo bakoze, ariko hari abandi benshi dukwiye gukora tugategereza isaha Imana izatangira ishimwe, icyo naguhamiriza nuko igihe bizazira bizaba ari igihe gikwiye. Igihe dukennye icyubahiro nicyo gihe Imana ibyutsa abami, igihe dukenye cyose turi mubihe bitugoye Imana ijya itanga ibyo guhoza Imitima yacu.

Niba ukorera Imana , uyitegereze kuko Imana ntubeshya cyangwa ngo ibe yarobanura kubutoni, Imana ukorera izaguhemba naho abantu batakwibuka , igihe cy'Imana nikigera bazakwibuka mw'Ijoro naho kumanywa baba batarakwibutse! komeza ukorere Imana  kuko izi igihe ukennye icyubahiro n'Ishimwe. uyu munsi ababyeyi bateganyiriza abana ariko amwereka umutungo yamuteganyirije igihe cya nyacyo kigeze! Abaheburayo 6:10

Ubuntu bw'Umwami Yesu bubane namwe mwese mukorera Umumwami mutaryarya! Imana y'amahoro ibakomereze mu byo mukora byose ku bw'Umwami no ku bw'abo akunda! 

Ndabakunda!

No comments:

Post a Comment

God bless you for Reading, May you be blessed